Tharcisse Karugarama aranyomoza ibyamuvuzweho

  • Inzu yamwitiriwe ntabwo ari iye
  • Nta nyandiko yasinye yirukana abakozi
  • Inzobere Z’Abanyamerika ntabwo zacumbikiwe ku Kimihurura;ahubwo ngo zacumbikiwe Nyarutarama.
  • Ambasade Y’Ubuholandi yasabye imbabazi umukozi wa Leta kuba yaramwimye Viza yo kwiga hanze kandi yari ayikwiye.
 
ImageUwahoze ari Minisitiri w’ubutabera Tharcisse Karugarama aratangaza ko ibyamuvuzweho mu kinyamakuru Izuba Rirashe muri numero 812 ari ibinyoma byambaye ubusa.
 
Karugarama avuga ko amakuru yamuvuzweho n’abo bafitanye ikibazo ku bijyanye no kwirukanwa kw’abakozi babiri atari yo ndetse n’inzu bavuga ko ariye yakodesheje impuguke z’abanyamerika.
 
Tharcisse Karugarama yagize ati, “Nasabye MIFOTRA kuba isubiranye abakozi bayo kugira ngo babanze gukorwaho iperereza ku byo bari bakurikiranyweho, Polisi yakoze dosiye iyishyikiriza ubushinjacyaha, ubushinjacyaha buyishyira mu rukiko baraburana baratsindwa ku rwego rwa mbere, bageze aho baraburana batsinda ku rwego rwa kabiri kandi ni ibisanzwe, ibi rero ntibibazwa minisitiri bibazwa Polisi yakoze anketi”.
 
Ibaruwa Karugarama yandikiye ubushinjacyaha, yasabye ko uyu mukozi yakurikiranwa byihuse.
 
Iyi baruwa igira iti, “Nshingiye ku makuru na raporo dufite, turabona ko hari ikitagenda neza muri uyu mugambi w’isoko. Turakeka ko hari umugambi mubi kandi uhuriweho n’uwatsindiye isoko n’umukozi wa Ministeri y’ubutabera. Turasaba ko Ubushinjacyaha na Polisi byihutirwa bakurikirana iki kibazo hagafatwa ingamba. Mu izina rya guverinoma y’u Rwanda, turasaba ko iki kibazo gikurikiranwa mu buryo bwihuse.”
 
Iyi baruwa Karugarama arayemera kandi akavuga ko yayanditse bimaze kugaragara ko uwatsindiye isoko ry’amarido (SOCOMAT) yaje kwishyuza miliyoni 14.957.560 FRW kandi yari yatsindiye isoko rifite agaciro ka miliyoni 6.948.972 FRW kandi nta rindi soko ryatanzwe. 
 
Nubwo Karugarama avuga ko iri ariryo shingiro ryo gukurikirana bariya bakozi, Urwego rw’Umuvunyi rwatangarije Izuba Rirashe ko ibyo Karugarama yabonaga nk’ikibazo basanze nta kibazo kirimo.
 
Umuyobozi ushinzwe gukurikirana imyitwarire y’abayobozi mu rwego rw’Umuvunyi, Kajangana Jean Aime yatangarije Izuba Rirashe aya magambo…
 
“Ikibazo cyari gishingiye ku marido, aho Karugarama avuga ko mu gutanga isoko batumye Leta itanga amafaranga menshi kandi atari ngombwa ndetse habaho ikibazo cy’ibipimo by’amarido bidahuye n’ibyari byatanzwe mu gihe cyo gutanga isoko. Karugarama yavugaga ko bariye [abakozi] ruswa ndetse bafungwa amezi abiri ariko twebwe twabonaga ibyo atari ikibazo.”
 
Kuri ibyo Karugarama agira ati: “Niba urwego rw’umuvunyi cyangwa umukozi warwo ku giti cye babona ko Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri afatanije n’umucuruzi wari watsindiye isoko hamwe na Procurement officer na Logistics officer barashoboraga guhindura isoko ryari ryatanzwe n’akanama gatanga amasoko ya Leta-isoko ry’amafaranga 6,948,972 bakarihinduramo amafaranga 14,957,560, urwo rwego rukaba rutabona ikibazo gihari, ibyo nabyo byaba ari ikindi kibazo”.
 
Yakomeje agira ati “Urwo rwego rukwiye kubaza Polisi y’igihugu hamwe n’ubushinjacyaha impamvu bakoze iyo dossier bakayohereza mu rukiko. Bashobora no kubaza impamvu urukiko rwaciye urubanza bwa mbere rwavuze ko abo bakozi batsinzwe. Ku rwego rwa kabiri, bashobora kubaza impamvu umucamanza wavuze ko batsinze yari  inshuti  magara y’Umunyamabanga Uhoraho wa MINIJUST banasangiye icyumba muri kaminuza (roommates). Ubusanzwe, muri ethiques z’ubucamanza, uwo mucamanza aba yarikuye muri urwo rubanza kubera ubucuti bwihariye yari afitanye na PS kandi yaravugwaga muri iyo dossier”. Yavuze ko ibyo nibyo urwego rw’umuvunyi rwari rukwiye gukurikirana aho guhugira ku bihuha abo bakozi  bagendaga bakwirakwiza.
 
Inzu yavugwaga ko ari iya Karugarama ntabwo aribyo
 
Abakozi ba ministeri y’ubutabera barimo abari barahagaritswe ubwo Karugarama yari minisitiri  w’ubutabera bari babwiye Izuba Rirashe ko bazize kurwanya [icyo bita amanyanga] amakosa ya Karugarama.
 
Intandaro yo kwibasirwa na Karugarama (Nkuko babivuga) ngo Karugarama yazanye abantu 6 yise inzobere kandi atari zo ngo bagire inama leta mu bijyanye na Kontaro mpuzamahanga, ibi abikora Umunyamabanga Uhoraho atabizi ndetse n’akanama gashinzwe amasoko katabizi!
 
Aba bazungu bava muri Amerika ngo bahembwaga buri umwe Miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3.000.000 frw) buri kwezi, bagatura mu nzu (bose) ikodeshwa amadolari 3000 USD (byibuze ni 1,950,000 FRW) buri kwezi, bagahabwa imodoka ndetse n’amafaranga y’itumanaho.
 
Aya makuru Karugarama arayahakana akavuga ko aba bazungu baje mu Rwanda nk’Abakorerabushake kandi bari ku rwego ruhaniste. Ngo batoranijwe n’inshuti z’u Rwanda nyuma y’ipiganwa ryakorewe muri Amerika.  Tharcisse Karugarama avuga ko batigeze bacumbikirwa Kimihurura kandi n’inzu ivugwa ko ari iye  iri Kimihurura atari byo. Yavuze ko bacumbikiwe Nyarutarama kandi kontaro y’icumbi ndetse na kontaro y’imirimo bagombaga gukora byose byasinywe n’Umunyamabanga Uhoraho wa MINIJUST. Karugarama avuga ko yashize umukono ku masezerano (MOU) ngo bashakire Ministeri izo nzobere.
 
Yagize ati “Ntibibaho, sindagira inzu Kimihurura kandi mushobora kubigenzura kuko iyo nzu irazwi na bene yo barazwi, singombwa ko mbashyira muri ibi ariko iyo nzu si iyanjye nta n’umuvandimwe wanjye yaba uwa hafi cyangwa uwa kure uhafite inzu cyangwa ikibanza, sinigeze ngira inzu Kimihurura bibaho! Iyo nzu iri mu mitwe ya bariya bakozi babunza ibinyoma, amatiku, n’inzangano bafatanije n’abandi babihinduye umwuga”.
 
Umunyamakuru w’Izuba Rirashe yashoboye kugera aho iyo nzu iri; asanga ari inzu ya Etage kandi ubunini bwayo bushobora kuba bwacumbikwamo  n’abantu barenga 10. Iherereye ku muhanda KG 632 Kimihurura munsi y’ishuri ryisumbuye riri muri Rugando.
 
Iyi nzu ni iy’umwe mu ba nyepolitike b’Abanyarwanda akaba ari ku rwego rw’Ambasaderi (Amazina ye twahisemo kutayashyira ahagaragara). 
 
Karugarama avuga ko bamwe mu bo bakoranaga bagerageje kenshi kumusiga ibyaha ariko bigamije izindi nyungu.
 
Karugarama yabujije amahirwe umukozi we kujya kwiga
 
Mukaneza Xaverine yagombaga kujya kwiga mu mwaka wa 2010 ariko iyo gahunda iza kuburizwamo nyuma yaho Ambasade y’Ubuholande imwimye VISA yo kujya hanze imubwira ko abangamiye umutekano w’igihugu (Threat to national security). Mukaneza avuga ko ayo makuru yatanzwe muri Ambasade y’Ubuholandi na Ministri Karugarama ariko we ahakana ko atari uko byagenze.
 
Karugarama ati “Uwo mudamu ni jyewe wamusabiye kujya kwiga nkuko nabikoreye n’abandi bakozi, ariko Ambasade yansabye amakuru nyibwira ko batamureka ngo ajye hanze kuko hari ibyo akurikiranyweho n’ubutabera, sinshobora kuvuga ko abangamiye umutekano w’igihugu, ntaho nabivana kandi sinamubeshyera kuko ntaho mpuriye nawe…”
 
Umunyamabanga wa kabiri muri Ambasade y’ubuholandi mu Rwanda ushinzwe ibya politike yemereye Izuba Rirashe ko Mukaneza Xaverine yimwe koko VISA kubera amakuru yatanzwe na Ministiri w’ubutabera.
 
Erik Van Oudheusden yagize ati, “Ambasade y’Ubuholandi iri i Kigali yanze guha VISA  Mukaneza Xaverine, kuko yibwiraga ko hari impamvu zifatika zituma atayihabwa. Izi mpamvu zari zishingiye ku makuru yatanzwe na ministeri y’ubutabera y’u Rwanda. Tumaze kumenya ko  Mukaneza Xaverine  yagombaga guhabwa VISA, Ambasade yahuye nawe kugira ngo imusabe imbabazi kandi imuhe VISA. Ikibabaje nuko  Mukaneza Xaverine yari yamaze gutakaza amahirwe ya buruse yari yahawe mbere.”
 
Uyu mu dipulomati yongeyeho ko ubu Mukaneza Xaverine ashobora guhabwa VISA hatitawe ku makuru yigeze amutangwaho mbere.

 Source:http://www.izuba-rirashe.com/m-2761-.html

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 20/09/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: