Col Tom Byabagamba na Frank Rusagara ‘bangisha’ abaturage ubutegetsi buriho

Col. Byabagamba Tom na Brig general Frank Rusagara bambaye amapingu

Col. Byabagamba Tom na Brig general Frank Rusagara bambaye amapingu

Urubanza ruregwamo Col Tom Byabagamba na Brig Gen Frank Rusagara wahoze ari umusirikare  mukuru muri RDF rwasubitswe kuko umwe mubo bareganwa adafite umwunganizi.

Murukiko kandi hagaragaye uwitwa Sergeant Kabayiza Francois ariko Captain David Kabuye yajyanywe munkiko za gisivili.

Bakurikiranyweho kwamamaza nkana ibihuha  bigamije kwangisha abaturage  ubutegetsi buriho , gukora ibikorwa bigamije gusebya igihugu, guhishira nkana ibimenyetso ndetse no gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko.

Kuri uyu wa 29 Kanama 2014 bagombaga kuburana ku ifungwa n’ifungura ry’agateganyo ariko urubanza rwimuriwe kuwa 05 Nzeri 2014.

Brig. Gen Rusagara wambaye Lunette akurikiwe n’umwunganizi we ukurikiyeho ni Sergent Kabayiza wari umushoferi wa Brig.Gen Rusagara na Col Tom Bybagamba n’umwunganizi we

Brig. Gen Rusagara wambaye Lunette akurikiwe n’umwunganizi we ukurikiyeho ni Sergent Kabayiza wari umushoferi wa Brig.Gen Rusagara na Col Tom Bybagamba n’umwunganizi we


Brig Gen Frank Rusagara ndetse na Sergeant Kabayiza  bagaragaye mu myenda y’icyatsi kibisi naho Col Tom Byabagamba we yari yambaye imyenda ya Gisirikare.

Aba basirikare baranzwe no kugira imyanya ikomeye mugisirikare kandi ihabwa abantu bafitiwe icyizere bari bafite abanyamategeko 4 babunganira naho Sergeant Kabayiza ntamwunganizi yari afite murukiko ari nayo mpamvu urubanza rwasubitswe.

Source: Izuba-rirashe.com

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 29/08/2014, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: