RDB yasuzuguye Perezidansi n’Umuvunyi

  • Mucyo Charles avuga ko yaburiye ubutabera mu nzego zifite ububasha ariko ubu amaso ayahanze Perezida Kagame
  • Ibiro by’Umukuru w’Igihugu biravuga ko bigiye guhagurukira ikibazo kimaze imyaka 5 mu nzego nkuru kitabona igisubizo
  • Urwego rw’Umuvunyi rwemera ko hari inzego za Leta zitubaha ibyemezo rufata
Uturutse ibumoso: Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere Francis Gatare, Umuvunyi mukuru Aloysie Cyanzayire na Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika Venantie Tugireyezu

Uturutse ibumoso: Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere Francis Gatare, Umuvunyi mukuru Aloysie Cyanzayire na Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika Venantie Tugireyezu

Imyaka itanu irashize Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyirukanye Mucyo Charles w’imyaka 59 y’amavuko.

Uyu mugabo kuva muri Mata 2010 yatangiye inzira zo gushaka uwamurengera ariko kugeza ubu ntibiramukundira kandi nta kazi arabona.

Avuga ko yirukanywe mu buryo budasobanutse, asimburwa n’uwari umwungirije muri RDB kandi uwamusimbuye icyo gihe yari umunyeshuri kandi nta burambe afite mu kazi.

Yitabaje Urwego rw’Umuvunyi ngo rumurenganure ariko biba iby’ubusa kuko icyemezo cy’Umuvunyi cyategekaga RDB kumusubiza mu kazi, ariko RDB ntiyacyubahiriza.

Yaje kwitabaza Perezida wa Repubulika ariko ntibyagira icyo bitanga.

Mucyo Charles yabwiye Izuba Rirashe uburyo yabuze umurenganura kugeza ubwo yagiye mu rukiko narwo rwanga kwakira ikirego cye. “Twahise dutaha, twandikira Umuvunyi mukuru, hanyuma yandikira RDB asaba ko dusubizwa mu kazi abandi bagahabwa imperekeza zabo ariko ibyo byose ntacyo byatanze. Twatakambiye na Perezidansi, haje komisiyo ishinzwe gukemura ibibazo byagejejwe ku nzego nkuru za Leta, iraduhamagara jye na Kavatiri[nawe wirukanywe na RDB] duhurira ku Karere ka Nyarugenge. Ikibazo cyacu baracyumvise hanyuma batubwira kwandikira Ministri w’Ubutabera ariko icyadutangaje nta gisubizo twigeze tubona…

Icyambabaje ni uko n’urukiko twaregeye ikirego cyanjye banze kucyakira(Urukiko rukuru); hanyuma bavuga ko badafite ububasha bwo kuburanisha urwo rubanza; ubu ndi munzira zo kujya kurega mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.”

Nubwo Charles agitekereza kugana inkiko; asa nk’aho atazifitiye icyizere ahubwo amaso ayahanze Perezida Paul Kagame.

Yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ati, “Ubu mperutse kongera gutakambira Perezida wa Repubulika, ndategereje; gusa hashize igihe kandi bavuga ko batarenza ukwezi. Namwandikiye tariki ya 14 Kanama 2014.”

Urwego rw’Umuvunyi ruremera ko inzego zitarwubaha

Amabaruwa y’Umuvunyi na raporo z’inzego za Leta yerekana ko hari ibyo Umuvunyi yagiye asaba inzego zikabyubaha  ariko ibibazo byinshi ntibisubizwa.

Itsinda rishinzwe gukemura ibibazo byagejejwe ku nzego zirimo Perezidansi, Minisiteri y’intebe n’Urwego rw’Umuvunyi ryemeza ko Ibyemezo by’Umuvunyi kuri RDB byasuzuguwe.

Itsinda ryasanze icyemezo cy’ Urwego rw’Umuvunyi kitarubahirijwe na RDB risaba kubonana n’Ubuyobozi bwayo ntibyashoboka kuko Itsinda ryasabye gahunda yo kuganira kuri iki kibazo ariko ngo ntiriyihabwe.

Umuvugizi w’Umuvunyi, Nkurunziza Jean Pierre, yemeza ko hari inzego zisuzugura Umuvunyi ntizubahirize ibyasabwe.

Nkurunziza yabwiye Izuba Rirashe ati, “Urumva urwego rw’Umuvunyi ntabwo rurangiza ibibazo, abaturage ntibishima ariko n’urwego rw’Umuvunyi ntabwo rwishima iyo inzego zidashyize mu bikorwa ibyasabwe, hari abemera inama zacu hari n’abatazemera. Hari abantu b’ibigugu banga kumvira ibyo tubabwiye.”

Perezidansi igiye guhagurukira iki kibazo

Ibiro bya Perezida Kagame biravuga ko abasuzuguwe na RDB (Ikigo gishinzwe kwihutisha iterambere mu Rwanda) ahubwo ari abakozi ba Primature bashinzwe ikemurwa ry’ibibazo bigezwa ku nzego nkuru z’Igihugu batakoze neza akazi.

Nk’uko bigaragara muri iyi Raporo Izuba Rirashe rifitiye kopi; Itsinda ryakiraga ibibazo ryanzura rivuga ko; “RDB nta bushake yagaragaje mu ikemurwa ry’iki kibazo kuko itakiriye Itsinda ngo bakiganireho kandi yabisabwe.”

Icyakora Minisitiri muri Perezidansi Venantia Tugireyezu yabwiye Izuba Rirashe ko bagiye guhagurukira iki kibazo cy’abantu birukanwe muri Rwanda Development Board (RDB) bagatabaza Perezida Paul Kagame ariko bakaba batarabona ubutabera.

Minisitiri Venantia Tugireyezu yagize ati; “Iki kibazo tugiye kugikurikirana, RDB ifite umuyobozi mushya kandi yari amaze iminsi ari hanze, ubwo yagarutse tugiye kugihagurukira.”

Rwanda Development Board iravuga ko idashobora gusuzugura inzego za Leta ariko ntiyagize icyo ivuga ku kibazo nyirizina.

Source: Izuba-rirashe.com

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 07/11/2014, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: