Kayumba Nyamwasa n’abandi basirikare 40 ntibagikurikiranywe

Gen Kabarebe James na Gen. Nyamwasa Kayumba ntibagikurikiranywe

Gen Kabarebe James na Gen. Nyamwasa Kayumba ntibagikurikiranywe

Abasirikare bakuru b’u Rwanda barimo Kayumba Nyamwasa ntibagikurikiranywe n’umucamanza wa Espagne nyuma y’aho Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu ihinduye itegeko rirebana no gucira imanza abaturage batari abenegihugu kandi badatuye ku butaka bwacyo.

Mu mwaka wa 2008 ni bwo Umucamanza Fernando Andreu yashyize ahagaragara impapuro zo guta muri yombi abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda 40 abakekaho urupfu rw’abanya-Espagnes 9 barimo abihaye Imana 6 biciwe mu Rwanda nyuma ya Jenoside.

Inteko Ishinga Amategeko ya Espagne kuwa kabiri 11 Gashyantare 2014 yatoye itegeko rituma abanyamahanga badatuye ku butaka bwa Espagne badakurikiranwa n’Ubutabera bw’icyo gihugu.

Ikinyamakuru cya Espagne (El Pais) dukesha iyi nkuru kiravuga ko ishyaka riri ku butegetsi (Popular Party) ari ryo ryatsinze abatavuga rumwe n’ubutegetsi kuko aribo bari bashyigikiye gucirwa imanza kw’abanyamahanga bakekwaho ibyaha byibasiye inyoko muntu. Iri tegeko rizatangira kubahirizwa mu mezi ane ari imbere ryatowe n’Abadepite 179, mu gihe abarirwanyaga ari 163.

Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yavuze ko aya makuru bayabonye ariko inzobere mu by’amategeko zikaba zikirimo gukora isesengura ryimbitse kucyo bisobanuye.

Busingye Johnston yagize ati, “mfite itsinda ry’abanyamategeko riri muri Espagne ntegereje kumva icyo batubwira uyu munsi (13/02/2014) n’icyo bisobanuye, birashoboka kuba ari impamvu za politike cyangwa se dipulomasi ariko reka dutegereze icyo batubwira.”

Uretse abanyarwanda bakurikiranwa n’umucamanza Fernando Andreu hari n’Abashinwa bakomeye nabo bashakishwaga n’ubutabera bw’icyo gihugu barimo  uwahoze ari perezida  Jiang Zemin, uwari Ministri w’intebe Li Peng ndetse n’ibindi bikomerezwa 3 byo mu ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa. Aba bari bakurikiranyweho ibyaha byakozwe mu ntara ya Tibet, u Bushinwa buvuga ko ari imwe mu ntara zayo ariko yo ikaba ishaka kwigenga.

Abasesengura ibya Politike n’Ubutabera bavuga ko Espagne yafatwaga nk’iyisimbukuruza nyuma y’aho abacamanza bayo bafashe ibyemezo byo gukurikirana Abasirikare ba Amerika bakekwaho ibyaha by’intambara muri Iraki mu mwaka 2004 kimwe na Nyakwigendera Augusto Pinochet nawe washakishwaga n’ubutabera bw’icyo gihugu mu 1998.

Mu basirikare bakomeye bashakishwaga harimo na Minisitiri w’ingabo Gen. James Kabarebe, Gen. Kayumba Nyamwasa uri mu buhungiro muri Afrika y’epfo ndetse na Brig. Gen Rugumya Gacinya.

Source: http://www.izuba-rirashe.com/m-4905-abasirikari-bakuru-40-b-u-rwanda-ntibagikurikiranywe-n-umucamanza-wa-espagne.html

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 13/02/2014, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: