Mu #Rwanda: Umukandida wigenga yatunguwe n’amajwi yabonye

ImageNyuma y’amasaha make Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangaje by’agateganyo ibyavuye mu matora rusange y’Abadepite yabaye ejo kuwa 16 Nzeri, Umukandida Wigenga Mwenedata Gilbert yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko yatunguwe cyane no kubona amajwi angana na 0.4%.

“Nakiriye ibyavuyemo ariko byantunguye cyane, rwose natunguwe cyane. Nahaye abanyarwanda amahirwe yo kuntora none ibivuye mu ibarura birantuguye. Ntabwo navuga ko nakiriye “zero” ariko ubuzima burakomeza, ndumva ntuje, yego sinishimye ariko ndatuje….kuko iyo wakoze cyane ubabazwa no gutungurwa no kutabona umusaruro.” 

Mwenedata yakomeje agira ati “Ntabwo nicuza imbaraga nyinshi nashyize mu kwiyamamaza kuko icyo nakoze kwari uguha Abanyarwanda amahirwe ngo bantore mbahagararire mu Nteko Ishinga Amategeko ariko ibivuye mu ibarura biragaragaza ko ntabonye amajwi asabwa kandi rwose nibanatangaza amajwi ya nyuma ndakeka ko ntacyo bihindura kuko “zero” ni nke cyane.”

Byakunze kuvugwa ko Mwenedata ari we mukandida wigenga muri 4 biyamamazaga wigaragaje cyane mu gihe cyo kwiyamamaza kuko wasangaga amafoto ye ku byapa biri ku mihanda itandukanye mu gihugu no kuri za interineti ndetse bikavugwa ko yarushije amwe mu mashyaka kwiyamamaza.

Mwenedata avuga ko abazaga mu nama ze zo kwiyamamaza batamubeshyaga kuko batazaga ku gahato ariko ko atazi ibyo bakoze ubwo bagera mu cyumba cy’itora. Ati “niba hari abari kuvuga ko naba nibwe amajwi cyangwa, ibyo nabirekera Abanyarwanda.”

“ntabwo nteganya kujurira mvuga ngo naribwe icyakora niba hari abantu bashobora kubivuga, ndumva nabirekera komisiyo y’amatora. Ikindi ni uko nshimira abumvise ibyo navugaga ndetse bamwe muri bo bakanantora.”

Mwenedata avuga nyma yo gutsindwa mu matora mu gihugu cya Afganistan aho akorera ikigo nterankunga cy’Abanyamerika (USAID) nk’impuguke mu byo gucunga neza ubutaka no kuvugurura amategeko y’iby’ubutaka.

Ganza Clovis nawe nyuma yo gutsindwa yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko agiye kwikomereza imirimo ye y’ubucuruzi. Yagize ati “icyizere kiraza amasinde koko kuko abaturage batwerekaga ko bazadutora. Nubwo twabonye “zero” ariko twaragerageje kandi ndashima n’abadutoye kuko 0.2% si abaturage bake.”

Ganza yavuze ko adateganya kujya mu nkiko kuko nta ndorerezi yari yashyizeho kandi iki agihuriyeho n’abandi bakandida bose bigenga ndetse n’ishyaka PL.

Abandi bakandida bigenga ntabwo bashoboye kwitaba telefoni y’Izuba Rirashe.

Muri rusange amajwi y’agateganyo yagiye ahagaragara mu gicuku cy’ejo kuya 16 Nzeri 2013, ni ayari amaze kuva mu turere 18 kuri 30 tugize igihugu hamwe n’ay’abatoreye mu mahanga bingana na 60%.

Nk’uko yatangajwe na Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, mu Banyarwanda hafi miliyoni 6 zagombaga gutora, hatoye abasaga miliyoni 4 n’igice bangana na 75%. 

Mu majwi amaze kubarurwa FPR Inkotanyi n’amashyaka yayisunze (PDC, PDI, PSR, PPC) ifite 76 %; PSD ifite 13%; PL ifite amajwi 9,4 %; PS Imberakuri ifite amajwi angana na 0,6 %.

Ay’abakandida bigenga ateye atya: Mwenedata Gilbert afite 0,4 %; Bizirema Venuste afite 0,4; Ganza Clovis afite 0,2% naho Mutuyimana Leonine afite 0,2%.

Source: http://www.izuba-rirashe.com 

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 17/09/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: