Perezida Kagame yakoze Impinduka mu butabera no mu Itangazamakuru

  • Martin Ngoga yavanywe ku mirimo asimburwa n’uwo yayoboraga
  • Mugisha Emmanuel yasimbuwe na Peacemaker Mbungiramihigo
  • Kaliwabo Charles, Perezida w’urukiko rukuru
ImageMartin Ngoga nta kiri ku mwanya w’Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda; umwanya yari amazeho imyaka irenga 7 hamwe n’uwari umwungirije Hitiyaremye Alphonse we wagizwe umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga.
 
Martin Ngoga yasimbuwe n’uwari Umushinjacyaha ufite ububasha mu gihugu Muhumuza Richard.
 
Impinduka zikomeye zashyizwe ahagaragara nyuma y’Inama y’Abaministri yabaye kuwa 11 Nzeri 2013.
 
Inama y’Abaminisitiri yashyizeho abacamanza batatu mu Rukiko rw’Ikirenga aribo  Gakwaya Gatete Benoit, Gakwaya Justin  na  Hitiyaremye Alphonse.
 
Kaliwabo Charles wari Umugenzuzi w’Inkiko akaba n’Umuvugizi yagizwe Perezida w’Urukiko Rukuru.
 
Abashyizwe mu myanya bose bazabanza kwemezwa na Sena y’u Rwanda.
 
Inama Nkuru y’Itangazamakuru yahawe ubuyobozi bushya
 
Peacemaker Mbungiramihigo niwe wagizwe  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru asimbura Mugisha Emmanuel wari ufite uwo mwanya mu buryo bw’agateganyo kuva taliki ya 06 Mutarama 2012.
 
Mugisha Emmanuel yari yasimbuye Patrice Mulama wirukanywe kuri uwo mwanya.
 
Alphonse Nkusi usanzwe akora mu Kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) yagizWe Perezida w’inama y’ubuyobozi  yungirijwe na Mugeni Anita,  Kabatesi Olive, Apollo Munanura, Collin Haba, Ntirenganya Emma Claudine na Ndahiro Innocent.
 

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 12/09/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: