Ku Nteko Ishingamategeko harubakwa igishushanyo cy’imbunda

Image

Inyubako y’Inteko Ishingamategeko ahubakwa Urwibutso rw’Intwari, hejuru yayo (hari ihema) niho hubakwa imbunda

Iyo urebye ku Nteko Ishinga Amategeko aho iri Kimihurura ubona hejuru yayo akazu karimo ikintu gisa n’imbunda.
Abatabizi bose bibaza impamvu hariya hantu hashyizwe imbunda, ndetse amakenga yabo bakayahuza n’uburyo umutekano wakajijwe ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Nyamara, icyo kintu gisa n’imbunda (si imbunda) ni kimwe mu bizaba biri ku rwibutso rwo kwibohora rwubakwa ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri yemeza ko hashize igihe kirekire Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko hubakwa Urwibutso rwo Kwibohora.
Minisitiri Musoni Protais avugana n’ikinyamakuru Izuba Rirashe  yagize ati: “Hariya ku Nteko niho hari izingiro ryo kwibohora, hari [mu Nteko] abasirikare 600, ni ahantu hakomeye hibutsa ibintu byinshi, iyo urebye ariya masasu yaharashwe ngira ngo bivuga byinshi cyane ku bantu bari bazengurutswe n’abasirikare ba Habyarimana.”

Ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda (Kimihurura) haracyagaragara ibimenyetso by’amasasu yaharashwe mu 1994.

Igitero cyari kigamije guhitana abari abasirikare 600 n’abanyapolitiki bari barahazanywe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yitiriwe Arusha.

Imirimo yo kubaka Urwibutso rwo Kwibohora irakorwa na sosiyete y’ubwubatsi yitwa Horizon, ikaba ifite inshingano zo kuyubaka mu myaka ibiri nkuko biteganyijwe mu masezerano. Imirimo yo kubaka yagombaga gutangira tariki 12 Ukuboza 2011.
Ahitwa ku Mulindi wa Byumba mu Karere ka Gicumbi naho hagiye kubakwa inzu ndangamateka igaragaza amateka ingabo zari iza FPR zanyuzemo mu gihe cyo kubohora u Rwanda ku va mu 1990 kugeza 1994.

Minisitiri w’umuco na siporo, Protais Mitali, ari nawe ufite inshingano zo kwibuka no kubungabunga amateka, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe  ko imirimo yo kubaka urwibutso rwo ku Nteko bikurikiranwa n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Icyakora Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ntabwo yabashije kutubwira umubare w’amafaranga azagenda kuri ruriya rwibutso.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 08/02/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: