Uwahoze ari Umujyanama wa Kagame aravuga ku buzima bwe muri Politike

Prof. Nsengimana Joseph (Amafoto/Ngendahimana S)

Prof. Nsengimana Joseph (Amafoto/Ngendahimana S)

Prof. Nsengimana Joseph ni umwe mu bantu basigiwe agahinda gakomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umugore we n’abana be babiri bishwe muri Jenoside. Ni ibihe by’akababaro agifite k’umutima nubwo yongeye kwiyubaka.

Ni umunyapolitiki w’intiti, inzobere muri Dipulomasi; avuga ko ubuzima yanyuzemo bwamugize uwo ari we uyu munsi.

“Navutse mu bihe bikomeye by’igihugu, amateka yangizeho uruhare rukomeye, [harimo] gutotezwa k’uburyo ubuzima bwanjye bwahindutse ubwo guharanira ubwigenge bwanjye n’ubw’igihugu.”

Ariko se Dr. Nsengimana Joseph ni muntu ki?

Yavutse tariki 15/05/1950, avukira i Busogo (Musanze), ni mwene Kayihura Gratien na Stephanie Nyirankuyu, bavutse ari abana 4, Nsengimana ni umwana wa gatatu iwabo.

Umugore we wa mbere Mujawumukiza Bernadette bashakanye mu 1977; babyarana abana 3.

Kubera ubutegetsi bw’ivangura; Nsengimana yaje guhungira i Burundi tariki 15/02/1973 ndetse aza gukomereza muri Zaire aho yakomereje amashuri ya Kaminuza yari yatangiriye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Aho muri Zaire (1975) ninaho yatangiriye kwigisha muri Kaminuza, ariko aza kugaruka mu Rwanda muri 1978 ahabwa akazi tariki ya 02 Ugushyingo 1978 muri Kaminuza y’u Rwanda.

Afite imyamyabushobozi y’ikirenga (PhD) yakuye muri Kaminuza ya Limoges mu Bufaransa mu 1988.

Afite impamyabumenyi zitandukanye mu bijyanye n’ubuyobozi ndetse n’imimerere y’abantu bafitiye akamaro kadasanzwe sosiyete yakuye Franklin Covey.

Guhera mu 1975 kugeza 1994, Prof. Joseph NSENGIMANA yabaye umwarimu muri Kaminuza zitandukanye harimo Kaminuza ya Zaire iri Lubumbashi (1975-1978) ndetse na Kaminuza y’ u Rwanda aho yanahawe ipeti rya Professor muri 1994.
Guhera muri Nyakanga 1994 kugeza 2006, Prof. Joseph NSENGIMANA yaranzwe no kugira imyanya ikomeye muri guverinoma y’u Rwanda.

Yabaye Minisitiri w’amashuri makuru, ubushakashatsi n’umuco, aba minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Minisitiri w’ubutaka, gutuza abantu no kurengera ibidukikije ndetse aba umujyanama wihariye wa Perezida Paul Kagame.

Ambasaderi Nsengimana kandi yagize uruhare rukomeye mu ishingwa ry’ibigo by’imari n’ubwishingizi aribyo COGEAR na COGEBANK ndetse anabibera Perezida w’inama y’ubutegetsi, yanabaye kandi Perezida w’inama y’ubutegetsi ya RAMA (ubu ni RSSB).

Guhera Kamena 2006,  Prof Nsengimana Joseph yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye mu buryo buhoraho. Ibyo abifatanya kandi no guhagarira u Rwanda mu bihugu bya Jamaica na Venezuela afite ikicaro I Newyork.

Igihe yari ahagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye;  Amb. Nsengimana yagize uruhare mu gusabira u Rwanda gukurirwaho ibihano (Embargo) n’inama ishinzwe amahoro ku isi ndetse agira uruhare rukomeye mukwerekana ipfundo ry’ibibazo biri muri Kongo, Ikibazo cya FDLR n’interahamwe.

Guhera Nzeri 2009 kugeza Nzeri 2014, Prof. Joseph Nsengimana yahagarariye u Rwanda muri Ethiopia ndetse anahagarira u Rwanda mu Muryango w’Afurika Yunze Ubumwe.

Afite icyicaro i Addis ababa, Amb. Nsengimana yahagarariye inyungu z’u Rwanda muri Djibouti, Egypt na Israel.
Ubwo yari ahagarariye u Rwanda muri Afrika yunze ubumwe; Prof. Nsengimana Joseph yanakuriye inama mu bihe bitandukanye zigaga ibibazo byari muri Libya na Sudan.

Ambasaderi Joseph Nsengimana, ni umurwanashyaka wa PL.

