Yemerewe gukorera Leta nyuma y’imyaka 9 imwirukanye

  • Guverinoma y’u Rwanda yahanaguyeho ubusembwa uwahoze ari Umukozi wa uwayisubiyeho ku cyemezo yafashe mu mwaka 2005
  • Inyandiko zivuga kuri Dr. Sebatware zivuga ko yigeze gushinjwa kunyereza miliyoni hafi 50 z’amafaranga ubwo yari akuriye umushinga wo kurwanya indwara iterwa na Tsetse
  • Minisitiri w’Ubutabera aravuga ko abahanaguweho ubusembwa bitwaye neza mu bihano byabo
Inama y'Abaminisitiri yahanaguyeho ubusembwa uwari umukozi wa Leta wari warirukanywe imyaka icyenda ishize

Inama y’Abaminisitiri yahanaguyeho ubusembwa uwari umukozi wa Leta wari warirukanywe imyaka icyenda ishize

Inama y’Abaminisitiri yafashe icyemezo cyo “guhanaguraho ubusembwa” Dr. Sebatware Joram wigeze kuba umukozi wa Ministeri y’Ubuhinzi n’ubworozi kuva mu 1998.

Dr. Sebatware yirukanywe n’Iteka rya Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo ashingiye ku myanzuro y’inama y’abaminisiitiri yo kuwa 29/06/2005 nk’uko inyandiko za Leta dufitiye kopi zibigaragaza.

Uyu mugabo uvuga ko atigeze ahamwa n’icyaha icyo ari cyo cyose ntiyashoboraga guhabwa akazi mu nzego za Leta kandi no mu nzego z’abikoreraga byamugoraga kuhabona akazi mu gihe cy’imyaka icyenda ishize.

Nyuma yo kwirukanwa na Guverinoma muri Kamena 2005; yahise ajyanwa mu nkiko ashinjwa kunyereza Ama Euro 75.000 icyo gihe byari bifite agaciro k’amafaranga hafi miliyoni mirongo itanu (50.000.000 FRW).

Inyandiko zerekana ko yari akuriye umushinga ugamije kurwanya indwara yitwa Trypanosomiasis [indwara iterwa n’isazi ya TSETSE], aya mafaranga ngo yaje kuyashyira kuri konti yafunguje muri Banki ya Kigali arangije ngo ayakoresha mu nyungu ze; icyakora ntabwo yahamijwe icyo cyaha n’urukiko nk’uko Dr. Sebatware Joram abivuga.

Inyandiko ya Leta ifite umutwe “RAPORO Y’IKEMURA RY’IBIBAZO BYAGEJEJWE KU NZEGO NKURU Z’IGIHUGU.” dufitiye kopi igaragararaho ikibazo cya Dr. Sebatware yagejeje ku biro bya Ministiri w’Intebe.

Itsinda rishinzwe gukemura ibibazo byagejejwe muri Perezidansi y’u Rwanda ndetse n’ibyagejejwe kwa Minisitiri w’Intebe ryasuzumye iki kibazo maze risaba ko Dr. Sebatware Joram akurwaho ubusembwa.

Dr. Sebatware avuga ko nta muntu afitiye inzika n’ubwo amaze imyaka icyenda afite ubusembwa butuma adashobora guhabwa akazi muri Leta.

Ubu arashimira ubuyobozi bukuru bw’Igihugu

Inyandiko ya Leta ivuga ku ikemurwa ry’ibibazo byagejejwe ku nzego nkuru z’igihugu yerekana ko Dr. Sebatware yamaze igihe kirekire (ntiherakanwa uko kireshya) asaba guhanagurwaho ubusembwa ariko ntabone igisubizo.

Ku wa 16 Ukwakira 2014, yabwiye Izuba Rirashe ko yishimiye gukurwaho ubusembwa bwagize ingaruka kuri we ndetse n’Umuryango.

Dr. Sebatware Joram yagize ati; “byanshimishije nabonye ko dufite Leta yita ku baturage, nasaga nk’aho ndi mu kato, ntabwo nashoboraga guhabwa akazi muri Leta kandi n’ahandi ntabwo wakabona kuko baba bashaka icyemezo cya nyuma cy’umukoresha.”

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 15 Ukwakira 2014 yahanaguyeho ubusembwa Dr. Sebatware Joram, ni nayo yahanaguyeho ubusembwa uwitwa KATUSHABE Justine.

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yavuze ko ihanagurabusembwa riteganywa n’itegeko kandi ko abahanaguweho ubusembwa batangiwe raporo yerekana ko bicujije kandi bahindutse.

“Ihanagura busembwa rirateganyijwe [mu mategeko], iyo wahawe igihano cyo kwirukanwa; iyo ukirangije ukumva wifuza gukorera Leta cyangwa ushaka ko icyasha kikuvaho urabisaba.

Ushobora kuba waribye ariko nyuma wakwitwara neza ndetse hatanzwe raporo igaragaza ko wicujije urwego rwakwirukanye rukakubabarira, uhanagurwaho ubwo busembwa.”

Nubwo ihanagurabusembwa riteganywa ku bantu bakoze ibyaha ndetse bakabihanirwa, Joram Sebatware avuga ko yatunguwe n’ibyamubayeho kuko ngo nta cyaha yigeze akora.

Source: http://www.izuba-rirashe.com

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 20/10/2014, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: