U Rwanda ntirwumvaga impamvu Rwabukombe ahanishwa igihano gito

Minisitiri w'ubutabera, Johnston Busingye

Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye

Ministri w’ubutabera bw’u Rwanda aravuga ko bari batunguwe no kubona Ubudage buhanisha Onesphore Rwabukombe igifungo cy’imyaka 14 gusa kandi yarahamwe n’ibyaha yari akurikiranyweho bya Jenoside.

Ministri Johnston Busingye avuga ko yaje gusobanukirwa ko igihano Rwabukombe yahawe gihwanye no gufungwa burundu y’umwihariko.
Busingye yagize ati, “Twibazaga impamvu yatsinzwe ku byaha byose ariko agahanishwa imyaka 14 gusa, twasobanukiwe ko mu mategeko y’Ubudage umuntu ashobora gufungwa burundu ariko yagera ku myaka 15 akarekurwa.”
Abanyamategeko bazobereye iby’ubutabera bwo mu Budage ngo bamenyesheje Minisitri w’ubutabera ko igihano uwahoze ari Burugumestri wa Komini Muvumba yahawe gikomeye cyane kuko gihwanye no gufungwa burundu y’umwihariko ugereranyije n’amategeko y’u Rwanda.
Aho mu Budage kandi haraburanishirizwa Abanyarwanda bahoze bayoboye FDLR umutwe w’inyeshyamba zirwanya u Rwanda ariko zifite ibirindiro muri Kongo-Kinshasa.
Ignace Murwanashyaka, na Straton Musoni bakurikiranyweho ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara bakoreye muri Kongo bayoboye umutwe wa FDLR.
Intumwa nkuru ya Leta y’u Rwanda isanga Ubudage busobanukiwe cyane icyaha cya Jenoside ndetse n’imizi yacyo ku buryo nta gitangaza kuba haburanishwa abo mu mutwe wa FDLR ufitanye isano n’abahekuye u Rwanda.
U Rwanda kandi ngo rukomeje gukurikirana Sylivere Ahorugeze, bivugwa ko yaba ari mu gihugu cya Denmark ariko akaba yaraburanishijwe na Sweden ndetse n’urukiko rushinzwe uburenganzira bwa muntu i Burayi bukemeza ko yajyanwa mu Rwanda
Ibihugu by’u Buholandi, Norway, Ubudage, Finland na Norway biri  mu bihugu bimaze gutera intambwe yo gufata no gucira imanza abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ministri Busingye Johnston avuga ko ibihugu by’iburayi bimaze kumva uburemere bwa Jenoside kuburyo bitagisaba u Rwanda imbaraga nyinshi mu gihe cyo gushaka no kuburanisha abakurikiranyweho icyaha cya Jenoside.

Source: http://www.izuba-rirashe.com/m-5018-u-rwanda-ntirwumvaga-impamvu-rwabukombe-ahanishwa-igihano-gito-min-busingye.html

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 21/02/2014, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: