Sebulikoko arasaba Leta y’u #Rwanda indishyi zisaga Miliyari eshatu

Leta y’u Rwanda yabanje gusaba urukiko rw’ubucuruzi kutakira ikirego cya Sebulikoko, ahubwo impaka zigasubizwa mu bunzi n’abakemurampaka.

Iki cyifuzo kikaba kitemewe n’urukiko ahubwo umucamanza ategeka ko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi, inzitizi zatanzwe zikazasuzumwa hamwe n’ibindi biburanwa ku musozo w’urubanza.

Abahagarariye Sebulikoko Emmanuel muri uru rubanza babwiye urukiko ko inzitizi zatanzwe n’abahagarariye Leta muri uru rubanza zitahabwa agaciro, kuko zishingiye kuri rwiyemezamirimo wamaze guhabwa amasezerano ndetse agatangira imirimo nyamara muri uru rubanza ho akaba atari ko bimeze.

Me Mutabingwa yagize ati, “nyakubahwa mucamanza ayo masezerano ya burundu ntaratangwa ngo havuke impaka zakenera kwitabaza umwunzi. Uwatsindiye isoko yatumiwe kwitabira inama yo gusinya amasezerano, ubwo butumire yarabwitabiriye ndetse kimwe nuwo bagomba gusinyana ariko amasezerano ntiyashyizweho umukono, iyo RTDA ibikora; ntabwo twari kuba turi murukiko.”

Umucamanza yagize ati, “nyuma yipfundikirwa ry’iburanisha ry’ibanze ryo ku wa 02/07/2013, urukiko rusanga kuri iyi taliki ya 19/07/2013 aribwo urubanza rwagombaga kuburanishwa mu mizi bivuga ko inzitizi zagombye kuba zaratanzwe mu iburanishwa ry’ibanze urukiko rukabifataho icyemezo, nyamara n’ubwo bitakozwe RTDA (Rwanda Transport Development Agency)  ikaba yemerewe kuzisobanura muri iri buranisha ndetse n’abarega bagasobanura, urukiko rurasanga ibyo bitabuza ko iburanisha mu mizi muri urubanza rikomeza hanyuma icyemezo kikazafatirwa rimwe n’isuzumwa ry’urubanza nyirizina.”

Umucamanza amaze gufata icyemezo cyo kuburanisha urubanza mu mizi; Me Mutabingwa Aloys yabwiye urukiko ko rwategeka RTDA gushyikiriza urega amasezerano ndetse bikanamenyeshwa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) nta yandi mananiza, gutegeka RTDA gusaba BAD kongera igihe kugira ngo uyu mushinga ukomeze ndetse urukiko rukazaca indishyi RTDA zirenga miliyali 3.5 z’amafaranga y’u Rwanda

Intumwa nkuru ya Leta, Me Mbonera Theophile, afatanyije na Sebazungu Alphonse babwiye urukiko ko izi ndishyi zisabwa na Sebulikoko ari umurengera kandi uregwa ntiyanashyikirijwe umwanzuro n’ibimenyetso bishyigikira ariya mafaranga asabwa.

Intumwa ya Leta muri uru rubanza, Sebazungu Alphonse, yagize ati, “gukora umuhanda bisaba umuntu ubifitiye ubushobozi, ntabwo uyu rwiyemezamirimo yabashije gutanga ingwate isabwa kandi leta ntiyakwishingira guha akazi umuntu utabifitiye ubushobozi.

Mu rukiko, abarega Leta bakomeje kuvuga ko RTDA yateje igihombo gikomeye Sebulikoko watsindiye isoko ryo kubaka umuhanda Rusizi-Ntendezi-Mwityazo ryari rifite agaciro ka Miliyari 3.5 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko n’abaturage nabo bari bategereje uyu muhanda nabo barimo guhomba.

Me Sebazungu we yamaze kumenyesha urukiko ko Isoko ritagihari kuko n’umuterankunga yamaze kwimura amafaranga ayashyira mu yindi mishinga kandi bisabwe na Guverinoma y’u Rwanda 

Intandaro y’ikibazo

Leta y’u Rwanda yaregewe urukiko rw’ubucuruzi nyuma yo kwanga guha amasezerano isosiyete ya Sebulikoko Emmanuel yatsindiye isoko ryo kubaka umuhanda Cyangugu-Ntendezi-Mwityazo.

Entreprise de Construction Sebulikoko ivuga ko hashize amezi hafi icyenda yaratsindiye isoko ryo kubaka umuhanda wa km 34 ariko ikigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (Rwanda Transport Development Agency) gihagarika  iyo mirimo, nyamara taliki 02 Ugushyingo 2012; RTDA yandikiye  entreprise Sebulikoko imenyeshwa ko yatsinze isoko kandi izasinya amasezerano yo gutangira imirimo taliki ya 12 Ugushyingo 2013. Nyamara siko byagenze.

Iki kibazo cyagejejwe mu rukiko nyuma yaho Ministeri y’Ubutabera ari nayo ishinzwe guhagararira Leta mu manza, yandikiye RTDA iyisaba kumvikana na Sebulikoko kuko atari ngombwa gushora Leta mu manza zitari ngombwa.

Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubwikorezi (RTDA) kivuga ko gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’isoko Sebulikoko yatsindiye bishingiye ku ngwate yataye igihe ku irangiza ry’imirimo, ndetse no kuba iyo ngwate yatanzwe na Sebulikoko yarishingiwe na SORAS kandi SORAS ifitanye ibibazo na MINECOFIN.

Taliki ya 02/07/2013, Ministeri y’Imari n’Igenamigambi yandikiye BAD (Umuterankunga ku iyubakwa ry’umuhanda Cyangugu-Ntendezi-Mwityazo) isaba ko amafaranga yagenewe uyu mushinga yashyirwa ahandi.

RTDA yashatse guha isoko Abashinwa (CHICO)

E-mail umuyobozi wa RTDA, Guy M. Kalisa, yandikiye umwe mu bayobozi ba Banki Nyafurika Itsura Amajyambere taliki ya 17/01/2013 (Izuba Rirashe rifitiye Kopi); yasabye ko isosiyete yatsindiye isoko BERCO (ya Sebulikoko) yaryamburwa  kuko abatanga amasoko batagenzuye bihagije.

Guy M. Kalisa yagize ati, “ku bijyanye na Kontaro na BERCO, twasanze harabaye ikosa mu gihe cyo gutanga isoko, aho utaratsindiye isoko (lowest bidder) CHICO yanzwe kubera ko afite amasezerano menshi na Guverinoma y’u Rwanda kandi twasanze na BERCO nayo ari uko, tukaba dusanga bose (CHICO na BERCO) banganya amahirwe kuri iryo soko. Niyo mpamvu dusaba ko isoko ryasubirwamo hakagenzurwa ubushobozi bwa ba rwiyemezamirimo bombi hatagize uwangirwa.”

Urubanza rwasubitswe rukazasubukurwa ku wa 10 Nzeri 2013.

 

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 19/07/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: