Itegeko Nshinga rigiye guhindurwa kandi Kagame azakomeza kuba Perezida

  • Abanyapolitiki bakomeye muri RPF-Inkotanyi baravuga ko nta bundi buryo busigaye uretse guhindura Itegeko Nshinga Kagame agakomeza kuba Perezida
  • Abatavuga rumwe n’Ubutegetsi baravuga ko Igihugu gikeneye Ubutegetsi buhererekanyijwe mu mahoro kandi Kagame akaba imfura ku Ijambo
  • Abasesengura Politiki baravuga ko abaturage bakibona ko Kagame ari we ushoboye kubaha ibyo bakeneye cyane cyane kubungabunga umutekano w’Igihugu ariko abandi bakabona ko ari inenge ikomeye ku Mukuru w’Igihugu utarabashije gutegura neza uzamusimbura cyangwa ngo yubake inzego zikomeye
Perezida  Paul Kagame ntaremeza ko ashaka gukomeza kuyobora nyuma ya manda ye ya nyuma

Perezida Paul Kagame ntaremeza ko ashaka gukomeza kuyobora nyuma ya manda ye ya nyuma

Perezida Kagame ntaragira icyo avuga ku ihindurwa ry’Itegeko Nshinga kugira ngo abone uko yiyamamariza gukomeza kuyobora Igihugu. Ariko abasesengura Politiki bavuga ko yarangije gufata icyo cyemezo; ubwo yaratangiye gushidikanya abajijwe niba azahindura Itegekosnhinga; agasubiza ko “azambuka ikiraro akigezeho”; imvugo ishobora kuvuga ko azamenya icyo azakora ubwo manda ye izaba irangiye. Ubu rero; bisa nk’aho byarangije kwemezwa ko itegeko Nshinga rihindurwa kandi Kagame akaba umukandida wa RPF-Inkotanyi mu mwaka 2017. Umwe mu banyapolitiki bakuru muri RPF (Senior Cadre) yemeje ko ubuyobozi bukuru bw’Ishyaka bwamaze gufata umurongo. “Nta gushidikanya Itegeko Nshinga rigiye kuvugururwa kandi Perezida Kagame azakomeza kuba Perezida. Icyo ntazi [neza] ni uburyo bizakorwamo ariko icyemezo cyamaze gufatwa ku rwego rukuru rwa RPF.” Icyemezo cyo kuvugurura Itegeko Nshinga ntikirashyirwa ku mugaragaro n’ubuyobozi bukuru bw’Ishyaka  ariko bamwe mu bafite ijambo rikomeye muri RPF bamaze kugaragara mu itangazamakuru bumvikanisha ko Itegeko Nshinga rikwiye kuvugururwa kugira ngo Paul Kagame akomeze kuba Perezida. Dr. Joseph Karemera, umwe mu bakomiseri ba RPF ndetse akaba umwe mu batangiranye n’Ishyaka aherutse kwandika mu kinyanyamakuru The Newtimes yerekana amateka ya Perezida Paul Kagame ndetse yerekana ibyo yakoze n’ubutwari afite; maze yanzura  yibaza ati, “Ese iki ni cyo gihe cyo Nyakubahwa Paul Kagame ava ku butegetsi muri 2017? Igisubizo ni Oya. Ni ngombwa ko twibuka ko u Rwanda rwagize ibibazo byihariye, birimo imyaka myinshi y’ubutegetsi bubi, gusenya n’amacakubiri byashyiriye jenoside yakorewe Abatutsi.” Undi uherutse mu itangazamakuru; ni Prof. Nshuti Manasseh, umwe mu barwanashyaka bakomeye muri RPF ndetse wanabaye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Crystal Ventures Ltd; isosiyete y’Ubucuruzi bwa RPF-Inkotanyi. Prof. Nshuti Manasseh aherutse kubanziriza Colonel, Dr. Karemera; na we asaba ko nta cyatuma Itegeko Nshinga ritavugururwa kugira ngo Perezida Kagame akomeze kuyobora u Rwanda. Icyakora Imbarutso ikomeye yakozwe n’umwe mu bayobozi bakuru muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imiyoborere. Uyu Fred Mufulukye yakoze isesengura rigamije kwerekana ko n’ibihugu bifatwa nk’ibya mbere muri Demokarasi ku Isi byahinduye Itegeko Nshinga kandi bigakuraho Imbibi (Term limits) ku bategetsi bakuru b’Igihugu. Abazi imikorere y’Ishyaka; ndetse n’ubwisanzure bw’abanyapolitiki mu Rwanda bavuga ko nta munyapolitike wo muri RPF ushobora kugaragaza igitekerezo kinyuranye n’icy’Ishyaka kandi ngo agishyire ahagaragara. Ibyo bigatuma bahamya ko abasabira Paul Kagame manda ya gatatu atari bo babyibwiriza ahubwo ari uburyo Ishyaka riri ku butegetsi rikoresha kugira ngo ritegurire Abanyarwanda n’abanyamahanga igikorwa gikomeye cya Politike. Umwe munyapolitike ukomeye muri FPR ndetse waranzwe no guhabwa inshingano zikomeye yabwiye Umunyamakuru wacu ko byari bigoye gutekereza ubundi buryo butari ugusubizaho Perezida Kagame kuko abaturage bakomeje kubisaba kandi ari benshi. “Ubwo se wajya gutekereza undi mukandida kandi abaturage basaba ko Perezida Kagame akomeza?” Imitwe ya Politiki irabivugaho iki? Ishyaka riri ku butegetsi RPF-Inkotanyi mu buryo bweruye riravuga ko ntacyo rirashaka kuvuga kuri iyi ngingo kuko igihe kitaragera. E-mail twandikiwe n’ushinzwe itangazamakuru muri RPF-Inkotanyi igira iti; “haracyari kare, RPF iracyafite igihe cyo kugira icyo ivuga. RPF ubu irakora ibishoboka ngo yubahirize ibyo yemereye abanyarwanda muri iyi manda ya kabiri (2010-2017); icyo ni cyo dushyizeho umutima ubu. Igihe gikwiye nikigera tuzagira icyo tuvuga kuri 2017 kandi nk’uko bisanzwe uzabimenyeshwa. Birumvikana rero ubwo nta murongo urafatwa ku rwego rw’ubuyobozi, RPF ntiyaganira kuri iyo ngingo. RPF izabikora ubwo igihe nyacyo kizaba kigeze.” Ibi ariko bitandukanye n’ibitangazwa n’umwe mu bayobozi bakuru muri RPF (RPF Cadre); kuko we yashimangiye ko Ubuyobozi bukuru bw’Ishyaka bwamaze gufata icyemezo kandi nta bundi buryo buhari bwo gusimbura Paul Kagame.

Hon.Tito Rutaremara

Hon.Tito Rutaremara

Undi wagize icyo abivugaho ni Senateri Tito wayoboye Komisiyo yo gutegura Itegeko Nshinga riyoboye u Rwanda muri iki gihe; mu mwaka 2003 yagaragaye kenshi asobanura Ishingiro ryo kuba Perezida wa Repubulika yatorerwa manda ebyiri gusa kandi zifite buri imwe imyaka 7. Yagiye avuga kenshi ko imyaka irindwi ihagije kuba Perezida yaba yageze ku nshingano ze kandi gukoresha amatora nyuma y’imyaka irindwi ari byo byakorohera Igihugu gifite ubukungu nk’ubw’u Rwanda. Uyu munsi Tito Rutaremara afite imvugo isa n’iy’abandi banyapolitiki bari muri cyangwa bashyigikiye RPF. Yagize ati; “Itegeko Nshinga ni iry’abaturage, abaturage bifuza ko hari ibyavamo; byavamo, kuki se byaba ikibazo?!” Tito yongeraho ko n’ubwo bifuza ko Itegeko Nshinga rihindurwa; Paul Kagame agakomeza kuyobora u Rwanda; ibyo bisa nk’aho bidahagije kuko “Nyir’ubwite” agomba kugira icyo abivugaho kandi kugeza ubu ntacyo aravuga. Hasigaye kandi ko abaturage babivuga binyujijwe mu nzego bitoreye (Njyanama) maze bikagezwa ku Nteko Nshingamategeko nayo igafata umwanzuro. “RPF ni iy’abaturage, ese iyo buriya abaturage babaza (Iyo Perezida yasuye abaturage) ubwirwa n’iki ko atari uwa RPF? Wenda hari abandi baturage babivuga batari aba RPF nka ba[Minisitiri] Fazir ariko se abandi ubwirwa ni iki ko atari aba RPF? RPF ni abantu, RPF nk’ubuyobozi ntirafata icyemezo ariko nifata icyemezo izagendera ku byifuzo by’abaturage ariko nanone bizanajyana n’ibyo Perezida ashaka, none se abaturage bavuze ngo barabishaka hanyuma we akavuga ko ashaka kuruhuka?” Tito Rutaremara yashimangiye ko nta yandi mahitamo uretse kuvugurura Itegeko Nshinga nk’uko abaturage babyifuza. Ishyaka PPC riravuga ko na ryo  ritarafata umurongo ariko Umuyobozi waryo akaba n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr. Alivera Mukabaramba yabwiye Izuba Rirashe ko bafite inama muri Werurwe 2015. Kugeza ubu Ishyaka riharanira Demokarasi n’Ibidukikije ni ryo rimaze kwerekana ko ridashyigikiye guhindura Itegeko Nshinga. Perezida wa green Party Dr. Habineza Frank yabwiye Izuba Rirashe aya magambo. “DGPR isanga ibi bibangamiye amahoro n’iterambere birambye kuva u Rwanda nta na rimwe ruragira ihererekanya ry’ubutegetsi mu mahoro, dusanga kandi ibi ari ukurengera mu buryo Politike kuko imyaka 14 ihagije kugira ngo umuyobozi arangize neza ibyo yemereye abaturage. Turasanga kandi ari ugukoresha nabi icyizere abaturage bagiriye Perezida kuko akenshi yagiye yizeza ko atazahindura Itegeko Nshinga kandi azaba yarananiwe igihe cyose azaba adafite umusimbura.” Nubwo guhindura Itegeko Nshinga bikomeje kuba uburyo bwonyine bwo gukata Ikorosi rya 2017 kugira Paul Kagame akomeze kuba Perezida; ikibazo gikomeye kitarasubizwa; ni Uburyo Paul Kagame yagiye agaragara nk’umuyobozi ufite itandukaniro n’abandi banyafurika bagundira Ubutegetsi none akaba agiye kubutindaho mu Izina ry’urukundo afitiwe n’abaturage. Ikindi ni uko mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu mwaka 2010 yagiye akoresha imvugo (slogan) igira iti; “Imvugo ni yo ngiro” none ingiro ijyanye n’imvugo y’uko azava ku butegetsi nyuma ya manda ye ya kabiri ikaba ishobora kutubahirizwa! Gusa ikibazo cyibazwa n’abaturage basanzwe kijyanye n’uwashobora gusimbura Kagame ushoboye guhangana n’ibibazo by’umutekano w’Igihugu, kuzamura ubukungu no guhesha agaciro u Rwanda mu mahanga. Iki kibazo  gisa nk’ikitarabonerwa igisubizo kandi ibyo ni byo Abanyarwanda basa nk’abashyizeho umutima, kurusha inyungu ziri mu ihererekanya ry’ubutegetsi mu mahoro.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 16/02/2015, in Politics. Bookmark the permalink. 11 Comments.

  1. Niba abaturage b’uRwanda bakunda perezida Kagame ko akomeza kubabera perezida nta nzitizi y’amategeko ikwite kubuza abanyarwanda uburenganzira bwabo cyeretse niba Itegeko Nshinga atari atari iry’Abanyarwanda. Birumvikana ko hari abumva ko ari ngombwa ndetse n’abumva ko atari ngombwa, iyo bimeze bityo urubanza rucimbwa na democracy.

    Like

  2. HHmmm imvugo niyo ngiro

    Like

  3. ariko nge mbona president kagame ntacyo bitwaye kuba yaguma kubuyobozi. ikibazo kirihe yiyamamaje agatsinda. sinkibya libya barwanya ghadafi ngo arashaje, icyo abanyarwanda dukeneye nicyo twakabaye twitaho aho kwita kumyaka ya manda.

    niba afite ubushobozi bwo kutuyobora kandi ko yatugejeje kuri byinshi icyo ababirwanya bakeneye ni iki? cg baranga guhangana nuwamaze kwandika izina?!

    abanyarwanda ntituzarebe hafi ngo twikure amata mukanya nkuko africa yikuyeho kadafi ngo ni manda pe.

    Like

  4. Twirengagije Ibyiza Kagame yakoze ndetse naho yavanye URwanda! Mubona arinde wundi mubari mu Rwanda nabari hanze wagira imbaraga kugisirikare ndetse n’imbaraga mpuzamahanga? Bityo rero mbona ntawundi abanyarwanda baramukeneye kd byose n’ubushake bw’abaturage!! Ahubwo nibaza atabyemeye ninde wayobora urwanda akabasha kugira imbaraga kugisisrikare???? Naho abashuka abanyarwanda ngo mandat 2 zirahagije naveho niba kwa Kadafi bitaraduhaye isomo twaba turi abapfapfa!!

    Like

  5. Ntabwo njye nibanda kuri mandat cyangwa ku bushobozi bwa H E mu kutuyobora ahubwo njye hari ukundi mbibona. Itegekonshinga ni inyandiko kandi inyandiko ishobora kuvugururwa cyangwa igakurwaho yose mu gihe beneyo babonako ari ngombwa. Ariko nkuko H E ahora abivuga, natwe tukabimwita, ni umutoza w’ikipe kandi ikipe itsinda. Ese aba banyapolitiki bacu bamaze iki niba nyuma y’imyaka 14 yose amaze abatoza nta numwe wifitemo icyizere cyo kuba yabasha kuyobora u Rwanda? Abaturage bo simbaseka kuko muri bo hari n’abatabasha kuyobora ingo zabo (sinshatse kugira uwo nsesereza ariko ingo zisenyuka buri gihe ni urugero natanga). Ese ko rutagurirwa, umunsi Nyakubahwa yavuye mu isi y’abazima tuzaba nk’impehe? Jye mbona abanyarwanda tucyifitemo ubujiji bwo kumva ko hari umuntu “KAMARA”!!!!
    Rwose ku ruhande rwanjye mbona atuyoboye neza ariko niba ntawundi ubonekako yakomereza aho atugejeje izo ngwizamurongo z’abanyapolitiki nizimubise abe nk umwami, abe byose, kuko bo ntacyo baba batumariye. Keretse niba ari bimwe bya “Yego mwidishyi”!!”””

    Murantunga, jyewe nuko mbyumva!!!!

    Like

  6. Igihugu umuntu akiyobora kuko agishoboye kdi afitiwe ikizere nabaturage, guhindura itegeko nshinga réro ni byiza cyanee , kuko twese twifuza gukomeza kubaho mumajyambere arambye. Tora neza utore Paul Kagame .

    Like

  7. Muri rusange tuzi ko Perezida Paul Kagame ari umuntu wagiye agaragaza ko ashishikajwe no guteza imbere imiyoborere myiza ndetse abihererwa n’ibihembo byinshi mu mahanga. Yakomeje kugenda anenga politike y’abamubanjirije kuyobora u Rwanda, agaragaza ko baranzwe no gukunda ubutegetsi ndetse n’imiyoborere mibi. Ndibubuka umunsi umwe yagiye mu kiganiro cya Hard talk akavuga ko adashobora guhindura itegekonshinga kugirango yongere yiyamamaze, none se ubu yarabyibagiwe! Impamvu zitangwa n’abanyapolitiki bavuga ko abaturage bakimushaka ntabwo ari zo kuko ntawe uzi ibyo abaturage bose bakeneye. Kuba haboneka abamushaka si igitangaza ariko icyangombwa kinakenewe nuko Perezida wa Republic ariwe unafite inshingano zikomeye zo kurinda itegekonshinga, none se abo baturage nibamukoresha amakosa ibyo bizitwa iki? Yakoze byinshi byiza ari nayo turufu yagombye gukoresha akava kubutegetsi abaturage bakimukunze, bataramurambirwa. Azarebere ku batoza b’amakipe akomeye iyo bamaze kwesa imihigo yabo yo gutwara ibikombe bikomeye, bahita basezera bagikunzwe n’abafana. Ikindi navuga nuko benshi bibwira ko hataboneka umusimbura ngo akore nkibyo yakoze, ariko harimo kwibeshya kuko nta muntu kamara ubaho. Aha njyewe mbona ko ari n’uburyo bwo gutesha abanyarwanda agaciro, kubona intiti dufite ndetse n’abandi banyapolitike bose n’abaturage bagera kuri miliyoni 12, hakaba harabuze uwajya kuyobora Urugwiro? Impossible, impossible!!! Dore amahanga agiye kutureba nabi cyane ndetse nibibangombwa n’inkunga bazihagarike. Ikindi abanyarwanda bakeneye kubona undi muyobozi w’igihugu maze bagakora igereranya ninaho bazemeza koko niba Kagame yarayoboye neza. Dukeneye kubona uwabaye perezida w’ u Rwanda ari umuturage kandi wubashywe nkuko n’ahandi bigenda.
    Inama naha Perezida Paul Kagame ni uko yafata icyemezo akarekera n’abandi maze akereka abanyarwanda n’amahanga ko ibyo yababwiye ariko kuri yari agamije koko. Ibi bizatuma abanyarwanda bamwishimira kandi bizazamura icyubahiro cye. naho kuba haribyo atararangiza, rwose bizakomeza n’abandi kuko kuyobora igihugu n’umushinga muremure warinda upfa utarawurangiza nkuko no mubuzima busanzwe umuntu arinda atabaruka agifite imishinga itararangira. Nasheke umuntu w’inyangamugayo mubo bakoranye bose kandi azamubona maze nawe amumurikire abanyarwanda, natwe tumuhe inshingano kandi bikorwe mu mahoro, maze murebe ko u Rwanda ruzaba igihugu gikomeye. Murakoze

    Like

  8. kagame oyeee!!! tragushyigikiye ntugatinye amagambo y’abantu

    Like

  9. Indatsimburwa

    U Rwanda mbere ya Kagame rwariho kandi na nyuma ye ruzabaho ntabwo ari we uzarurangiza. Nta shingiro rero bifite kuvuga ngo nta wundi wabasha kuruyobora keretse niba nawe yaravukanye imbuto cyangwa akaba afite amaso ane mu gihe abandi bafite abiri. Ibyo bavuga ngo abaturage byo ni propagande ya FPR yo gutangira kwitanguranwa no gukoresha “intimidation” ku buryo butaziguye; none ikinyamakuru nka radio y’igihugu yatangaza ngo abaturage bavuze ko bashaka ko Kagame akomeza kuyobora wowe ugatinyuka ukavuga ibinyuranye ntibakunyuze iy’ibusamo ukisanga muri Rweru ?
    Kagame we ubwe akimara gutorwa yivugiye ko ataziyongeza mandat. Asobanura ko nyuma ya mandat ya kabiri abaye atarateguye umusimbura bizaba ari échec. None tubyite ngo iki ? Narebere kuri Mathieu Kerekou areke n’abandi bategeke nibibananira azagaruke nyuma yabo ariko adatesheje agaciro itegeko nshinga kandi imvugo ibe injyiro

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: