Minisitiri w’u #Rwanda yatunguwe n’imigambi ya Kizito mihigo

Minisitiri Mitali avuga ko yatunguwe n’imigambi ya Kizito Mihigo (Ifoto/Niyigena F)

Minisitiri Mitali avuga ko yatunguwe n’imigambi ya Kizito Mihigo (Ifoto/Niyigena F)

Minisitiri w’umuco na Siporo yatunguwe n’imigambi ya Kizito Mihigo ngo igamije kugirira nabi ubutegetsi buriho ndetse no kugirira nabi abategetsi bakuru b’igihugu.

Polisi y’Igihugu ivuga ko Kizito Mihigo, Agnes Niyibizi, Umunyamakuru Cassien Ntamuhanga n’uwahoze mu gisirikare cy’u Rwanda Jean Paul Dukuzumuremyi, bafatiwe mu mugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho mu gihe bari bamaze guhuza umugambi n’abo mu mitwe ya RNC na FDLR irwanya Leta y’u Rwanda.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Protais Mitali, yasabye abantu kwitondera abo bakorana kuko nta wamenya imigambi y’abantu.
Mitali yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ati, “Aba ba Kizito twakoranaga muri gahunda zitandukanye ariko bafite indi migambi kugeza aho bakorana n’abapfobya Jenoside n’abarwanya ubutegetsi bw’igihugu cyacu banakorana na FDLR. Byarantunguye kubona Kizito akora biriya, twatwawe n’amagambo ye meza, ntakubeshye uyu muhungu Kizito yari ameze nk’uwiyemeje kurwanya abahakana Jenoside ariko biragaragara ko wari umugambi we w’igihe kirekire kugira ngo abanze amenyekane agere kubyo ashaka.”
Polisi y’Igihugu itangaza ko Kizito Mihigo avuga ko yari yijejwe kuzagirwa Minisitiri w’Umuco mu gihe baba bamaze guhirika leta iriho.
Kizito Mihigo yagaragaye mu ndirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, amenyekana nk’umuhanzi w’umuhanga.
Abantu batangiye kugira amakenga kuri Kizito Mihigo nyuma y’aho asohoye indirimbo yitwa “Igisobanuro cy’urupfu”. Mbere y’uko afatwa agafungwa na Polisi; Kizito yari yemeye kuvugana n’Izuba Rirashe ku bijyanye n’iyi ndirimbo ariko ntibyakunze kugeza ubwo Polisi yatangaje ko yamutaye muri yombi.
Dore amwe mu magambo yatumye abantu bibaza kuri Kizito Mihigo nk’uko yumvikana mu ndirimbo yise “Igisobanuro cy’urupfu”;
“Jenoside yangize impfubyi ariko ntikanyibagize abandi bantu nabo babaye bazize urugomo rutiswe Jenoside, abo bavandimwe nabo ni abantu ndabasabira, ndabakomeza, abo bavandimwe ndabazirikana.”
Kizito Mihigo avuga ko “Iyo myumvire yo gucungurwa niko kabando k’urugendo, nayivomye mu kwemera mfitiye yezu Kristo, ubwo bukritso nibwo bwunganiye ubunyarwanda.”
Minisitiri Mitali Protais unafite Kwibuka mu nshingano ze; avuga ko “Iriya ndirimbo ipfobya Jenoside ijana ku ijana”
Iyi ndirimbo ya Kizito ifite iminota 10 n’amasegonda 30 irimo amagambo akunzwe kuvugwa n’abanyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi barimo nka Ingabire Victoire Umuhoza (wakatiwe igifungo cy’imyaka 15) na Faustin Twagiramungu uri mu gihugu cy’u Bubiligi.
Umwe mubanyapolitiki mu Rwanda wakomeje kugaragara nk’umusemburo mu bumwe n’ubwiyunge mu Rwanda yanenze Kizito Mihigo [mbere yo gufatwa]; maze amusobanura nk’uwataye umurongo. Yanze kubwira iki kinyamakuru icyatumye uyu muhanzi uzwi cyane mu ndirimbo zo kwibuka abahitanywe na Jenoside yakorewe abatutsi atagaragara mu mihango yo kwibuka ku nshuro ya 20.
Uyu munyapolitike yasubije agira ati, “Ndumva Atari we [Kizito Mihigo] wagombaga kubura; ariko icyo navuze narakivuze yataye umurongo.”
Kizito Mihigo nahamwa n’ibyaha ashinjwa ashobora gufungwa hagati y’imyaka 15-25.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 16/04/2014, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: