Abapasiteri ba ADEPR batawe muri yombi na Polisi

Image

Umuvugizi Mukuru wa ADEPR, Sibomana Jean yemeje amakuru y’itabwa muri yombi rya bamwe mu bapasiteri ba ADEPR (Ifoto/Interineti)

Polisi y’igihugu yaraye itaye muri yombi abantu bakekwaho gushaka guhirika ku butegetsi abayobozi ba ADEPR.
 
Abatawe muri yombi bakoreraga inama muri Hotel Sportsview mu Mujyi wa Kigali, hagati ya saa kumi n’imwe na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Hari ku cyumweru taliki 30 Werurwe 2014.
 
Polisi ivuga ko yabafashe bakekwaho gukora inama zitemewe kuko zitasabiwe uburenganzira.
 
Rev Pastor Jean Sibomana; umuyobozi wa ADEPR mu Rwanda yemereye Izuba rirashe ko hari abayoboke b’itorero rye bafashwe na Polisi, icyakora avuga ko atazi umubare wabo.
 
Rev. Sibomana yongeyeho ko “Ni abakristo bacu bifuza gushinga itorero, bari mu myiteguro.”
 
Umukwabu wo gufata abo bakozi b’Imana wari washyizwemo ingufu zikomeye na Polisi kuko wakozwe n’abapolisi bakuru bari bambaye imyenda y’akazi ndetse n’abandi bari bambaye imyenda isanzwe.
 
Polisi yagiye itwara umwe umwe ku buryo abari muri hoteli byabagoye kumenya ibyo ari byo.
 
Nubwo umubare w’abafashwe utarashyirwa ahagaragara na Polisi; Izuba rirashe ryashoboye kumenya ko uwari uyoboye abandi ari Pasiteri Gasarasi Samusoni usanzwe ayobora Paruwasi ya Batsinda.
 
Amakimbirane mu itorero rya ADEPR ashingiye kumiyoborere amaze igihe kinini ndetse uhereye umwaka ushize bamwe mubashumba n’abakristo bandikiye Perezida Paul Kagame basaba ko yatabara iryo torero.
 
Abapasiteri 3 mu bakiristo 10 bandikiye Umukuru w’Igihugu ibaruwa bamumenyesha ibibazo byugarije Itorero rya ADEPR, bahagaritswe ku mirimo yabo yose.
 
Tariki ya 17/09/2013 nibwo abakristo 10 b’iryo torero bajyanye ibaruwa yo “gutabariza Itorero rya ADEPR” ku biro by’Umukuru w’Igihugu, bimwe mu bikubiye muri iyo baruwa akaba ari uko ngo abayobozi bakuru ba ADEPR bariho ubu bakoze ibyaha bitandukanye birimo gucunga nabi no kwirundaho umutungo w’itorero, kwambura abaturage babakoreye, gutanga sheki zitazigamiwe no kuyoboresha igitugu.
 
 
Source: http://www.izuba-rirashe.com/m-5566-.html 

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 31/03/2014, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: