Gufunga BBC Gahuza mu Rwanda, ni uguhana abanyarwanda

Gucecekesha abo wumva batakuvuga neza siwo muti.

Gucecekesha abo wumva batakuvuga neza siwo muti.

Ntawuyobewe ubusharire Filimi mbarankuru ‘Rwanda: Untold story’  yateje muri bamwe bayibonye.

Nta nubwo uyu munsi nshaka kuyeza ngo mvuge ko yari nziza, kandi ndabivuga nta mususu!

Nzi ibyabaye mu Rwanda, nzi Genocide yakorewe Abatutsi, n’uwari igitambambuga mu 1994; ubu yamaze gusobanukirwa ko ibyabaye ari Genocide yakorewe Abatutsi.

Birashoboka ko uwakoze iyi filimi yari afite koko icyo ashaka kugeraho kandi kitari cyiza habe na busa.

Iyi Filimi yatambutse kuri BBC2, Ishami rya BBC ritagera mu Rwanda ariko nyuma yo gutambuka, abantu barayamamaje cyane kuburyo byatumye n’abadakurikira Politiki n’Itangazamakuru bajya kuyishakisha aho yashyizwe kumbuga za Interineti.

BBC gahuzamiryango yumvikana mu Rwanda no mubindi bihugu byo mukarere k’Ibiyaga bigari yahise ifungwa kubera ibyatambukijwe na BBC2.

Gufunga BBC mu Rwanda sinabyita ko ari ukuyihana, ahubwo ni uguhana abanyarwanda badashobora kuyumva binyuze kuyindi mirongo isaba ikoranabuhanga rihanitse.

Birumvikana ko abategetsi b’u Rwanda batahubutse nkuko hari ababyibwiraga gutyo, ahubwo birashoboka ko hari harabuze impamvu yafatwa nk’ihagije yashingirwaho kugirango BBC Gahuzamiryango ikurwe kumurongo wa FM mu Rwanda.

Byari bigoye kandi ko BBC Gahuza isubizwa kumurongo urebye uburyo Filime ‘Rwanda: Untold story’ yarakaje bikabije Perezida Paul Kagame

Icyakora ntibyumvikana uburyo ‘icyaha’ cyakorewe kuri BBC2 ariko hagahanwa abumva BBC Gahuzamiryango.

Inama y’Ubutegetsi ya RURA(Urwego ngenzuramikorere rushinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu akamaro) yongeye kuri uyu wa 29 Gicurasi 2015 gushimangira icyo cyemezo cyari cyafashwe by’agateganyo, ihagarika burundu BBC gahuzamiryango.

BBC isanzwe izwiho guha ijambo abatavugarumwe n’Ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse ikanyuzwaho ibiganiro bifatwa nk’ibizira mu Rwanda, nubwo ataribyo ikora gusa(Kuko hari n’ibindi biganiro birimo Urunana, imyidagaduro ndetse n’ubuzima),ariko ako gacye ikora ibyo biganiro ntabwo korohera bamwe mubategetsi b’u Rwanda.

Nubwo ntabushakashatsi buhagije bwakozwe bwerekana uburyo Abanyarwanda bakurikirana ibitangazamakuru, ntawabura kuvuga ko buri mugoroba saa 18:30 kugeza saa 19:00 iyi Radio ariyo yumvwaga na benshi, haba abo mu mijyi ndetse n’icyaro.

Guhagarika burundu BBC bivuze ko ntabiganiro mpaka kungingo zikomereye u Rwanda tuzongera kumva, abahunze Ubutegetsi ntibazongera kumvikana ngo abantu bamenye icyo bazize.

Abategetsi b’u Rwanda bangaga kuvugisha abanyamakuru bo mu Rwanda kungingo zikomeye bagahitamo kubivugira kuri BBC gahuzamiryango, ubu rero aya majwi yose aranizwe!

Byumvikane ko ntashyigikiye Itangazamakuru rihembera urwango cyangwa se ingengabitekerezo ya Jenoside(Ndabizi bigirwa urwitwazo) ariko gufunga igitangazamakuru muri ubu buryo byerekana ko mu Rwanda tukiri inyuma muburyo bwo kwakira amajwi atatuvuga neza (Atadushimagiza).

Iki cyemezo ntigikwiye gufatwa nk’itsinzi Igihugu cyacu kigezeho ahubwo bikwiye kudutera akababaro gakomeye.

Bivukije uburenganzira abaturage bwo kumva icyo bakeneye no kugezwaho urunyurane rw’amakuru, bigiye gutera Abanyamakuru bigengesera bikabije kuburyo imikorere yabo izajya irangwamo ubwoba.

Iki cyemezo gisubije inyuma intambwe u Rwanda rwari rumaze gutera muburyo bwo kwisanzura mubitekerezo ndetse n’ubwisanzure bw’Itangazamakuru.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 29/05/2015, in Opinions. Bookmark the permalink. 1 Comment.

  1. Bakema Eric

    Abategetsi bafrika bafata ubutegetsi bakagirangi igihugu nticyabagaho,Komera cyane BBC aba babafunze ntibazatura nkimisozi

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: