Guverinoma yashyizeho abagize urubuga rw’abajya inama ku bibazo bikomereye igihugu

Bamwe mu bagize Urubuga Ngishwanama rw'inararibonye ruzajya rutanga umurongo ku miyoborere y’Igihugu. Uturutse ibumoso: Dr Iyamuremye, Polisi Denis na Antoine Mugesera

Bamwe mu bagize Urubuga Ngishwanama rw’inararibonye ruzajya rutanga umurongo ku miyoborere y’Igihugu. Uturutse ibumoso: Dr Iyamuremye, Polisi Denis na Antoine Mugesera

Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda hashyizweho Urubuga Ngishwanama rw’inararibonye ruzajya rutanga umurongo ku miyoborere y’Igihugu.

Uru rwego ruzajya rutanga inama zishingiye ku bushakashatsi cyane cyane ku birebana n’ubuzima rusange, politiki, ubukungu, igisirikare, ikoranabuhanga ndetse n’umuco.

Hashize amezi 19 itegeko rishyiraho uru rwego rimaze gushyirwaho umukono na Perezida wa Repubulika.

Iri tegeko ubwo ryihutishwaga mu Nteko mu mwaka 2013 risobanurwa cyane na Minisitiri w’Ubutabera, hari abakekaga ko ari Urwego rushobora kuzayoborwa na Perezida Kagame igihe azaba asoje manda ya nyuma.

Uwari Minisitiri w’Ubutabera, Tharcisse Karugarama, yabwiye Ikinyamakuru The Independent tariki ya 05 Mata 2013 ko Igihugu gikeneye Ubumenyi bw’abantu bageze mu zabukuru bakoze imirimo ya Politiki.

Icyo gihe Karugarama yagize ati, “Uko ibintu byari bimeze; ni uko abantu [bakuze] batashoboraga kubyazwa umusaruro, ubumenyi bwabo n’Inararibonye byapfaga ubusa. Iri tegeko rishyiraho urubuga rw’abakuru rizakemura icyo kibazo.”

Icyo gihe Karugarama yongeyeho ko Ibihugu byose byateye imbere byamaze gusobanukirwa agaciro k’abantu nk’abo bafite ubumenyi butandukanye mu mibereho y’Igihugu.

Yavuze ko, “byaba bibabaje mu gihe Igihugu cyaba gifite abantu nk’abo bafite ubumenyi ariko ntibatange umusanzu wabo mu iterambere ry’Igihugu.”

Inzozi za Tharcisse Karugarama n’abandi bashyigikiye ishyirwaho ry’uru rwego ubu zagezweho.

Inama y’Abaminisitiri yamaze kwemeza Dr. Augustin Iyamuremye nk’umuyobozi mukuru w’Urubuga Ngishwanama rw’inararibonye.

Azafashwa kandi na POLISI Denis, MUGESERA Antoine, Dr. KAREMERA Joseph, Sheikh Abdul Karim HARERIMANA, MUKANTABANA Marie na MUKABARANGA Agnes, uko ari barindwi baranzwe no kugira imyanya ikomeye mu Gihugu harimo kuba Abadepite mu Nteko Ishingamategeko ndetse na Sena y’u Rwanda.

Umuyobozi wa mbere w’uru rwego Dr. Augustin Iyamuremye, avuga ko yatunguwe no kubona Guverinoma imugirira icyizere; agahabwa inshingano zo kuruyobora.

Yabwiye umunyamakuru w’Izuba Rirashe ati, “Ntavuze ko natunguwe naba mbeshye, kuko ruriya rwego nari nduzi nibuka ko itegeko ryagiyeho kandi numva ari ikintu gikomeye kuko kuba muri Ngishwanama y’igihugu ni ibintu biremereye, babivuze byarantunguye ariko nanone Inama y’Abaminisitiri iyobowe na Perezida wa Repubulika iyo bakugiriye icyo cyizere bitera ishema ariko nanone bikagutera kwibaza…”

Dr. Iyamuremye yirinze kugaragaza ko uru rwego rukomeye ariko yemera ko bafite Inshingano zikomeye zo kugira inama Igihugu ariko ku murongo usanzwe uriho.

“Ukurikije Itegeko; inshingano ya mbere ni iyo kugira inama Guverinoma ku bijyanye n’umurongo wa politike Igihugu kigenderaho, iriya ngishwanama si yo ishyiraho umurongo, si yo itanga umurongo. Perezida wa Repubulika na Guverinoma bashyiraho umurongo hanyuma, abajya inama bashobora kuvuga ngo uriya murongo ko muwu…[tandukiriye] cyangwa muwurimo cyangwa se murimo kuwugendamo mwihuta cyangwa se buhoro, iriya nama si yo ishyiraho umurongo.”

Mu itangira ry’imirimo mishya; urubuga ngishwanama rw’inararibonye rushobora gusabwa inama zarwo ku bijyanye n’ivugurura ry’Itegeko Nshinga hagamijwe gukuraho ibijyanye n’igihe umukuru w’Igihugu amara ku butegetsi.

Kuri iyi ngingo; Dr. Iyamuremye yirinze kugira icyo abivugaho.

N’ubwo yirinze kugira icyo abivugaho ariko; mugenzi we Dr. Joseph Karemera na we wagiriwe icyizere cyo gushyirwa muri uru rubuga ngishwanama rw’inararibonye yamaze kwerekana aho ahagaze ku ngingo yo kuvugurura itegekonshinga hagamijwe ko Paul Kagame akomeza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Mu nyandiko yashyize ahagaragara mu kinyamakuru The Newtimes; Dr. Karemera yerekanye ubushobozi n’ubuhanga bidasanzwe bya Perezida Paul Kagame maze asoza asaba abanyarwanda kugira ubwenge…

“Ese iki ni cyo gihe cyo Nyakubahwa Paul Kagame ava ku butegetsi muri 2017? Igisubizo ni Oya. Ni ngombwa ko twibuka ko u Rwanda rwagize ibibazo byihariye, birimo imyaka myinshi y’ubutegetsi bubi, gusenya n’amacakubiri byashyiriye Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Itegeko rishyiraho urubuga ngishwanama rw’inararibonye riteganya ko ruzajya rutanga raporo mu biro bya Perezida wa Repubulika.

Abagize uru rwego ni 7 kandi bose bagomba kuba bafite hejuru y’imyaka 50 y’amavuko kandi bafite inararibonye muri politik, ndetse bakaba kbarakoze inshingano zo kurwego rukuru rw’Igihugu.

Itegeko rishyiraho uru rwego riteganya ko “Abagize Inama y’Inararibonye bagira manda y’imyaka itanu (5) ishobora kongerwa.”

Source: http://www.izuba-rirashe.com

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 26/02/2015, in Politics. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: