Nta munyapolitike ufunzwe wari wasaba Imbabazi- Min Busingye

MpangaMu bafungwa 182 bagiye gufungurwa; nta munyapolitike n’umwe urimo.

 

Umwe mu bayobozi bakuru bashinzwe imfungwa n’abagororwa yabwiye Izuba Rirashe ko abazafungurwa bose ari abakoze ibyaha bisanzwe bitarimo kugambanira igihugu.

 

Uyu muyobozi utashatse kugaragara muri iyi nkuru ku mpamvu ze bwite yagize ati, “Abakoze ibyaha bisanzwe nibo bazafungurwa kandi  barangije 2/3  by’igihano bahawe (2/3). Muri abo nta muntu numwe uzwi”.

 

Abajijwe niba nta n’umwe mu banyapolitike ushobora gufungurwa muri aba; yasubije avuga ko “abakoze ibyaha by’ubugambanyi n’ibindi bikomeye” batarimo.

 

Itegeko riteganya ko uwakatiwe ushobora gufungurwa by’agateganyo iyo amaze ¼ cy’igifungo ariko yarahanishijwe igifungo kitarenze imyaka itanu.

 

Iyo igifungo kiri hejuru y’imyaka itanu agomba kuba amaze igihe kingana na 2/3.

 

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 24 Gashyantare 2014 “yemeje urutonde rw’abagororwa 182 bujuje ibisabwa n’amategeko kugira ngo bafungurwe by’agateganyo.”

 

Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda yatangarije Izuba Rirashe ko nta munyapolitike ufunze wari wasaba gufungurwa.

 

Ministiri Johnston Busingye yagize ati, “Ntabwo nakubeshya; sindabona ibaruwa[isaba imbabazi] yabo bantu kandi ntitwahatira abantu gusaba imbabazi.”

 

Mu bari bazwi nk’abasabye imbabazi harimo Ingabire Umuhoza Victoire uherutse gukatirwa igifungo cy’imyaka 15, Umunyamakuru Nkusi Agnes Uwimana ugomba kurangiza igihano cye muri Kamena uyu mwaka.

 

Minisitiri Busingye Johnston yavuze ko batinze gufungura abujuje ibisabwa ngo bafungurwe by’agateganyo ariko ko ari igikorwa gishobora gukorwa buri mwaka.

Source: http://www.izuba-rirashe.com/m-5084-abantu-182-bagiye-gufungurwa-ariko-nta-munyapolitike-urimo.html

 

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 26/02/2014, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: