Imodoka zishaje zigiye gukurwa mu muhanda

ImageMinisitri w’intebe Dr Pierre Damien habumuremyi, yashyizeho amabwiriza agamije guca imodoka zishaje zisohora ibyuka byangiza abantu cyangwa bigahumanya ikirere.
Aya mabwiriza yasohotse mu Igazeti ya Leta taliki ya 20 Mutarama 2014; areba imodoka zo gutemberamo, imodoka z’ubucuruzi n’imashini zikoresha ibikomoka kuri peteroli ndetse n’amapikipiki.
Polisi y’u Rwanda kimwe n’inzego zirebana no kubungabunga ibidukikije, zifite amabwiriza yo kubahiriza ibyasabwe n’umukuru wa guverinoma y’u Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami ry’umutekano wo mu muhanda, yabwiye Izuba rirashe ko Polisi yiteguye gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Ministri w’intebe ndetse ko bamaze kubona imashini igenzura imodoka zivubura bene ibyo byuka.
Supt. Ndushabandi Jean Marie yavuze ko hashize amezi arenga ane (4) iyi mashini ishyizwe ahagenzurirwa ibinyabiziga.
“Uko tugenzura ibinyabiziga; tunagenzura n’iyi myuka ariko kugeza ubu nta modoka n’imwe turabona.”
Polisi ivuga ko imodoka zishaje arizo zibonekaho gusohora imyuka mibi kandi izabonekwaho kuvubura ibyo byuka ntizizahabwa uburenganzira bwo kujya mu muhanda
Abanyapolitiki baravuga ko nta mugambi wo guca imodoka zishaje
Amabwiriza ya Minisitiri w’intebe w’u Rwanda ateganya ko imodoka zivanwa mu mahanga zigomba kuba zifite uturindamyotsi dutuma zitavubura ibyuka bibi mu gihe cy’amezi 12 uhereye muri Mutarama 2014.
Ingingo ya 6 y’iri bwiriza rya Ministri w’intebe igira iti, “Ibinyabiziga byose bitumizwa mu mahanga bigomba kuba bifite utugabanyabyotsi mu rwego rwo kugabanya ibyotsi bisohora.
Ibinyabiziga byose bizaba bikorera mu Rwanda ku itariki aya mabwiriza azatangira gukurikizwa bizaba bifite amezi cumi n’abiri (12) kugira ngo bishyirwemo utugabanyabyotsi niba ntatwo bifite.”
Minisitri Stanislas Kamanzi ushinzwe umutungo kamere, yabwiye iki kinyamakuru ko nta mugambi wo guca imodoka zishaje nk’uko abantu babyibwira, ahubwo ngo uyu mugambi ugamije kurengera abanyarwanda bashobora guhumanywa n’iyo myuka mibi.
“Imodoka zidashobora gukosorwa zizavanwa mu muhanda ariko bisobanuke neza ntabwo imodoka za Second-hand (Ziguzwe zarakoreshejweho) zose ziba zishaje, imodoka ishobora no kuba imaze igihe ariko yarafashwe neza ku buryo itabonekaho iriya myuka, biterwa n’uburyo bayitayeho.”
Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije mu Rwanda avuga ko hari umugambi wo guhindura aya mabwiriza ya Minisitiri w’intebe akagirwa itegeko mu gihe cya vuba.
Dr. Rose Mukankomeje yasabye abafite ibinyabiziga kubijyana mu igenzura vuba kugira ngo ubuzima bw’abantu burengerwe.
Yanashimye umugambi ufitwe na guverinoma y’u Rwanda wo gushishikariza abantu gukoresha imodoka zitwara abagenzi rusange (buses) aho kuba buri muntu yahitamo kwigurira imodoka ye.
Aya mabwiriza ategeka ko nta pikipiki (Moto) ishaje izinjira mu gihugu ariko ntacyo avuga ku bijyanye n’imodoka. Icyakora hari inama itegurwa ku rwego rw’akarere igomba kureba ibinyabiziga byajya byinjizwa muri ibi bihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 03/02/2014, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: