Nta gahunda yo kweguza Ntawukuriryayo muri Sena n’ubwo yavuzweho inenge

  • Inzego zishinzwe imyitwarire y’abayobozi bakuru b’igihugu ziravuga ko nta mpamvu yo kweguza Ntawukuriryayo ku mwanya w’Ubusenateri
  • Abasesengura ibya politike bavuga n’ubundi hari hakenewe ko ava ku mwanya wa Perezidansi ya Sena hatagamijwe kumukura burundu muri Sena
  • Abagize uruhare rwo kwerekana amakosa ya Dr. Ntawukuriryayo bafite inshingano zo gusuzuma iy’ubahirizwa ry’itegeko rigenga imyifatire y’abayobozi
  • Bernard Makuza wahoze ari Ministiri w’Intebe ni we wasimbuye Dr. Ntawukuriryayo wo muri PSD ku mwanya wa Perezida wa Sena
Hon.Tito Rutaremara

Hon.Tito Rutaremara aravuga Dr. Ntawukuriryayo ari umugabo w’umuhanga ukwiye kuguma muri Sena

Nyuma y’ukwezi Dr. Ntawukuriryayo Jean Damascene yeguye ku mirimo ye, aho bagenzi be bamushinjaga amakosa afatwa nk’akomeye ku muyobozi nka Perezida wa Sena;

Ubu bamwe muri abo ba Senateri baravuga ko ntacyo bitwaye kuba yakomeza kuba Umusenateri kuko ari “Umugabo w’Umuhanga”.

Sen. Tito Rutaremara wayoboye abandi mu kwerekana imikorere “idahwitse” ya Ntawukuriryayo avuga ko nta gahunda we na bagenzi be bafite yo kumuhatira kwegura ku mirimo ye cyangwa ngo bamurege mu rukiko ari na rwo rushobora kumuvana ku mwanya nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga.

Sen. Tito yabwiye Izuba Rirashe ati, “Umusenateri akurwaho n’urukiko iyo hari abamurega ariko amafaranga yarayagaruye; ikindi niba atarakoranaga neza na bagenzi be [mu buyobozi] ntabwo akiri umuyobozi…”

Tito Rutaremara abajijwe uko Abasenateri bakorana n’uwo bahatiye kwegura; yavuze ko Ntawukuriryayo ari umugabo w’umuhanga kandi ashimangira ko bamaze iminsi bakorana neza nyuma yo kwegura ku mwanya wa Perezida wa Sena.

“Tumaze iminsi dukorana neza, akazi kacu gasaba gutanga ibitekerezo no kwiga amategeko kandi [Dr. Ntawukuriryayo Jean Damascene] ni umugabo w’umuhanga.”

Senateri Tito Rutaremara ufatwa nk’inararibonye muri politike yongeyeho ko “kuba umuhanga no kwifata nabi biratandukanye.”

Ntawukuriryayo ntaragira icyo avuga ku byo ashinjwa

Ntawe uzi niba ibyo Hon. Ntawukuriryayo ashinjwa yarabikoze kuko atigeze abihakana cyangwa ngo abyemere haba imbere y’Inteko Rusange ya Sena yabaye kuwa 17 Nzeri 2014 cyangwa se ngo agaragare mu Itangazamakuru  nk’uko abamushinja amakosa babigenje.

Icyakora Tito Rutaremara avuga ko Ntawukuriryayo yamaze kwishyura amafaranga ngo “yankwereye mu kabari” arenga miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Dr. Ntawukuriryayo Jean Damascene yanze kugira icyo avuga ku byo yavuzweho na bagenzi be cyangwa ngo avuge impamvu yahisemo kwegura ku mwanya wa Perezida wa Sena ariko akaguma kuba Umusenateri.

Ntawukuriryayo asabwe  n’umunyamakuru w’izuba Rirashe kugira icyo avuga ku byo yavuzweho ndetse no kuba yakwegura nk’umusenateri; yavuze ko; ” Nababwiye ko ntazigera ngira icyo mvuga cyangwa ngo mvugane n’abanyamakuru kuri ibyo bibazo.”

Ese Dr. Ntawukuriryayo akwiye kuba Umusenateri?

Biragoye ko yakomeza imirimo y’ubusenateri ukurikije amategeko; niba koko ibyo ashinjwa n’abasenateri bagenzi be aribyo.

Ingingo ya 83 y’Itegeko Nshinga ivuga ko; “Abagize Sena ni abenegihugu b’indakemwa kandi b’inararibonye batorwa cyangwa bagenwa ku giti cyabo bidashingiye ku marangamutima kandi hatitawe ku mitwe ya politiki bakomokamo, bafite n’ubuhanga buhanitse mu by’ubumenyi cyangwa amategeko, ubukungu, politiki imibanire y’abantu n’umuco cyangwa se baba barakoze imirimo yo mu rwego rwo hejuru muri Leta cyangwa mu bikorera.”

Dr. Ntawukuriryayo Jean Damascene ari mu basenateri bashyizweho na Perezida Paul Kagame.

Ushinzwe gusesengura amategeko muri Perezidansi wavuganye n’umunyamakuru w’Izuba Rirashe ntiyashatse kuvuga byinshi ku cyo Umukuru w’Igihugu yakora kuri Ntawukuriryayo ariko avuga ko hari abandi babishinzwe bashobora gukurikirana umuyobozi wifashe nabi.

Urwego rw’Umuvunyi ni rwo rushinzwe gukurikirana imyitwarire y’abayobozi bakuru b’Igihugu; icyakora ruvuga ko ntacyo rukurikiranyeho Dr. Ntawukuriryayo kandi ko niba ibyo yavuzweho na bagenzi be muri Sena ari byo; ngo no kweguzwa ku mwanya wa Perezida wa Sena byaba bihagije atari ngombwa ko avanwa muri Sena burundu.

Itegeko rigenga imyitwarire y’abayobozi mu nzego za Leta (Itegeko Ngenga nº 61/2008) rivuga ko umuyobozi agomba kurangwa no gukunda igihugu, guteza imbere no kubaha uburenganzira bwa muntu, gukorera mu mucyo, kwemera kubazwa no kugaragaza ibyo bakora, kujya inama n’abo bakorana ndetse no gushyira mu rwego ayobora uburyo bunoze bw’imikorere n’imikoranire, guteza imbere imitangire ya Serivisi nziza no gushyiraho uburyo bwo kuzinoza; guharanira ubumwe mu Gihugu no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Kuwa 14 Ukwakira 2014; Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Bernard Makuza niwe wasimbuye Dr. Ntawukuriryayo Jean Damascene ku mwanya wa Perezida wa Sena.

Hon. Makuza Bernard bivugwa ko atagira ishyaka abarizwamo nyuma yo gusenyuka kwa MDR yari abereye umunyamuryango yasimbuye Dr. Ntawukuriryayo; umunyamuryango w’ishyaka PSD.

Twibutse ko muri Nyakanga 2014 aribwo Perezida Kagame yakuyeho Dr. Pierre Damien Habumuremyi (Umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi) ku mwanya wa Minisitri w’intebe amusimbuza Anastase Murekezi ukomoka muri PSD.

Source:www.izuba-rirashe.com

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 20/10/2014, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: