Ugomba kubazwa isenyuka ry’Umuhanda Kigali-Ruhengeri ntaramenyekana

ImageIsosiyete yahawe akazi ko kugenzura ikibazo cyabaye ku muhanda Kigali-Musanze yananiwe kubahiriza igihe yahawe cyo gutanga raporo.
 
ITECO consult Tanzania Ltd niyo yahawe akazi n’u Rwanda ngo igaragaze icyatumye umuhanda usenyuka nyamara utaramara umwaka.
 
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri MININFRA avuga ko iyi sosiyete yahawe akazi igomba gukora amezi atatu ariko itigeze ikarangiza.
 
Dr. Nzahabwanimana Alexis yagize ati, “Bakoze raporo  ariko tubona twebwe itararangiye niyo mpamvu twayibashubije kugira ngo bagire ibyo bongeramo, muri raporo yabo ntiberekana ufite uruhare mu isenyuka ry’umuhanda.”
 
Umuhanda Kigali –Musanze ufite Ibirometero 83.1 ukaba waratangiye gukorwa taliki 28/12/2009 ukorwa na Sosiyete CHICO Co LTD. Wasenyutse mu ntangiriro za Gicurasi 2013, ariko wari ukiri mu maboko ya sosiyete CHICO nkuko byemejwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Ministeri y’ibikorwaremezo.
 
ITECO consult yatangiye akazi taliki 22/05/2013 ikaba yaragombaga kurangiza nyuma y’amezi atatu.
 
Gusa umuyobozi bwa ITECO consult avuga ko amakuru ikinyamakuru Izuba Rirashe cyatangarijwe na Minisiteri y’Ibikorwaremezo ari ibinyoma.
 
Seng’enge yagize ati, “Nabonye ko amakuru ukurikirana ibikorwa byacu mu Rwanda ariko birababaje kuko ufite amakuru atariyo ariko mu mahame yacu y’umwuga dutanga raporo ku baduhaye akazi .” 
 
Umuyobozi  mukuru w’ ikigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi mu Rwanda (RTDA) Guy Kalisa, we  yirinze kuvuga ibitarashyizwe muri raporo ariko avuga ko bahawe “Draft report” ko raporo yuzuye izarangira mu mpera z’uku kwezi kwa Nzeri 2013.
 
Nyuma y’uko umuhanda ucikamo kabiri, Umunyamabanga wa Leta Dr. Nzahabwanimana yanze gushyira amakosa kuri CHICO nubwo ariyo yakoze ibipimo ndetse ikanakora uwo muhanda.
 
Icyakora Minisitri ufite imicungire y’Ibiza mu nshingano ze yari yabwiye Izuba Rirashe ko binashoboka ko CHICO itakoranye ubushishozi.
 
Ministri Mukantabana yagize ati, “Ikigaragara ntibarebye neza ubukana bw’amazi ari hariya, bayahaye inzira ariko mbona idahagije bagombaga kugira ukundi babikora. Iyo hashyirwaho uturaro birashoboka ko hatari gusenyuka kuriya, amazi yagombaga guhabwa inzira ihagije. Biriya ni isomo twabonye, bajye bakora imihanda babanje gusuzuma.” 
 
ITECO Consult Tanzania Ltd ifite icyicaro i Morogoro muri Tanzania, isanzwe ikora imirimo igendanye no gusuzuma ibijyanye n’ubwubatsi no gukora inyigo y’imihanda .
 
Ikibazo  kitarasubizwa: Ninde ukwiye kubazwa isenyuka ry’Umuhanda Kigali-Ruhengeri?
 

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 19/09/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: