Ubushinjacyaha bwagaragaje umugambi wo kwica Perezida #Kagame

Muta

Kalisa Innoncent na Lt Mutabazi Joel imbere y’urukiko (Ifoto/Niyigena F.)

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwabwiye urukiko ko Lt. Joel Mutabazi yari mu mugambi wo kwica umukuru w’igihugu.

Perezida Paul Kagame ngo yari kwicirwa mu bwato bwe mu kiyaga cya Muhazi i Rwamagana.

Ubu bwato bwagombaga kurasirwa mu kiyaga, mu gihe umukuru w’igihugu yari kuba atashye avuye ku kazi i Kigali nkuko byahishuwe n’ubushinjacyaha mu rubanza ruregwamo uwahoze arinda umukuru w’igihugu Lt. Joel Mutabazi ureganwa n’abandi 16.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare buvuga ko mu byaha burega Lt Joel Mutabazi na demobe Kalisa Innocent birimo icyaha cyo gutegura umugambi wo kwica umukuru w’igihugu.

Ubushinjacyaha buvuga ko iki cyaha Mutabazi na Kalisa bari bacyemeye mbere ariko imbere y’umucamanza banze kugira icyo babisobanuraho kuko ngo “batotejwe” mu gihe cyo kubazwa.

Lt. Joel Mutabazi n’abandi 16 bakurikiranyweho gukora iterabwoba, kuba mu mitwe y’iterabwoba nka FDLR na RNC, kugambirira kwica umukuru w’igihugu no gusebya ubutegetsi buriho.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Lt. Joel Mutabazi na Kalisa Innocent bemeye gushyira mu bikorwa uyu mugambi nyuma yo gusezeranywa kuzagirwa abayobozi bakuru mu gisirikare.

Mutabazi avuga ko ntaho ahuriye na RNC cyangwa FDLR ndetse akongeraho ko adakwiye gukomezwa kwitwa umwanzi w’igihugu kuko nta wamurushije kukirwanira.

Lt Mutabazi kimwe na Kalisa bose bahoze mu basirikare bashinzwe kurinda Perezida wa Repubulika .

Urukiko rukomeje kumva ibisobanuro bitangwa n’ubushinjacyaha ndetse no kwisobanura kw’abaregwa.

Abunganizi 4 bo bamaze kuva muri rubanza kuko bavuga ko badashobora gukomeza kunganira abantu badashaka gusubiza ndetse bahinduranya ibyo bari bumvikanyeho mbere yo kwinjira mu rukiko.

Urubanza ruracyakomeje…

Source: http://www.izuba-rirashe.com/m-6155-.html

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 15/05/2014, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: