Itumanaho rya Perezida wa Repubulika niryo ryonyine ritagenzurwa mu #Rwanda

phoneUmwaka ushize nibwo hashyizweho itegeko ryo kugenzura Itumanaho mu Rwanda ku mpamvu z’Umutekano w’Igihugu.
Iri genzura (Kumviriza telefoni, gusoma ubutumwa bw’ibanga cyangwa se inyandiko z’ibanga) rikorwa n’inzego z’Umutekano kandi bigakorwa kuruhushya rwatanzwe n’Umushinjacyaha wo kurwego rw’Igihugu wabiherewe ububasha na Minisitiri w’Ubutabera..
Iri tegeko(N°60/2013 RYO KUWA 22/08/2013) rivuga ko Itumanaho rya Perezida wa Repubulika ariryo ribujijwe nubwo Ingingo ya 3 ivuga ko Igenzura rikorwa kunyungu z’Umutekano w’Igihugu.

Ingingo ya 4 y’iri tegeko igira iti; “Igenzura ry’itumanaho rya Perezida wa Repubulika rirabujijwe.”

Tariki ya 17 Ugushyingo 2014; nibwo hasohotse mu Igazeti ya Leta iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena ishyirwamubikorwa ry’itegeko rimaze umwaka risohotse.
Ingingo ya 3 y’iri teka ryashyizweho na Ministri w’Intebe riteganya ko kumviriza telefoni no kugenzura ubundi butumwa bw’abantu bizajya bikorwa ku nyungu z’umutekano w’Igihugu, hagamijwe “gukurikirana cyangwa gutahura ibikorwa birimo ubwicanyi; ubujura bukoreshejwe intwaro; ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge; ubucuruzi bw’abantu; ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo;Kugambanira Igihugu cyangwa ubutasi; iterabwoba;Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo; Kunyereza imisoro; n’ibindi byaha by’ubugome”.

Iri teka rya Minisitiri w’Intebe risohotse mugihe Umuryango w’Abibumbye waraye ufashe umwanzuro wo kugabanya uburyo bukoreshwa n’inzego z’iperereza zumviriza mu Ibanga abaturage.

Inteko y’Umuryango w’Abibumbye y’Akanama gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu yemeje umwanzuro udahatira ibihugu (Non-Binding resolution) wo kugabanya amakuru inzego z’Umutekano zifata kubantu kuko abangamira ubuzima bwite n’ubwisanzure bwa muntu.

Iri genzura ry’ibiganiro bwite by’abantu rikorwa mu Rwanda, rifitanye isano n’ibyo Leta ya Obama ishimangira ko ari ngombwa ku mpamvu zo kurwanya Iterabwoba muri Iki gihe abakora iterabwoba ba Islamic state bugarije Amerika n’Ibihugu by’Iburayi.

Ntawuzi Impamvu u Rwanda rwashyizeho amategeko nk’aya afatwa nk’abangamira ubwisanzure bw’abantu ariko uhereye umwaka 2010; mu Gihugu hagaragaye ibikorwa by’iterabwoba byahitanye ubuzima bw’abantu abandi baramugara.

Imyaka ine ishize yaranzwe no gucira imanza abatavugarumwe n’ubutegetsi hamwe n’abasirikare bakuru kandi hakifashishwa ibimenyetso bibonwa muburyo bw’ikoranabuhanga.

Urugero rwa vuba ni Kizito Mihigo ukekwaho ibyaha by’ubugombe kandi ngo yifashije Whatssup na Skype.

Kumviriza Telefoni z’abantu cyangwa gusoma Ubutumwa bwabo bikorwa nyiri Ubwite atabizi kuko atabanza kubisabirwa uburenganzira nkuko amategeko abiteganya.

Iri tegeko ariko ritanga uburenganzira budasanzwe kunzego zishinzwe umutekano zikora igenzura ry’itumanahoi kuko Ingingo ya 9, Igika cya kabiri iteganya ko ukora igikorwa cy’igenzura ashobora kubisaba Umushinjacyaha mu magambo ariko agahabwa uruhushya mu masaha atarenze 24.

“Kubera inyungu z’umutekano w’Igihugu kandi byihutirwa, Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu ubifitiye ububasha, abisabwe n’umuyobozi uvugwa mu ngingo ya 6 y’iri tegeko[abashinzwe umutekano ba Leta], ashobora gutanga mu mvugo uruhushya rw’igenzura ry’itumanaho ariko icyemezo cyanditse kigatangwa mu gihe kitarenze amasaha makumyabiri n’ane (24). Iyo icyo gihe kirenze, icyo cyemezo kidakozwe, iryo genzura riba ritubahirije amategeko.

Icyakora Umukuru w’Igihugu afite inshingano zo gushyiraho Itsinda rigenzura abakora iperereza kureba ko barikora muburyo bwubahirije amategeko.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 01/12/2014, in Politics. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: