Ninde ufite igisubizo ku bwicanyi mu miryango y’u Rwanda?

  • Mu mezi icumi ashize; Abagore bishwe n’abagabo babo ni 27 mu gihe abagabo bishwe n’abagore ari 19
  • Mu mwaka wa 2012; abantu 373 barishwe mu Rwanda
  • Bisa nkaho Leta idafite igisubizo gihamye ku bibazo biri mu muryango nyarwanda ariko bigiye kwigwa mu mushyikirano ku nshuro ya 12.
Bamwe mu bayobozi mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano

Bamwe mu bayobozi mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano

Birashoboka ko ibibazo biri mu miryango y’abanyarwanda ari byo biremereye Igihugu kurusha ibindi kandi bigoye kubonera ibisubizo.

Abahanga bavuga ko ubwicanyi bukomeje kugaragara buterwa n’amakimbirane ashingiye ku mitungo, abandi bagakeka ko biterwa n’ingaruka za Jenoside; byatumye abantu batakigira ubwoba bwo kwica bagenzi babo.

Mu mwaka wa 2013; Umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda wigisha ibijyanye n’indwara zo mu mutwe (Clinical Psychology), Dr. Marie Ignatiana Mukarusanga yabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe ko abantu batagiha agaciro ubuzima bw’abandi.

“Umuntu asigaye yirebaho akima agaciro mugenzi we, abenshi usanga bapfuye imitungo noneho akibwira ati, aho kugira ngo mbure kiriya kintu nakwikiza ushaka kukimbuza. Ntabwo abantu bakishyira mu mwanya w’abandi.”

“Ingaruka za jenoside zishobora kuba mu bitera ubu bwicanyi, kubera ihungabana rikabije.”

Imibare itangwa na Polisi; ishami rishinzwe kurwanya ihohotera ryo mu ngo (GBV) yerekana ko uhereye muri Mutarama ukageza Ukwakira 2014, abagore 27 bishwe n’abagabo babo naho abagabo 19 bicwa n’abagore babo.

Ibyo bisa nk’aho byari bimaze kumenyerwa kuko imibare y’ubwicanyi yo mu mwaka wa 2012 isa naho ari yo ikabije ugereranyije n’uyu mwaka kuko byibuze hishwe abantu 373 kandi abenshi ngo zari impamvu zishingiye ku makimbirane yo mu muryango.

Ariko icyo abantu batumva neza ni uburyo abana basigaye bica ababyeyi babo (uyu mwaka ababyeyi 12 bamaze kwicwa n’abana babo) naho abana 40 nibo bamaze kwicwa n’ababyeyi.

Iki kinyamakuru cyabajije Minisitiri w’Umuryango Oda Gasinzigwa niba hari igisubizo afitiye iki kibazo; maze asubiza muri aya magambo;

“Icyo ni ikibazo buri muntu wese arimo kwibaza, twashyizeho gahunda zihamye ariko ndabona iki kibazo kidafite igisubizo kimwe, hari indangagaciro z’ubumuntu n’ubunyarwanda zatakaye, ni ngombwa ko abantu basubira guterekereza ku gaciro k’umuryango abantu bagasobanukirwa ko batabana nk’abacumbitsi ahubwo bakwiye kubitekerezaho; bakareka gupfa ibintu[imitungo]; isano abantu bafitanye rikaza mbere y’ibintu.”

Minisitiri Odda yongeye ho ko; “abantu babayeho badafite ubutaka buhagije, bakajya guca incuro ariko bakabana, ntibyumvikana ukuntu abantu bapfa imitungo[bigatuma bicana].”

Polisi y’igihugu iravuga ko ibibazo by’imitungo ari ishingiro rikomeye ry’ubwicanyi mu miryango.

Spt. Beline Mukamana, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Polisi y’Igihugu, avuga ko ubusambanyi cyangwa gucana inyuma no kutumva neza politike y’ubwuzuzanye biri mu bitera amakimbirane abyara ubwicanyi mu banyarwanda.

Raporo y’inzego z’ubugenzacyaha y’imyaka ishize igaragaza ko ubwicanyi bugenda bwiyongera, umwaka wa 2010 hishwe abantu 290, mu 2011 hicwa abantu 255 naho umwaka 2012 hicwa 373.

Abakurikiranira hafi aya makuru y’ubwicanyi bavuga ko bikabije kandi bishobora kwiyongera, abandi bavuga ko iyi mibare ari mito cyane ugereranyije n’ibibera hirya no hino mu gihugu aho polisi iba itashoboye kugera ngo igenze ibyo byaha.

Ibibazo byugarijwe umuryango byatumye Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bushyira iyi ngingo kuzizasumwa mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 12.

Ministeri y’Umuryango irimo gushakisha umuti w’iki kibazo ifatanyije n’abanyamadini; Ministri Oda Gasinzigwa kandi arasaba za Kaminuza n’abashakashatsi gushaka impamvu nyayo itera ibi bibazo kugira ngo hashakwe umuti ukwiye.

Source: http://www.izuba-rirashe.com

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 16/12/2014, in Politics. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: