Gufata Goma bizaza nyuma yo kurwanya abaduteye – Koloneli Kazarama

Image
Col. Kazarama mu mwaka wa 2012 ahagaze i ruhande rw’umusirikare wa M23 asuzuma intwaro bari bambuye FARDC

Umuvugizi w’igisirikare  cy’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23, Koloneli Jean Marie Vianney Kazarama aratangaza ko intambara barimo barwana n’ingabo za Leta ya Kinshasa (FARDC), iri mu rwego rwo kwirwanaho, kuko ingabo za Leta arizo zabateye, kandi nabo batarekera aho, ko gufata Goma bizaza nyuma.

Mu kiganiro Kazarama yagiranye n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe, yavuze ko kuva mu masaha ya saa munani y’igicamunsi cyo ku cyumweru taliki ya 14 Nyakanga 2013, batewe n’ingabo za FARDC zibifashijwemo n’ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri Kongo (MONUSCO), ariko bakaba (M23) bamaze gukura ingabo za Leta mu birindiro byazo byinshi, kandi ngo nibakomeza guterwa bazakomeza barwane bagere n’ahandi .

Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyifuje kumenya niba iyi ntambara Kazarama avuga ko yatejwe na FARDC, bakayikurikirana kugeza n’aho bayikuye mu birindiro, niba bitazavamo gufata Umujyi wa Goma  n’umutwe wa M23, maze  avuga ko ikibaraje inshinga ari ukubanza kwihagararaho (kwidefanda nkuko yabivuze mu magambo ye), barwanya ababateye mu birindiro byabo.

“Intego yacu ni ukwidefanda (Kwirwanaho), kandi iyo baguteye uritabara, ibindi byose nko gufata Goma bizaza nyuma, mbisubiremo, navuze ngo iyo umuntu aguteye ugomba kwitabara, ibindi byose bizaza nyuma”.

Uyu muvugizi anavuga ko mu ntambara barimo barwana, bamaze gukura FARDC mu birindiro byinshi, kuko yabashotoye ibasanze mu birindiro byabo biri ahitwa Mutaho, bakomeza barwana kugera aho bita Kanyarucinya mu bilometero nka 5, werekeza mu majyaruguru y’umujyi wa Goma.

Inkuru irambuye…http://www.izuba-rirashe.com/m-1591-gufata-goma-bizaza-nyuma-yo-kurwanya-abaduteye-%E2%80%93-koloneli-kazarama-.html

Leave a comment