Gukumira amashusho y’urukozasoni mu Rwanda bikomeje kuba ikibazo

Ibinyuzwa kuri Interineti biri mubiteye impungenge

Ibinyuzwa kuri Interineti biri mubiteye impungenge

Uko ibitangazamakuru bigenda byiyongera mu Rwanda ni nako amashusho n’amajwi by’urukozasoni birushaho kubona icyuho.

Inzego zifite aho zihurira n’ibinyura muri ibi bitangazamakuru zivuga ko bigoye gukumira aya mashusho kuko afite inzira nyinshi anyuzwamo.

Inteko Ishinga Amategeko ivuga ko iby’ayo mashusho bikwiye kubazwa urwego rw’abanyamakuru bigenzura kuko urwo rwego rwahawe ububasha bwose bwo kugenzura ibinyura mu bitangazamakuru.

Perezida wa Sena, avuga ko nawe atumva uburyo kuri za Televiziyo zo mu Rwanda akibonaho amashusho y’indirimbo z’urukozasoni. 

Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene aragira ati, “ibiri ku mateleviziyo biradutera ikibazo kinini ariko rero nanone ikibazo [igisubizo] kiri mu maboko yanyu banyakubahwa banyamakuru kuko twabashyiriyeho itegeko ribaha uburenganzira bwose.”

Perezida wa Sena agaragaza ayo mashusho yangiza uburere bw’abana mu buryo bukomeye…

Abyumvikanisha muri aya magambo: “nimudufashe kugira ngo ibintu bitajyanye n’umuco n’ibindi bitameze neza bive mu mibereho y’Abanyarwanda kuko biteye impungenge cyane mu bana, ndabafite n’abandi barabafite. Nawe se uririrwa uvuga [uririmba] ngo ndakureba ukantera sentiments…. Niba ubireba, bibike mu mutwe wawe ariko we kubiririmba.”

Ubucuruzi bw’indirimbo zirimo amashusho y’abambaye ubusa cyangwa amafilime y’urukozasoni (pornography) ntibwemewe mu Rwanda.

Kwemerwa no kutemerwa kwabyo ariko bisa n’aho ntaho buhuriye no kuboneka kwabyo kuko ubishatse abisanga  mu bacuruzi cyangwa akabikura kuri interineti, ndetse no kuri televiziyo mpuzamahanga zicuruzwa na StarTimes, CanalSat, DStv n’ibindi.

Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (Rwanda Media Commission: RMC) avuga ko hari ibinyamakuru bimwe na bimwe byamaze kwihanangirizwa.

Imikoranire ya RURA na RMC

Ingingo ya 4 y’iri tegeko ivuga ko Ikigo ngenzuramikorere y’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) nacyo gishinzwe kugenzura itangazamakuru rya Radiyo, Televiziyo na Interineti.

Gusa ingingo ya 5 y’iryo tegeko ry’itangazamakuru ryashyizeho muri Werurwe 2013, ivuga ko inshingano zihariye za RURA ku nzego z’itangazamakuru zigenwa n’iteka rya Minisitiri w’Intebe kandi iryo teka ntirirajyaho.

Umuyobozi ushinzwe ibijyane n’itumanaho n’ibitangazamakuru muri RURA, Mutabazi Jean Baptiste, yabwiye Izuba Rirashe ko ashingiye kuri iyo ngingo ya 5 yavuga ko RURA idafite ubushobozi bwo gukumira ayo mashusho mu gihe iryo teka ritarasohoka.

Iri tegeko kandi riteganya ko izi nzego zombi (RURA na RMC) zigirana amasezerano y’imikoranire hagati yazo, n’ibikorwa zizakora ku bijyane n’itangazamakuru.

Umuyobozi wa RMC, Muvunyi Fred, avuga ko bamaze kugirana amasezerano na RURA aho bayisaba ko RMC yagenzura ibijyanye n’ibitangazwa n’umunyamakuru mu gihe arimo akora amakuru (journalistic content).

Muvunyi kandi avuga ko basabye RURA ko ariyo yangenzura ibindi bitari amakuru nk’indirimbo, amafilim n’amatangazo (non journalistic content)

Umuyobozi ushinzwe ibijyane n’itumanaho n’ibitangazamakuru muri RURA, Mutabazi Jean Baptiste, avuga ko ibi nibitangira kubahirizwa bizatuma RURA itegeka ko amafilime, indirimbo n’izindi porogaramu zirimo gusomana cyane cyangwa kwambara ubusa cyangwa imibonano mpuzabitsina no kwicana cyane bishyirwa ku masaha abana baba baryamye ariko nanone hakaba hari ibizabuzwa (content) kwerekanirwa ku butaka bw’u Rwanda kabone naho byaba byerekanwa na Televiziyo mpuzamahanga.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bizatuma RMC ariyo ibazwa ikintu cyose kinyuranyije n’umuco cyangwa amahame y’itangazamakuru (journalistic code of ethics) cyanditswe cyangwa cyatangajwe n’umunyamakuru ku giti cye.

Source: http://www.izuba-rirashe.com/m-7633-.html

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 29/08/2014, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: