Imirwano ya FARDC na M23 yatumye abarenga 600 bahungira mu Rwanda

Image

Impunzi zahungiye mu Rwanda nyuma y’imirwano yongeye kwaduka i Goma

Kuva ku gicamunsi cyo ku cyumweru taliki ya 14 Nyakanga 2013, imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Kinshasa (FARDC)  n’inyeshyamba z’umutwe wa M23, yongeye kubura, bikaba byatumye Abanyekongo barenga 600 bahungira mu murenge wa Busasamana, uhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Ubwo Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyageraga muri uyu murenge cyaganiriye n’abayobozi batandukanye, kuva ku rwego rw’umudugudu, kugeza ku rwego rw’Akarere, ariko imibare nyayo y’abamaze guhungira mu Rwanda ntiremezwa, kuko nabo ubwabo batayivugaho rumwe, bitewe nuko hari impunzi zitari hamwe n’abo bahunganye, ahubwo zahisemo gucumbika hirya no hino mu ngo zo mu murenge wa Busasamana, cyangwa mu nshuti zabo, dore ko n’ubusanzwe ngo bahahirana.

Ahantu hari impunzi ziri hamwe zitagiye mu ngo z’abaturage, ni mu mudugudu wa Gasenyi, Akagari ka Kageshi ho mu murenge wa Busasamana, aho Umuyobozi w’ako kagari, Dushimimana Mbitse Diogene, avuga ko ku mugoroba wo ku cyumweru (15 Nyakanga 2013) bari bamaze kubarura impunzi 554, ariko ngo hari n’abandi bagiye bajya hirya no hino nko mu kagari ka Gacurabwenge, ndetse no mu murenge wa Cyanzarwe.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe kizenguruka mu kagari ka Gacurabwenge cyabashije kubona 17, bari ku muhanda nubwo bavugaga ko bacumbitse mu ngo z’abaturage, ariko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Kazendebe Heritier avuga ko hari impunzi 77 bamaze kumenya ko zicumbitse mu baturage, hakiyongeraho 554, babaruwe, bakarenga impunzi 600 zimaze kugera mu Rwanda.

Inkuru Irambuye hano….http://www.izuba-rirashe.com/m-1566-rubavu-imirwano-ya-fardc-na-m23-yatumye-abarenga-600-bahungira-mu-rwanda-.html

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 15/07/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: