Abanyarwanda 9 bisanze bacurujwe umwaka ushize

Abakobwa batabawe na polisi bagiye gucuruzwa mu mahanga

Abakobwa batabawe na polisi bagiye gucuruzwa mu mahanga

Byibuze abantu 9 nibo bamenyekanye ko bajyanywe hanze y’u Rwanda bagiye gucuruzwa (Human Trafficking). Polisi y’igihugu ivuga ko hafi ya bose bagenda bumvikanye n’abagiye kubacuruza nyamara babeshywe ko bagiye guhabwa imirimo myiza.

Abenshi ngo ni abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 20 akenshi bajyanwa gukoreshwa mu tubari tw’i Burayi n’Aziya aho binjiza amafaranga biciye mu busambanyi.

Taliki ya 06 Nzeli 2012, Umukobwa w’imyaka 22 yagaruwe mu Rwanda avanywe mu gihugu cya Malaysia aho yakoreshwaga ubusambanyi.

Yafashijwe kugaruka mu gihugu na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga binyuze muri Ambasade y’u Rwanda iri mu Buyapani hamwe na Polisi mpuzamahanga (Interpol).

Umwaka ushize hamenyekanye abakobwa 9 bashukashutswe bizezwa imibereho myiza irimo kubona amashuri n’akazi ariko bakisanga bagiye gukoreshwa uburaya (sex workers) abandi nabo bagakurwaho ibice by’umubiri birimo impyiko n’amaso.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko iki cyaha kidakabije mu Rwanda ariko ikavuga ko gihangayikishije cyane ku buryo hashyizweho ingamba zo kurinda urubyiruko rw’u Rwanda kwisanga muri ubu bucuruzi.

Umuvugizi wa Polisi, Supt. Theos Badege yagize ati, “iyo urebye imibare wakwibwira ko bidakabije ariko iki cyaha[Human Trafficking] kirakomeye cyane, kigira ingaruka ku buzima bw’umuntu kandi kigahutaza imibereho y’igihugu.”

“Twashyize imbaraga mu gukangurira Abanyarwanda kumenyesha Polisi mu gihe cyose hari abantu babizeza ibitangaza hanze y’igihugu, ubu turabasaba ko bajya babimenyesha Polisi ndetse n’Ambasade ku buryo naho umuntu yaba agiye hanze y’igihugu atagiye gucuruzwa aba azwi n’inzego z’igihugu ku buryo yakwitabwaho bibaye ngombwa.”
“Twashyize imbaraga mu gukangurira Abanyarwanda kumenyesha Polisi mu gihe cyose hari abantu babizeza ibitangaza hanze y’igihugu, ubu turabasaba ko bajya babimenyesha Polisi ndetse n’Ambasade ku buryo naho umuntu yaba agiye hanze y’igihugu atagiye gucuruzwa aba azwi n’inzego z’igihugu ku buryo yakwitabwaho bibaye ngombwa.”

Polisi y’igihugu ivuga ko icyaha cyo gucuruza abantu ari uburyo bushya bw’ubucakara, aho umuntu akoreshwa imirimo y’agahato kandi iyo ageze(umuntu ucuruzwa) aho agiye gukorera yamburwa ibyangombwa byose ku buryo adashobora gutembera.

Inzego z’umutekano zirinda kugaragaza amazina y’abajyanywe gucuruzwa ndetse n’ibihugu bajyanywemo ariko ikinyamakuru Izuba Rirashe kimaze kumenya ko Afrika y’Epfo, Tanzania, Uganda na Malaysia, u Bushinwa na bimwe mu bihugu by’i Burayi ariho Abanyarwanda berekeza.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, twamenye ko umukobwa wari warajyanywe muri Malaysia akaza gufashwa na Guverinoma y’u Rwanda gutaha, ubu ashobora kuba yarongeye gusohoka hanze y’igihugu kandi akaba akoresha pasiporo y’igihugu cya Uganda.

Polisi irasaba abantu kujya bayimenyesha aho abantu babo berekeje no mu gihe ntacyo baba bakeka kibi gishobora kubabaho.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 01/02/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: