RPF na Polisi barahakana guhata ibibazo abanyapolitike bakuru

Amb. Mutaboba arahakana guhatwa ibibazo n'inzego zibishinzwe naho Ngarambe Francois(Ibumoso) arahakana guhamagaza abanyapolitike

Amb. Mutaboba arahakana guhatwa ibibazo n’inzego zibishinzwe naho Ngarambe Francois(Ibumoso) arahakana guhamagaza abanyapolitike

Ishyaka riri k’ubutegetsi mu Rwanda rirahakana guhata ibibazo bamwe mubanyapolitike bagiye bavugwa mu itangazamakuru ko baba bari mu mugambi wo kugirira nabi ubutegetsi.

Usibye RPF-Inkotanyi, Ubugenzacyaha nabwo burahakana gukurikirana aba banyapolitike baranzwe no kugira imyanya iri hejuru mugihugu.

Umwe mubavugwa ni Amb. Mutaboba Joseph uherutse guhakana aya makuru yise ‘Ibihuha’ avuga ko atigeze afungwa cyangwa se ngo hagire urwego na rumwe rumuhata ibibazo.

Amb. Joseph Mutaboba arahakana amakuru avuga ko yafunzwe cyangwa ngo ahamagazwe n’inzego z’umutekano.

Yakangishije ibinyamakuru byamwanditseho ko agiye kubirega muri Rwanda Media Commission; icyakora akongeraho ko hari abantu bashobora kuba bihishe inyuma y’ibyo yita ibihuha.

Amb. Mutaboba Joseph utuye ku Kacyiru hafi n’ikigo cya Polisi, yabwiye Umunyamakuru w’izuba Rirashe wamusanze murugo iwe ko “Usibye no gufungwa sinigeze nahamagazwa”.

Ntabwo Polisi y’igihugu iragira icyo ivuga ku makuru yifatwa cyangwa ibazwa ry’abanyapolitike barimo Mary Baine wigeze kuba umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga, Ambasaderi Mukangira Jacqueline wigeze guhagararira u Rwanda muri Suwede na Ambasaderi Joy Mukanyange wigeze guhagarira u Rwanda muri Kenya na Tanzania.

Bamwe mubashinzwe umutekano nabo bemeza ko Amb. Mutaboba Joseph atigeze ahamagazwa kimwe n’abandi bavugwa mubitangazamakuru ariko ntabwo bahakana ko Mary Baine yagaragaye muri Polisi y’igihugu mucyumweru gishize.

Ntarwego ruragaragaza impamvu nyayo yifatwa ry’abasirikare bakuru barimo Col. Byabagamba Tom wigeze kuyobora abasirikare barinda umukuru w’igihugu ndetse na Gen de Brigade Frank Rusagara wari uherutse gusezererwa mugisirikare.

Ambasaderi Mutaboba yavuze ko; “Ubu ndi mukiruhuko cyemewe kandi ntaperereza ndi gukorwaho cyangwa ngo mbe nafungwa nkekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’Igihugu nkuko byavuzwe n’ibitangazamakuru bijenjetse mu mwuga…”

Mutaboba yongeyeho ko; “Ibibazo bya Frank Rusagara, Mary Baine na Tom Byabagamba ni ibibazo bireba buri wese kugiti cye, ntaho mpuriye nabyo cyangwa se ngo bigirane isano n’ikiruhuko ndimo…”

Ambasaderi Mutaboba wandikiye bimwe mubitangazamakuru abisaba gutangaza “ukuri” yavuze ko agiye kuregera Urwego rw’abanyamakuru bigenzura kugira ngo rumurenganure.

“Ngiye gutanga ikirego muri Rwanda Media Commission, urwego rufite inshingano yo guperereza ababigizemo uruhare bose banduza izina ryanjye kandi bagahindanya itangazamakuru ry’u Rwanda.”

RPF-INKOTANYI irahakana guhamagaza abanyamuryango bayo

Hari imiryango mpuzamahanga n’inzego z’Ambasade ziri mu Rwanda zikurikiranira hafi iki kibazo, hari abavuga ko aba banyapolitike bashobora kuba barahaswe ibibazo ariko bigakorerwa mubunyamabanga bukuru bw’ishyaka riri k’ubutegetsi (RPF-Inkotanyi), abandi nabo bakaba ngo barabajijwe n’inzego z’iperereza mugihugu.

Komiseri ushinzwe imyitwarire muri RPF-Inkotanyi yahakaniye Izuba Rirashe ko yahamagaje abo banyapolitike basanzwe ari abanyamuryango b’ishyaka kugira ngo bisobanure kubyo bakurikiranyweho bitarashyirwa ahagaragara.

Sen. Tito Rutaremara yagize ati, “Ntabwo ari twebwe twabahamagaje, jyewe ntabwo nigeze mbahamagaza, ariko hari n’abandi bishoboka ko babahamagara barimo wenda na SG[Umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi]; ubwo mwabaza abandi.”

Abajijwe niba hari inenge aba banyapolitike bazwiho; Tito Rutaremara ntabwo yemeye cyangwa ngo ahakane ariko avuga ko atabishyira mu itangazamakuru kandi atarabahamagaza.

Umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi Francois Ngarambe abajijwe n’Umunyamakuru w’Izuba Rirashe ko yaba yarahamagaje abo banyapolitike; yasubije avuga ko ibyo bitajya mu Itangazamakuru ariko ashimangira ko atigeze abahamagaza.

Francois Ngarambe yagize ati, “Ibyo ni ibihuha, ntabwo twigeze tubahamagaza.”

Polisi y’Igihugu ibivugaho iki?

Nubwo hari abashinzwe umutekano bemeza ko Mary Baine yageze muri Polisi kuwa gatandatu 23 Kanama 2014; Umuvugizi wa Polisi ACP Damas Gatare yirinze kubihakana cyangwa ngo abyemeze icyakora abwira Izuba Rirashe ko ryabaza Umuyobozi mukuru w’Ubugenzacyaha nawe wahise uhakana ko abo banyapolitike bahamagajwe n’Ubugenzacyaha.

Twibutse ko abavuzwe cyane kuba mu mugambi umwe n’abasirikare ubu bari mu nkiko ari Mary Baine wagaragaye murukiko rwa gisirikare kuwa 29 Kanama 2014 inyuma ya Col. Tom Byabagamba(Umugabo we), Amb. Joy Mukanyange, Amb. Jacqueline Mukangira na Amb. Joseph Mutaboba.

Ubwo twakoraga iyi nkuru; ntabwo twabashije kuvugana n’aba bagore baranzwe no kuba mu myanya ikomeye y’igihugu ariko Amb. Mutaboba we yanyomoje ayo makuru.

Kabuye wambaye imyenda ya Gisivili hagati y'abapolisi

Kabuye wambaye imyenda ya Gisivili hagati y’abapolisi

Nubwo urubanza rutaratangira mu mizi ngo hamenyekane uko aba basirikare barimo Gen. de Brigade Frank Rusagara, Col. Tom Byabagamba na Captain David Kabuye ‘bakoze ibyaha’ byatumye bafatwa; Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bwamenyesheje Izuba Rirashe ko bwashyikirijwe idosiye ya David Kabuye tariki ya 28/08/2014 maze ahatwa ibibazo kucyaha cyo “gutunga imbunda”

Captain David Kabuye ni umugabo wa Col. Rose Kabuye wabaye umuyobozi wa Protocole ya Perezida Paul Kagame.

Brig. Gen Rusagara wambaye Lunette akurikiwe n’umwunganizi we ukurikiyeho ni Sergent Kabayiza wari umushoferi wa Brig.Gen Rusagara na Col Tom Bybagamba n’umwunganizi we

Brig. Gen Rusagara wambaye Lunette akurikiwe n’umwunganizi we ukurikiyeho ni Sergent Kabayiza wari umushoferi wa Brig.Gen Rusagara na Col Tom Bybagamba n’umwunganizi we

Gen de Brigade Frank Rusagara, Col. Tom Byabagamba n’umushoferi wa Rusagara ariwe Sgt. Kabayiza Francois bakurikiranyweho kwamamaza nkana ibihuha  bigamije kwangisha abaturage  ubutegetsi buriho , gukora ibikorwa bigamije gusebya igihugu, guhishira nkana ibimenyetso ndetse no gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko.

 

 

 

 

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 05/09/2014, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: