Urukiko rw’ikirenga rwaburanishije abahatanira kujya munteko shingamategeko

Image

Rwamucyo watanze ikirego ari kumwe n’umwunganira

Urukiko rw’Ikirenga rwatangiye kuburanisha ikirego cy’ibyavuye mu matora y’Umudepite uhagarariye abamugaye yabaye kuya 18 Nzeri 2013.

Perezida w’urukiko rw’ikirenga, Sam Rugege wari uyoboye inteko y’abacamanza 9 baburanisha uru rubanza, yavuze ko kuya 20 Nzeri bakiriye ikirego cya Rwamucyo Gisaza Séverin, aho avuga ko yabujijwe amahirwe ye yo kwegukana umwanya w’Umudepite uhagarariye abamugaye mu Nteko Ishinga amategeko.

Mu kirego cye, Rwamucyo avuga ko yabujijwe ayo mahirwe kuko umunyamabanga w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD), Ndayisaba Emmanuel, yakoresheje umwanya afite w’ubuyobozi agahamagara abagize inteko itora ababwira ko bagomba gutora Rusiha Gastone waje no gutsinda aya matora. Rusiha niwe perezida wa NCPD.

Rwamucyo akomeza avuga ko Rusiha yatanze ruswa y’amafaranga harimo na sheke y’ibihumbi 500 yahawe abamutoye hakoreshejwe MTN Mobile Money na TIGO Cash. Ikindi Rwamucyo avuga cyifashishijwe na Rusiha ni ubutumwa bugufi bwa telephone ngendanwa “SMS” bwohererezwaga abagombaga gutora, zibabwira ko ariwe bagomba gutora.

Kugeza kuri uyu wa 25 Nzeri 2013, urutonde ntakuka rw’abazaba Abadepite muri manda ya gatatu rugaragaraho amazina y’abantu 79 aho kuba 80, kuko Rusiha Gastone wari watorewe guhagararira abafite ubumuga yabaye akuwe kuri urwo rutonde.

Rusiha yari yagize amajwi 100 y’abatoye bangana na 241 kuri 252 bagize inteko itora, mu gihe Rwamucyo Gisaza Séverin ari we wari wabaye uwa kabiri hamwe n’amajwi 63.

Sam Rugege yavuze ko mu manza zo mu bwoko bw’amatora ya Perezida, Abadepite na kamarampaka (referendum) hatumvwa ubuhamya bw’ababuranyi, ahubwo ko hagenderwa gusa kubyo bashyikirije urukiko mu mpapuro.

Ni iki Rusiha avuga kuri ibi birego bya Rwamucyo?

Image

Rusiha warezwe gukoresha ruswa mu gutsinda amatora

Rusiha Gastone yavuze ko ikirego cya Rwamucyo kitagomba kwemerwa n’urukiko kuko atabanje kukigeza kuri komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC).

Kubya SMS, Rusiha yavuze ko ntaho itegeko ry’amatora ribuza abantu kwiyamamaza bakoresha SMS kandi ko atigeze asaba Ndayisaba kumwamamaza. Naho kuba yaba yarakoresheje sheke yabihakanye, asaba urukiko kutabiha agaciro kuko Rwamucyo atagaragaje ibimenyetso.

Sam Rugege yavuze ko intumwa ya Leta, Me Epimaque Rugango, yavuze ko nta makosa yabaye mu kwiyamamaza kw’iki cyiciro cy’amatora akaba ariyo mpamvu NEC yagombaga gukoresha amatora kandi ko urukiko rutari rukwiye gushingira gusa ku byavuzwe na Rwamucyo kuko ari amagambo gusa.

Rwamucyo Gisaza Séverin akimara gutanga ikirego cye mu rukiko, yanahaye kopi komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) hamwe n’urwego rwa polisi rushinzwe iperereza (CID).

Rwamucyo unasanzwe ari umuhuzabikorwa w’abamugaye mu Ntara y’Iburasirazuba yasabye urukiko ko rwategeka ko amatora asubirwamo. Sam Rugege akaba yavuze ko urukiko rugiye kwiherera rukazatanga umwanzuro warwo ku munsi w’ejo (kuya 26 Nzeri)

Rusiha w’imyaka 53 afite impamyabushobozi y’icyiciro cya cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’imiyoborere naho Rwamucyo w’imyaka 43 akagira impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye na politiki n’imiyoborere.

Rusiha akimara gutsinda aya matora yavuze ko abyishimiye cyane kuko mu mwaka wa 2003 na 2008 yiyamamaje ariko agatsindwa. Rwamucyo we yari yiyamamaje ku nshuro ya mbere.

Itegeko Nshinga ry’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2003 rigenera abafite ubumuga umwanya 1 mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite, aho kuri iyi nshuro uyu mwanya wari ufite abakandida 15.

Source: http://www.izuba-rirashe.com/m-2838-abakandida-depite-2-batangiye-kuburana-mu-rukiko-rw-ikirenga.html

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 26/09/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: