REB yemeye amakosa yatumye abanyeshuri bamburwa buruse

John Rutayisire uyobora REB (Ifoto/interineti)

John Rutayisire uyobora REB (Ifoto/interineti)

Ikigo gishinzwe uburezi mu Rwanda cyemeye ko cyakoze amakosa yatumye abanyeshuri 143 batakaza imyanya muri Kaminuza y’u Rwanda.

Umuyobozi wa REB John Rutayisire yavuze ko nubwo bakoze amakosa ariko; bahisemo ko bikosorwa hakiri kare aho gukomezanya n’izo nenge.

Aya makosa ya REB kandi yari yatumye abanyeshuri 1000 babura inguzanyo ya Leta kuko ngo bari bibeshye ku manota yabo.

Prof. Silas Lwakabamba akaba avuga ko iki kibazo cyakemutse kuburyo abo banyeshuri basubijwe uburenganzira bwo kugurizwa na Leta bagakomeza amasomo yabo.

Abanyeshuri 143 batakambiye inzego bireba ndetse ibyumweru bibiri bishize bavuze ko bagiye gutabaza Perezida wa Repubulika

REB ivuga ko aba banyeshuri batabonye amanota ahagije atuma bahabwa inguzanyo (buruse) ariko ntibavanywe mu ishuri.

Ubwo bari mu kiganiro urubuga rw’Itangazamakuru, Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi muri Kaminuza y’u Rwanda Rubangisa Prudence yavuze ko aba banyeshuri bazakomeza kwiga ariko bagomba kugirana amasezerano na UR azatuma bishyura amafaranga y’ishuri mbere yuko umwaka urangira.

Rubangisa ati, “Ntitwabakuye mu ishuri ahubwo bazakomeza kwiga ariko biyishyurire.”

Minisitiri w’Uburezi Prof. Silas Lwakabamba yavuze ko Leta igifite umutwaro uremereye wo kwishyurira abanyeshuri.

Yavuze ko mubanyeshuri 33.000 bari muri Kaminuza y’u Rwanda ubu, Ibihumbi makumyabiri na bibiri (22.000) bishyurirwa na Leta.

Guverinoma y’u Rwanda kandi yishyurira abanyeshuri 1126 bigira mu mahanga; aba ngo nibo batwara Leta amafaranga menshi ugereranyije n’abigira imbere mu Gihugu.

Ministeri y’Uburezi ikoresha buri mwaka Miliyari mirongo itandatu ( Miliyari 60 z’amafaranga y’u Rwanda) agenda muri gahunda z’Uburezi.

Umuyobozi ushinzwe iby’inguzanyo z’abanyeshuri muri REB Louise Karamage avuga ko [amafaranga]amenshi atangwa muri gahunda yo gushyigikira uburezi bw’ibanze.

Gahunda z’uburezi mu Rwanda zitwara 17% by’ingengo y’imari y’Igihugu kandi Leta irateganya kuzamura aya mafaranga kuburyo uburezi buzafata 20% by’ingengo y’imari y’Igihugu.

Nubwo bimeze gutyo, haracyavugwa ijegajega ry’ireme ry’Uburezi ndetse no guhindagurika kwa hato na hato kwa politiki y’Uburezi mu gihugu.

Source: http://www.izuba-rirashe.com

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 01/12/2014, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: