Amb. Fatuma Ndangiza yahawe umwanya ukomeye muri Afurika

Ambasaderi Fatuma Ndangiza (Ifoto/Ngendahimana S)
Ambasaderi Fatuma Ndangiza (Ifoto/Ngendahimana S)

Abakuru b’ibihugu na za guverinoma muri Africa 34 batoreye Amb. Fatuma Ndangiza kuyobora urwego rw’Afrika rwigenzura mu bya demokarasi n’imiyoborere.

Mu nama yabereye Addis Ababa muri Ethiopia kuwa 26 Mutarama, abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa NEPAD batoreye Madam Ndangiza kuyobora akanama k’impuguke icyenda zizwiho ubushishozi n’ubuhanga muri Afrika.

Mu gihe cy’umwaka, Ambasaderi Fatuma agomba guharanira ko byibuze ibihugu 17 kuri 34 byemeye kwinjira muri uyu muryango (African Peer review Mechanism) byemera kugenzurwa.

Madam Fatuma Ndangiza avuga ko azafatanya na bagenzi be guharanira ko ibindi bihugu 20 by’Afurika bisigaye nabyo byinjira muri uyu muryango.

“Akazi kantegereje ni kenshi, hari ibihugu 17 kuri 34 bitaremera gusuzumwa, tugomba kandi no gufatanya mu kubishakira ubushobozi buhagije kugira ngo iyi gahunda yo kwigenzura igerweho.”

N’ijwi rye rituje, Madamu Fatuma avuga ko kugera kuri uyu mwanya binashingiye kuba u Rwanda rufatwa nk’igihugu gikomeye muri Afrika kandi kikaba kimaze gutera intambwe mu bijyanye n’imiyoborere nyuma y’imyaka 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaze.

Ubunararibonye bwe mu bijyanye n’Ubwiyunge; ngo yiteguye kubukoresha cyane mu bihugu byinshi by’Afurika bifite amakimbirane ashingiye ku moko ndetse no kugabana ubutegetsi.

Amb. Fatuma Ndangiza yabwiye Izuba rirashe ko ahangayikishijwe n’intambara/amakimbirane ari mu bihugu bimwe by’Afurika nka Centre Africa, Mali, Sudani y’amajyepfo n’ibindi.

Ndangiza afite manda y’umwaka ushobora kongerwa rimwe ariko azakomeza kuba muri aka kanama kugeza mu mwaka 2016.

Fatuma Ndangiza ni muntu ki?

Ambasaderi Fatuma Ndangiza Nyirakobwa yavukiye muri Uganda mu 1968. Yagizwe Umuyobozi mukuru w’akanama k’impuguke z’Afurika mu nama ya 20 y’abakuru b’ibihugu by’Afrika 34, yari asanzwe ari umuyobozi wungirije w’ako kanama.

Ndangiza yashyizwe muri aka kanama k’impuguke bwa mbere n’abakuru b’ibihugu muri Mutarama 2012, asanzwe ari umuyobozi mukuru wungurije mu kigo cy’imiyoborere mu Rwanda (Rwanda Governance Board), mbere y’uko ahabwa iyi mirimo yose; Madamu Ndangiza yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania ndetse ahagarira inyungu z’u Rwanda muri Zambia, Malawi, Seychelles na Madagascar.

Kuva mu mwaka 2002 kugeza 2009; Fatuma Ndangiza yari umunyamabanga shingwabikorwa wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge.

Source: http://www.izuba-rirashe.com/m-4809-amb–fatuma-ndangiza-yahawe-umwanya-ukomeye-muri-afurika.html

 

One thought on “Amb. Fatuma Ndangiza yahawe umwanya ukomeye muri Afurika

Leave a comment