Imbunda ntunze ni iyanjye, ntabwo ari iya RDF- Capt Kabuye

Kabuye wambaye imyenda ya Gisivili hagati y'abapolisi

Kabuye wambaye imyenda ya Gisivili hagati y’abapolisi

Capt Kabuye David yabwiye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ko imbunda afite ari iye bwite yaguze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Capt Kabuye yabwiye Urukiko ko imbunda z’Igisirikari cy’u Rwanda (RDF) yari afite, zose yazisubije.

Perezida w’iburanisha yamubajije niba imbunda  atunze hari aho yanditse ngo ubuyobozi bube bubizi.

Kabuye yashubije ko nta hantu  na hamwe yanditse, ariko ko bizwi neza ko abasirikare bakuru baba batunze imbunda.

Umucamaza  Bandora yabajije Kabuye niba akiri umusirikare cyangwa  ari umusivili, Kabuye asubiza ko ari umusiviri ariko utandukanye n’abandi.

Kabuye yavuze ko aho atandukaniye n’abandi basivili ari uko n’ubwo yasezerewe mu ngabo acyitabira inama z’ingabo z’u Rwanda  kandi akaba anatumirwa n’igisirikare cy’u Rwanda (RDF).

Yagize ati “Mu  gisirikare cy’u Rwanda habamo  serivisi nyinshi ariko zose iyo zateranye ndatumirwa nkitabira inama, iyo ngiye kujya hanze y’igihugu  nsaba uruhushya. None haba hari undi musivili  muzi ujya kujya hanze y’igihugu agasaba uruhushya?”

Capt Kabuye yavuze ko ari Inkeragutabara yitabazwa mu buryo butandukanye, bityo ko gutunga imbunda nta kidasanzwe abibonamo.

Perezida w’iburanisha  yamubajije niba gutunga imbunda mu buryo butazwi n’ubuyobozi nta kibazo abibonamo, asubiza ko byatera  ikibazo iramutse itunzwe n’umusivili utazi iby’imbunda kandi ko “gutunga imbunda ku basirikare bakuru ni umuco”.

Umushinjacyaha Budengeri Boniface yavuze ko Capt Kabuye afite gahunda yo kujijisha urukiko, ashimangira ko ipeti iryo ari ryo ryose umusirikari yaba afite ritamwemerera gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko.

Umushinjacyaha Budengeri Boniface mu gushimangira ibi, yatanze urugero kuri Brig Gen Frank Rusagara nawe uherutse gutabwa muri yombi kubera gutunga imbunda mu buryo butemewe kandi ari Umujenerali.

Budengeri Boniface yagize ati, “Brig. Gen arakurikiranwa ku gutunga imbunda  ku buryo butemewe,  Capt akaba ariwe ubyemererwa?”

Budengeri yavuze ko ibisobanuro bya Capt Kabuye nta shingiro bifite ndetse ko urukiko rudakwiye kubiha agaciro.

Umwanzuro ku ifunga n’ifungura rya Kabuye  uzafatwa ku munsi w’ejo kuwa kabiri saa kumi n’imwe.

Capt David Kabuye yazanye mu rukiko n’umwunganizi we mu mategeko, Butare Godfrey, n’umugore we Lt Col Rose Kabuye.

Yatawe muri yombi mu minsi 12 ishize.

Itabwa muri yombi rye ryaje rikurikira irya Brig Gen Frank Rusagara, hanyuma rikurikirwa n’irya Col Tom Byabagamba; aba bombi nabo bakaba baramaze kugezwa imbere y’ubutabera.

 

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 01/09/2014, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: