Me Butare uzwiho kuburanira abasirikare mu #Rwanda yahagaritswe umwaka

Me Butare Godfrey

Me Butare Godfrey

Umwunganizi mu mategeko Butare Godfrey wahagaritswe ku mirimo ku butaka bw’u Rwanda igihe cy’umwaka yagaragaye yunganira Capt David Kabuye.

Me Butare ukunze kugaragara yunganira abasirikare   yahagaritswe ku mirimo ye igihe kingana n’umwaka kubera imyitwarire ‘mibi’ (discipline) nk’uko urugaga rw’abavoka rubitangaza  ndetse na bagenzi be babiri.

Abandi banyamategeko babiri aribo Me Mutarindwa Felix na Me Karamira Kanani Ananie bahagaritswe amezi 6.

Itangazo  ryashyizwe ahagaragara kuwa 27 Kamena 2014 n’Urugaga  rw’abavoka mu Rwanda ryavugaga ko Me Butare nta hantu na hamwe yemerewe gukora uyu murimo aho ariho hose mu gihugu cy’u Rwanda.

Me Butare Godfrey ubwo yari yaje  kunganira Sergent Kabayiza Francois  kuwa 29  Kanama 2014  mu rubanza aregwamo na Col Tom Byabagamba ndetse na Brig .Gen Frank Rusagara ntabwo yakoze akazi kuko ubushinjacyaha  bwavuze ko yahagaritswe.

Me Butare aganira n’Izuba Rirashe yavuze ko yajuririye iki cyemezo  mu rukiko rukuru  kandi ngo iyo ijuririye icyemezo ukomeza ukora ibi bikaba biteganwa n’itegeko.

Me Butare yabwiye Izuba Rirashe ko kubera uburyo babimenyesheje Isi yose icyemezo kitaraba ntakuka agiye kurega Urugaga rw’abavoka kuko ibyo bakoze ari mu rwego rwo kumusebya.

Me Rutabingwa Athanase  Perezida w’Urugaga rw’abavoka  mu Rwanda yabwiye Izuba Rirashe ko batunguwe cyane bumvishe  ko Me Butare yunganiye Capt Kabuye.

Me Butare Godfrey ibumoso aganira na Gen Rusagara

Me Butare Godfrey ibumoso aganira na Gen Rusagara

Me Rutabingwa yagize ati ” Me Butare nta hantu na  hamwe ku butaka bw’u Rwanda yemerewe gukora akazi kitwa ak’abavoka ari ukuburana, ari ukunganira, ari ukujya inama mu by’amategeko  nk’umwavoka”.

Me Rutabingwa abajijwe ikigiye gukorwa yavuze ko ibyo bagiye gukora batabitangaza mu binyamakuru ariko mu gihe gitoya bazagaragaza imyanzuro yafashwe.

Urugaga rw’abavoka bemewe mu Rwanda rugizwe n’abavoka  basaga 1100 bose bakaba bagengwa n’Urugaga.

Ntabwo urugaga rw’abavoka rwashatse kuvuga icyo bise ‘imyitwarire mibi’ yatumye bahagarika Me Butare Godfrey na bagenzi be; ariko icyemezo cyafashwe muri Kamena 2014.

Source: Izuba-rirashe.com

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 02/09/2014, in Uncategorized. Bookmark the permalink. 1 Comment.

  1. Huuuummm, let’s wait and see….uyu Me. Rutabingwa Athanase n’ubwirasi bwe ubu agiye kumukomesha amuhanagure mu gitabo cy’abavoka bo mu Rwanda. ubwirasi n’ubwiyemezi gusa. ibi nibyo nyakubahwa perezida wacu ahora abigisha ariko ntimwumva. iyo uhemutse mukanabeshya birabagaruka

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: