Bamwe mu bayobozi bakuru barabazwa irengero rya miliyoni zisaga 200

  • Bamwe mu bayobozi bakuru baratungwa urutoki mu kurya amafaranga
  • Abari muri COCAN baritana ba mwana, bashinjanya amakosa
  • CAF irishyuza u Rwanda Amadolari 250.000 USD none babuze aho bayakura
  • FERWAFA igiye kurega IFAP SPORTS

bamwe-mu-bayobozi-bakuru-barabazwa-irengero-rya-miliyoni-zisaga-200-_52428ee31b516_l654_h435Abari abayobozi muri Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) no mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu mwaka wa 2011 ntibasobanura irengero ry’akayabo k’amadolari 350.000 (227,500,000 FRW).

Iperereza ryakozwe n’ikinyamakuru Izuba Rirashe ryerekana ko ubwo hategurwaga igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 (CAN U-17 championship) cyabaye muri 2011, Komite itegura igikombe yari ikuriwe na Gen. Jean Bosco Kazura yungirijwe na Kayijuka Gaspard, yahaye isosiyete yo mu Bufaransa yitwa IFAP SPORTS akazi ko gushaka abamamaza n’abagura imipira kuri za televiziyo mpuzamahanga (Commercial and TV rights). Iyi sosiyete yagombaga guha u Rwanda ibihumbi 350.000 by’amadolari y’Amerika ayandi ikayatwara nk’inyungu.

Nyuma y’imyaka itatu nta n’ifaranga na rimwe ryinjiye mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru cyangwa se mu isanduku ya Leta.

IFAP SPORTS yahawe akazi ko gushaka amafaranga nta masezerano asinywe

Irushanwa rya CAN U-17 ryabaye muri Mutarama 2011 rimara ibyumweru bibiri, ryatangiye nta masezerano yasinywe hagati y’abayobozi bari bashinzwe irushanwa na IFAP iyobowe na Eric Durand.

Abari muri Komite itegura CAN U-17 barimo Gen. de Brigade Jean Bosco Kazura (Ukuriye Ingabo za LONI muri Mali), Kayijuka Gaspard (ushinzwe amakipe y’igihugu muri MINISPOC), Bugingo Emmanuel (umuyobozi wa siporo muri MINISPOC), Jules Kalisa (yikorera ku giti cye) na Richard Gahonzire (ashinzwe Marketing muri FERWAFA)

Umuyobozi mukuru ushinzwe Siporo muri MINISPOC Emmanuel Bugingo yari muri Komite itegura CAN U-17 kandi yakuriranaga imigendekere y’igikombe nk’intumwa ya Minisiteri. Yemera ko yateguye amasezerano bagombaga gusinyana na IFAP SPORTS (Isosiyete ikora ibya Marketing y’imikino) ariko ngo ntazi impamvu ayo masezerano atashyizweho umukono.

“Kontaro twarayiteguye ijyanwa muri FERWAFA ariko ntituzi impamvu itasinywe, kuri jye mbona ari uburangare.”

Bugingo avuga ko byabazwa abayoboraga FERWAFA mu mwaka wa 2011.

Ubwumvikane bw’abari muri Komite ya CAN U-17 na Eric Durand uyobora IFAP bwari gusigira u Rwanda amadolari 100.000 USD naho CAF igahabwa 250.000 USD none u Rwanda ntayo rwabonye ndetse CAF ikomeje kwishyuza ayo mafaranga ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA.

Ushinzwe Marketing muri FERWAFA we abona ibyo Bugingo Emmanuel yita uburangare atari byo ahubwo byafatwa nk’aho byakozwe ku bushake na bagenzi be bari bafatanyije gutegura iryo rushanwa.

Gahonzire Richard yabwiye Izuba Rirashe ati “Nta masezerano yanditse yigeze abaho kandi byamenyekanye nyuma, IFAP yatwumvishije ko yatinze kuza gushaka abaterankunga birangira twumvikanye ko izatwishyura amadolari 350.000, Bugingo na Jules nibo bari bashinzwe ubunyamabanga ariko habaye urujijo hagati yabo kuko Bugingo yatubwiye ko yabajije Jules iby’ayo masezerano (contract) niba yasinywe nawe amusubiza ko yasinywe.”

Nubwo Gahonzire avuga ko Bugingo Emmanuel (umuyobozi wa siporo muri MINISPOC) yababwiye ko Jules Kalisa (wari umunyamabanga mukuru wa FERWAFA) yamubwiye ko kontaro yasinywe, Bugingo arabihakana akavuga ko yakurikiranye akabaza Jules Kalisa iby’ayo masezerano akamubwira ko atarasinywa.

Bugingo ati, “Iyo ambwira ko amasezerano yasinywe nari gusaba bakampa kopi ariko yambwiye ko amasezerano atarasinywa.”

FERWAFA ivuga ko yandikiye IFAP na CAF ariko na n’ubu amafaranga ntaraboneka kandi CAF yategetse FERWAFA kwishyura 250.000 USD ndetse yatangiye kuyikata amafaranga CAF igenera amakipe yitabiriye imikino nyafurika.

IFAP SPORTS yashinzwe mu mwaka 2003 n’Umufaransa witwa Eric Durand, ikaba ikora ibyo kwamamaza ndetse no gucuruza amashusho ya televiziyo y’ umupira w’amaguru. Ni isosiyete ikorana cyane n’ubuyobozi bwa CAF mu marushanwa atandukanye akinwa ku rwego rw’Afurika.

Umuyobozi wa IFAP SPORTS, Eric Durand, ntiyitabaga telefoni igihe twakurikiranaga iyi nkuru ndetse na e-mail twamwandikiye ntiyayishubije mu gihe kingana n’ukwezi.

Amakuru ava muri bamwe mu bari muri komite itegura igikombe cya CAN y’abatarengeje imyaka 17 yemeza ko bamwe mu bayobozi bakuru bumvikanye n’umuyobozi wa IFAP SPORTS ngo bagabane amafaranga kuko bumvaga nta nkurikizi izabaho, ndetse ngo hari n’Umunyarwanda wabaga mu buyobozi bukuru bwa CAF wifashishijwe kugira ngo habeho ubwumvikane hagati ya Eric Durand n’abari abayobozi bakuru ba COCAN aribo Gen. de Brigade Jean Bosco Kazura wari perezida wa FERWAFA n’uwari umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC Jean Pierre Karabaranga.

Jean Pierre Karabaranga ubu ni Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi. Yahakanye uruhare urwo ari rwo rwose muri iki kibazo, avuga ko atari muri komite ya COCAN icyo gihe ahubwo yabaye muri komite yo mu mwaka wa 2009 ubwo u Rwanda rwakiraga igikombe cy’abatarengeje imyaka 20 (CAN U-20).

Amb. Karabaranga Jean Pierre yagize ati, “Ntaho mpuriye n’iyo dosiye rwose kuko byakorwaga hagati ya CAF na FERWAFA kandi icyo gihe ntabwo nari muri Komite nta n’aho Ministeri yari ihuriye nabyo.”

Uwari umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Jules Kalisa, ashimangira ko Karabaranga yari mu nama ya COCAN kandi ari ku rwego rwo hejuru, kandi ko yitabiriye inama yo kumvikana n’Umufaransa Eric Durand aho bageze bumvikana ko azaha u Rwanda amadolari 350.000 USD.

Jules Kalisa ushinzwe guhuza ibikorwa by’amarushanwa muri CAF, avuga ko nta kuntu abantu nka Bugingo ndetse na Karabaranga baba batabizi.

“Jyewe nari umunyamabanga mukuru wa FERWAFA ariko Umunyamabanga nshingwabikorwa wa COCAN yari Bugingo, ni nawe wari ushinzwe gukurikirana isinywa ry’iyo kontaro.”

Uwari Visi-Perezida wa COCAN, Kayijuka Gaspard, we avuga ko “Kudasinywa kwa Kontaro atari amakosa ya FERWAFA n’abari muri Komite ahubwo ari IFAP Sports yanze gushyiraho umukono nyuma y’aho Gen. Kazura yari yamaze gusinya.”

Amakuru y’impamo ariko ni uko aya masezerano atigeze ashyirwaho umukono, gusa impande zombi (Ubuyobozi bwa COCAN na Eric Durand) zibaka zari zateganyije kuyashyiraho umukono ntibyakorwa; nyamara amakuru dufite yerekana ko bavuye I Kigali bakajya I Rubavu kunoza uwo mugambi.

FERWAFA imaze gufata icyemezo cyo kurega IFAP SPORTS ariko ngo hari ubwumvikane buke mu bagize komite kuko hari abatifuza ko bigera mu manza.

Inkuru irambuye yisome hano:http://www.izuba-rirashe.com/m-2831-bamwe-mu-bayobozi-bakuru-barabazwa-irengero-rya-miliyoni-zisaga-200-.html

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 25/09/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: