Green Party yirukanye Omar Leo mu buyobozi

ImageIshyaka ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda “Democratic Green party”  ryasezereye umwe mu bayobozi bayo wari ushinzwe itumanaho.

Omar Leo bivugwa ko arimo gushakishwa na Polisi y’igihugu aherutse kwandika kurubuga rwa facebook avuga ko umuyobozi wa Green Party Frank Habineza atari Serious nyuma yahoo uyu Habineza yari yanditse kurubuga rwe rwa facebook ko barimo gushakisha Omar Leo.

Kuba Omar Leo bivugwa ko yabuze ariko rimwe na rimwe akitaba telefoni ye ndetse akagira ibyo yandika kuri facebook byatumye Ishyaka rya Green party rimuhagarika ku mwanya w’ubuyobozi.

Umuyobozi wa Green party Frank Habineza yagize ati, “Tumaze kubona ibyo yandika kuri facebook n’amagambo atari meza akoresha , twabyizeho cyane dusanga akwiye kuba ahagaritswe ku mwanya w’ubuyobozi, naboneka azaza yisobanure. Icyakora  dukomeje kumushakisha dufatanyije na  polisi .”

Bwana Habineza Frank yongeye ho ko nta kibazo ubuyobozi bwa Green party bwari bufitanye na Omar Leo.

Omar Leo ni umusore bivugwa ko ari mu kigero cy’imyaka 28 y’amavuko akaba yigaga muri Byumba Polytechnique nkuko byemezwa Frank Habineza.

Igikomeje kwibazwa n’abakurikirana ibya Green Party, n’uburyo umuntu avugwa ko yabuze ariko agakomeza gukoresha telefoni igendanwa rimwe na rimwe cyangwa se agakoresha interineti.

Polisi iremeza ko ikomeje kumushakisha ndetse hanasuzumwa ko ubutumwa bugaragara kuri facebook ari ubwa Omar Leo koko.

2 thoughts on “Green Party yirukanye Omar Leo mu buyobozi

  1. Habineza naramubabariye kuko nawe hari icyamukoreshaga.ntacyo twazageraho tutihanganiranye

    Like

Leave a comment