Abahoze ari abaministri 2 b’u Rwanda bagizwe abere

Mugenzi na Mugiraneza bagizwe abere
Mugenzi na Mugiraneza bagizwe abere

Urukiko rw’ubujurire mpanabyaha rwashyiriwe u Rwanda rwagize abere abahoze ari abaministri mu gihe cya Jenoside.

Justin Mugenzi wari Ministri w’ubucuruzi na Prosper Mugiraneza wari ministri w’abakozi ba leta bari bakatiwe igifungo cy’imyaka 30 n’urugereko rwa mbere nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ubufatanyacyaha mu gutegura Jenoside no gukangurira muruhame gukora Jenoside

Umuryango Ibuka uravuga ko ubu ari ubugambanyi bw’umuryango w’abibumbye nyuma yuko wananiwe guhagarika Jenoside.

Perezida wa IBUKA Prof. Dusingizemungu Jean Pierre yagize ati, “Ibyemezo nka biriya tubyakira bitugoye, umuntu nka Mugenzi Justin wari ugize PL Power, kuvuga ko ari umwere n’amatwara ya PL power twese tuzi birababaje rwose! Ibikorwa bya bariya nibyo byateguye Jenoside kuvuga ko ari abere ni uguhakana Jenoside no gutiza umurindi abandi bayihakana.”

Prof. Dusingizemungu yongeye ho ari ubugambanyi bukomeye kubakorewe Jenoside.

Amagambo y’akababaro yumvikanaga kumuyobozi wa IBUKA nyuma y’ifungurwa ry’aba baministri, ni nayo yagaragaye ku maso y’umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya jenoside(CNLG) ubwo yavuganaga n’ikinyamakuru Izuba rirashe.

Bwana Jean de Dieu Mucyo yagize ati, “Birababaje rwose kubona urukiko rugira umwere umuntu nka Mugenzi wari ufite ijambo rikomeye muri PL-power, hamwe n’inama yajyagamo, kuvuga ko atifatanyije n’abandi gukora jenoside ni agashinyaguro.”

“uwari perefe wa Butare ubwe yishwe nyuma y’inama(yari yahejwemo) yari yakozwe na ba Mugenzi, Birababaje!”

Taliki 30 Nzeli 2011 nibwo urukiko rw’arusha rwabakatiye gufungwa imyaka 30 kuri buri umwe, Umucamanza Theodor Meron w’umunyamerika niwe wabagize abere ahita anategeka ko bahita bafungurwa.

 

Leave a comment