Gen. Rwarakabije arahakana iyicwa ry’imufungwa muri gereza ya Mpanga

ImageUmuyobozi mukuru w’urwego rw’amagereza mu Rwanda, arahakana amakuru avuga ko hari umufungwa wiciwe muri gereza ya Mpanga.
 
Gen Rwarakabije Paul yasubizaga amakuru yatanzwe n’abayobozi ba PS-imberakuri igice cya Ntaganda Bernard, nawe ufungiye muri iyo gereza.
 
Umukuru w’amagereza mu Rwanda ntahakana ko Alexis Nshimiyimana yitabye Imana. Yemeza ko Nshimiyimana yapfuye ariko agashimangira ko atishwe n’uwari ushinzwe kumuvura.
 
Uwitwa Bakunzibake Alexis (wa PS-Imberakuri, igice cya Ntaganda kitaremerwa mu Rwanda), yashyize hanze itangazo avuga ko urupfu rwa Nshimiyimana rwatewe n’abafungwa batorotse gereza, ubuyobozi bwa gereza buvuga ko batorokeshejwe n’abandi bafungwa.
 
Yagize ati, “Byose byatangiye kuwa 24/01/2014 ubwo umwe mu bari bafungiwe muri iyi gereza yatorotse. Ibyo byatumye abacungagereza badukira abari bafungiwe hamwe barabakubita bikabije, babaziza ko ngo aribo bamutorokesheje. Ni muri uwo mwuka mubi rero nyakwigendera Alexis NSHIMIYIMANA yagize ingorane maze umuganga wa muvuraga aramwadukira nawe arakubita kugeza ubwo anogotse.”
 
Gen. Rwarakabije Paul yasubije aya magambo agira ati, “Umugororwa bavuga ko yapfuye yari arwaye, bivugwa ko atitaweho [n’abaganga mu buryo] bikwiye, abaganga baramurangaranye ariko ntabwo yakubiswe kandi nabyo turacyabikurikirana.”
 
Umuyobozi wa Gereza ya Mpanga Mbabazi Innocent, yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko Nshimiyimana yishwe na kanseri.
 
Ntaganda Bernard ngo yateguye imyigaragambyo muri gereza
 
Hari amakuru avuga ko muri Gereza ya Mpanga hari abafungwa bitekera ndetse ibyo bateka bakaba babikura hanze, mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Mu minsi ishize ubuyobozi bwa gereza bwagerageje kubihagarika ari naho ngo havuye amakimbirane.
 
Umuyobozi wa Gereza ya Mpanga Mbabazi Innocent, aravuga ko ubu gereza irimo umutekano kandi akavuyo kari katangijwe na Ntaganda Bernard karangiye.
 
Ntaganda ngo yari yateje akavuyo ubwo “yashyiraga” umwuka mubi mu bandi bafungwa, avuga ko Alexis NSHIMIYIMANA yishwe n’ubuyobozi bwa gereza.
 
Agace [Bloc] kabereyemo akavuyo ngo ni agafungiwemo bamwe mubatavugarumwe na Leta barimo Ntaganda Bernard, Niyitegeka Theoneste ndetse na Deo Mushayidi.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 27/01/2014, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: