KNC yatsinze uwo bari bafatanyije Radio 1 mu Rukiko

Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge rwanzuye ko Nyagatare Jean Luc atari umunyamigabane muri Radio One.

Nyagatare yafatanyije na Kakoza Nkuriza Charles (KNC) gushinga Radio 1 ariko Nyagatare akarega KNC kuba yaramwirukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Jean Luc yari yasabye urukiko ko yasubizwa uburenganzira nk’umunyamigabane kandi KNC agakurwa ku mwanya w’ubuyobozi.

Uwunganira KNC, Me Frank Mubangizi, we yavuze ko Nyagatare atakiri umunyamigabane muri Radio One kuko yagombaga kwishyura miliyoni mirongo itatu n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda  (35.000.000  frw) ariko yishyura miliyoni icyenda gusa(9.000.000 frw).

Umucamanza asoma urubanza taliki ya 31 Mutarama 2013 yagize ati, “Hashingiwe ku ngingo ya 2, agace ka 32, y’itegeko No07/2009 ryo ku wa 27/04/2009 ryerekeye amasosiyete y’ubucuruzi, ivuga ko umuntu ufite izina ryanditse mu gitabo cy’imigabane nk’ufite muri icyo gihe umugabane umwe cyangwa myinshi mu isosiyete bivuze ko yandikwa ari uko amaze kwishyura, kuba Nyagatare rero yaratanze 9.000.000 frw aho kwishyura 35.000.000 frw ntibimugira umunyamigabane kuko atakoze ibyo yasabwaga ngo abe we”.

Urukiko rwongeye ho ko Jean Luc ashobora kwishyura miliyoni 26 kugira ngo ahabwe uburenganzira bwo kuba umunyamigabane dore ko amategeko ashyiraho Radio One yateganyaga ko Jean Luc na KNC buri wese yagombaga gutanga miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma y’isomwa ry’urubanza, Kakoza Nkuriza Charles yatangarije ikinyamauru Izuba Rirashe ko yishimiye icyemezo cy’ubutabera.

KNC yagize ati, “Nishimiye uburyo ubutabera bwafashe iki kibazo, ibi bivanyeho urujijo rwari mu bantu aho hari abanyitaga umujura. Ubutabera bwabonetse kandi ndabyishimiye. Nta numwe muri twe watsinze kuko twariyandaritse, abaye umugabo twahura tukaganira tugasabana imbabazi.”

Ku ruhande rwa Jean Luc Nyagatare, mu ijwi ry’umugore we Shadia M. Nyagatare, yavuze ko bagiye kujuririra iki cyemezo.

Shadia yagize ati, “ikinyoma cyihuta vuba kuruta ukuri, amaherezo tuzabona ubutabera kandi Imana iri kumwe natwe.”

Intandaro y’ikibazo

Nkurije Charles Kakoza (KNC) aregwa kuba yarariganije uwo bafatanyije gushinga radiyo ari we Nyagatare Jean Luc.

Bombi bagiranye amasezerano yo gushinga Radio 1 buri wese agashyiramo angana na miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma y’amezi ane Radiyo 1 itangiye kuvuga; Kakoza Charles yahagaritse Nyagatare Jean Luc amubuza kugera muri radiyo  ngo kuko atigeze yubahiriza amasezerano bagiranye.

Kakoza Charles niwe watangije Company yitwa Radio one Rwanda Ltd taliki ya 09 Gicurasi 2011; ariko aza kugurisha imigabane ingana na 50% kuri Nyagatare Jean Luc nk’uko bigaragazwa na kopi z’inyandiko z’amasezerano impande zombi zagiranye.

Radio One ivugira ku murongo wa FM 91.1; amasezerano yo kuyitangira yashyizweho umukono taliki 29 Gicurasi 2011.

Leave a comment