Uko yarokowe na RPF-Inkotanyi

Tariki ya 06 Mata 1994, Prof. Nsengimana Joseph yakoraga ubushakashatsi i Kigali, kuri uwo mugoroba ngo yagombaga guhurira n’umuntu kwa Lando ariko ahageze atangazwa no gusanga nta muntu uhari n’umwe, bituma akomereza gahunda ye kuri CND (ahakorera Inteko Ishinga Amategeko).

“Nahageze saa tatu z’ijoro, mbonana na Tito Rutaremara, ntabwo twamaze iminota 5 bahise badukura ho twari twicaye, twinjira muri  ANDAKE (Indake), twumva RTLM bituma tumenya ko indege yarashwe.”

Amb. Nsengimana yahise ahamagaraga umugore we (bari batuye mu Kiyovu haruguru ya SOPETRAD) amubwira ko atagitashye- ntabwo bongeye kubonana ukundi!

“Itariki 08/04/1994 natelefonnye umugore wanjye, telefoni ntiyaciyemo nkuko byari bisanzwe mpita nibwira ko babishe, gusa naje kumenya ko bari bahungiye i Butare ndetse niho baguye…”

Abasirikare ba RPA bafashije Dr. Nsengimana Joseph kuva muri CND, bajya i Byumba tariki ya 25/Mata/1994
Guhera muri Gicurasi-Nyakanga 1994, abanyapolitiki bavuye mu mashyaka atandukanye batangiye kwisuganya kugira ngo bashyireho guverinoma, icyo gihe Nsengimana Joseph yari mu Ishyaka rya PL.

Nubwo akiri muri PL ariko afite amagambo meza ku ishyaka riri k’ubutegetsi ubu…

“Imiyoborere ya RPF-Inkotanyi yabaye ingirakamaro, RPF yari yatsinze intambara, yahagaritse Jenoside, yashoboraga kuvuga ngo ngiye kuyobora igihugu jyenyine ariko yahisemo kubakana [Igihugu] n’abandi banyarwanda; ishyiraho Leta y’Ubumwe.”

Prof. Nsengimana Joseph yahise agirwa Minisitiri muri Guverinoma ya mbere y’inzibacyuho.
Imirimo ya Politiki yakoze:

19/07/1994 – 1997: Minisitiri w’amashuri makuru, ubushakashats n’umuco

1997-1999:  Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo

1999-2000: Minisitiri w’ubutaka, gutuza abantu no kurengera ibidukikije

2000-2006: Umujyanama wihariye wa Perezida Paul Kagame

2006-Nzeri 2014: Ambasaderi muri LONI, Afrika Yunze Ubumwe ndetse ahagarira inyungu z’u Rwanda mu bihugu bitandukanye.

Hamwe n’imirimo yashinzwe muri guverinoma imyaka 6, Amb. Nsengimana abona ko akazi ko kuba Ambasaderi w’u Rwanda nk’akazi kamugoye ariko akishimira uko yagakoze.

“…Nabaye muri UN kandi mu bihe bikomeye byo gupfobya no guhakana Jenoside, kimwe n’ibihe byo kurwanya FDLR. Kuba Ambasaderi ntabwo ari ibyo umuntu ubonetse wese ku gihugu nk’u Rwanda bisaba kwiyemeza urugamba igihe cyose. U Rwanda rurakundwa kandi rufite abanzi, bisaba kugira position uhagararaho buri gihe.”
Amb. Prof. Nsengimana Joseph avuga ko yabonye ubufasha bushoboka bwose buvuye kuri Perezida Kagame  igihe cyose yari Ambasaderi.

Mu bundi buzima…

Amb. Prof. Nsengimana Joseph ni umuyoboke w’idini gatolika kandi avuga ko yiyeguriye Imana koko.

Akora Siporo kandi arayikunda, akiri umunyeshuri yakinaga basketball ariko ubu akora Igororangingo (Gymnastic) ndetse agakora urugendo rw’amaguru.

Mu gitondo kumeza ye haba hari imbuto ndetse n’amata, agakunda imboga ndetse n’inyama (White meat) ndetse n’uburisho burimo ibirayi n’ibitoki…

Avuga ko anywa ka Vino (Wine) gake cyane cyane ikirahure kimwe iyo ari ku meza.

Nyuma yuko umugore n’abana be 2 bishwe muri jenoside, ubu Ambasaderi Joseph Nsengimana yongeye gushaka; ndetse abyarana na Muteteri Alphonsine abana 4 (abahungu 2 n’abakobwa 2).

Source: http://www.izuba-rirashe.com

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 30/04/2015, in Interviews, Politics. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: