Umubano w’u #Rwanda n’u Buholandi wasubiwemo

  • Miliyoni 50 z’amayero zagenewe u Rwanda mu 2014
  • U Rwanda rurashaka umubano n’Ubuholandi mu buryo bwihariye
  • Urwego rw’ubutabera ruzahabwa amafaranga mu buryo budasanzwe

Image

Ambasaderi w’u Buholande mu Rwanda

Igihugu cy’u Buholandi cyongereye amafaranga kigenera u Rwanda.

 
Nubwo aya mafaranga atanyura mu ngengo y’imari y’igihugu, ariko azagirira akamaro igihugu nk’uko ubuyobozi bw’u Rwanda bubivuga.
 
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre, yabwiye Izuba Rirashe ko umubano hagati y’ibihugu byombi ari nta makemwa, kandi ko u Buholandi burimo gushyira amafaranga menshi muri gahunda z’imbaturabukungu ya II (EDPRS II).
 
Amb. Karabaranga yagize ati; “Dufite umubano mwiza n’u Buholandi kandi tubona uzakomeza kuba mwiza ndetse n’amafaranga bagenera igihugu akiyongera nk’uko babikoze muri uyu mwaka (2014).”
 
Umwaka ushize (2013) u Buholandi bwahaye u Rwanda miliyoni 42,210,000 z’amayero mu gihe uyu mwaka hazatangwa miliyoni 50,700,000 z’amayero.
 
Aya mafaranga yashyizwe muri gahunda z’Ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwaremezi ndetse n’imiyoborere.
 
Ambasaderi Karabaranga Jean Pierre yashimiye u Buholandi inkunga bwakomeje guha u Rwanda nyuma ya Jenoside.
 
Yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ati, “Ubuholandi bwagize uruhare rukomeye mu kwiyubaka kw’igihugu cyacu.”
 
Inteko Nshingamategeko iracyari imbogamizi kuri Guverinoma
 
Nubwo ku ruhande rwa Guverinoma hari ubushake mu gufasha u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu, Inteko Nshingamategeko y’u Buholandi ntiragira imyumvire mizima kuri Politike mpuzamahanga ku buryo amafaranga agenerwa ibihugu yagabanutse.
 
Icyakora u Rwanda rusa nkurwize uburyo bwatuma rubona inshuti muntekoshingamategeko y’ubuholandi; ku buryo Perezida wa Sena ari mubuholandi aho abonana n’abadepite bashinzwe ububanyi n’amahanga kimwe na perezida wa Sena yaho kugira ngo bubake umubano ushingiye kunteko shingamategeko.
 
U Rwanda rufite isura nziza mu bijyanye n’ubutabera
 
Guverinoma y’u Buholandi iravuga ko yahinduye uburyo izajya ikorana n’u Rwanda cyane ku mafaranga ashyirwa mu butabera.
 
U Buholandi bufasha u Rwanda mu bijyanye n’ubutabera. Bwagize uruhare mu guhugura abacamanza n’izindi nzego z’ubutabera kimwe no kubaka ingoro z’ubutabera mugihugu hose.
 
Dr. Roelof H. Haveman umujyanama mu by’amategeko muri ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Buholandi avuga ko amafaranga yashyirwaga mu nzego za Leta agiye kwibanda cyane muri Sosiyete Sivile mu rwego rwo guha ingufu imiryango itegamiye kuri Leta.
 
Dr. Roelof yatangarije Izuba rirashe ko ubucamanza mu Rwanda bumaze gukomera…
 
“U Rwanda rumaze gutera imbere mu bucamanza, urwego rw’ubutabera rwarakuze, turashaka guhindura uburyo twakoraga ibintu, amafaranga tukayashyira mu bindi.”
 
Umwaka ushize u Buholandi bwahagaritse inkunga bwageneraga u Rwanda yagombaga kuzajya inyuzwa mu ngengo y’imari. Amafaranga y’Abaholandi yibandaga cyane ku mahugurwa yahabwaga cyane abacamanza. Ubu rero agiye gushyirwa mu nzego zigenga zifite aho zihuriye n’ubutabera.
 
Joao Vasco Rodrigues; Umunyamabanga wa mbere ushinzwe umutekano, imiyoborere  n’ubutabera muri Ambasade y’Ubuholandi mu Rwanda yatangarije Izuba rirashe ko bafite miliyoni 32 z’amayero zizakoreshwa mu myaka itatu (2014-2017).
 
Abakekwaho Jenoside barahigishwa uruhindu mu Buholandi
 
Ukwezi gushize (Mutarama); u Buholandi bwataye muri yombi Jean Baptiste Mugimba ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. 
 
U Buholandi buvuga ko buzakomeza gufatanya n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda kugira ngo abakekwaho Jenoside bihishe muri icyo gihugu bashyikirizwe ubutabera ndetse aho bishoboka boherezwe mu Rwanda.
 
Joao Vasco Rodrigues yatangarije Izuba rirashe ko, “Ubushinjacyaha bw’u Rwanda n’ubw’Ubuholandi bukomeje guhanahana amakuru arebana n’abo bitwa Abajenosideri. Guhanahana amakuru bishobora kugera ku ntambwe yo gufata n’abandi bameze nka Bwana Mugimba. Reka tubishimangire ko Ubuholandi butazemera gucumbikira abantu bakoze ibyaha bica amategeko y’abinjira mu gihugu.”
 
U Buholandi n’u Rwanda biherutse gusinyana amasezerano yo guhererekanya abenegihugu batuye muri kimwe muri ibi bihugu mu buryo bunyuranye n’amategeko.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 14/02/2014, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: