Abanyamakuru bahangayikishijwe n’amateka abangamira umwuga wabo

AbanyamakuruBamwe mu banyamakuru baravuga ko amateka aherutse gusohoka mu igazeti ya Leta  yuzuza itegeko ryo kubona amakuru, ahutaza  ubwisanzure bw’itangazamakuru.
Richard Dan Iraguha ukorera Radiyo Isango Star, avuga ko nubwo itegeko rivuga ko riteganya uburyo bwo kubona amakuru mu buryo bworoshye; aya mateka ngo afite ishusho yo kuzitira itangwa ry’amakuru.
Avuga ku iteka rya Ministri rishyiraho amakuru atemerewe gutangazwa, uyu munyamakuru yagize ati “Hari amakuru yashyizwe mu byiciro bine  by’ibanga, bivuze ko ari amakuru y’ibanga atagomba gutangazwa, yose afite icyita rusange ko yahungabanya umutekano w’igihugu, kuva itangazamakuru mu Rwanda ryatangira, amakuru yahungabanya umutekano w’igihugu ntabwo yari yashyirwa ku rutonde ngo tuyamenye.”
“Mbere twari tuzi ko ari amakuru arebana n’igisirikare, intwaro z’igihugu, intambara, ubutasi, arebana n’umukuru w’igihugu, ariko ubu aho kugira ngo urutonde rugabanuke, rwariyongereye, kugeza n’aho ngo umuyobozi ashobora gufata umwanzuro niba amakuru agomba kugirwa ibanga cyangwa agomba gutangazwa.
Iri teka rirebana n’amakuru ashobora guhungabanya umutekano w’Igihugu risobanura ko Umutekano w’Igihugu ari “ukurinda icyahungabanya ubusugire bw’Igihugu, ibijyanye n’ububanyi n’amahanga hamwe n’inyungu ntabanduka z’Igihugu zirimo ibijyanye n’ubukungu ndetse n’inzego z’Igihugu z’imiyoborere, cyaturuka hanze cyangwa imbere mu gihugu.
Iri teka kandi risobanura amakuru y’ibanga nk’amakuru yatangazwa bikaba bishobora gutuma umutekano w’igihugu uhungabana ku buryo bukomeye. Amakuru y’ibanga bivuga kandi amabanga ya Leta.”
Robert Mugabe, Umuyobozi w’ikinyamakuru “Ibiyaga bigari” avuga ko inzego z’itangazamakuru nizitagira icyo zikora ngo iri teka rikurweho; we yiteguye kugana inkiko kuko ribangamiye umwuga we w’itangazamakuru. Yabwiye Izuba Rirashe ati “Iyo bavuga amakuru atemewe gutangazwa; baravanga Ubutasi bugambiriye kwiba amakuru uyaha ikindi gihugu, n’amakuru asanzwe!
Iyo bateganya gutanga amapeti, umunyamakuru akabimenya akabivuga; [icyo gihe] bazagushinja Ubutasi, ubwo se “Investigative journalism” izashoboka gute? Nihaba corruption mu bya gisirikare bizagenda gute? Amasoko yabo nazamo  ruswa bizagenda gute?”
 
Iri teka kandi riteganya ko umuntu uzagera ku makuru atemewe gutangazwa cyangwa akayatangaza azahanwa hakurikijwe igitabo cy’amategeko ahana (Penal code)
Abanyamategeko bavuga ko abanyamakuru cyangwa abandi bazanyuranya n’iri teka bashobora guhanishwa igihano kiremereye giteganywa n’ingingo ya 449 isobanura “Ibyaha bifatwa nk’ubugambanyi cyangwa ubutasi n’ibihano byabyo”
Biteganyijwe ko uwahamwe n’ibyaha byo kumena amabanga ya leta mu gihe cy’intambara azahanishwa igifungo kuva ku myaka makumyabiri (20) kugeza ku myaka makumyabiri n’itanu (25), mu gihe cy’amahoro, agahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15).
Edmund Kagire ukorera igitangazamakuru The East African avuga ko Leta ifite ubushake bwo gutanga amakuru ariko hasigaye ko imyumvire ya bamwe [mu bayobozi] ihinduka.
Kagire avuga ko abanyamakuru bakwiye kugira umuco wo gukora amakuru yo gucukumbura kandi bakagerageza iri tegeko [Itegeko ryo kubona amakuru] hanyuma abantu bakazanenga amategeko n’amateka ari uko bayagerageje.
“Kugeza ubu ntacyo twashingiraho tuvuga ngo ariya mateka arakakaye kandi nta munyamakuru uragonga urukuta.”

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 07/02/2014, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: