Polisi y’u #Rwanda yerekanye abapolisi bayo bariye ruswa

Aba bazahanishwa kwirukanwa mu gipolisi

Aba bazahanishwa kwirukanwa mu gipolisi

Ku nshuro ya mbere igipolisi cy’u Rwanda cyashyize ku karubanda abapolisi bacyo bafatiwe mu byaha byo gutanga cyangwa kwakira ruswa.

Abapolisi 34 barimo abakuru (officers) 6 n’abato 28, nibo beretswe abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 11 Nzeli 2013.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Damas Gatare, yabwiye abanyamakuru ko aba bapolisi uko ari 34 bafatiwe mu cyaha cya kwakira cyangwa gutanga ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana kugeza kuri miliyoni imwe, kuva muri Gicurasi kugeza muri Nyakanga, 2013.

Aya mafaranga ngo yasabwaga n’abapolisi cyangwa agatangwa n’abaturage bashaka impushya zo gutwara imodoka, gucuruza ibiyobyabwenge, cyangwa se guhindurirwa urupapuro rw’amande yo kwica amategeko y’umuhanda (contravention).

Abandi ngo bagiye batanga ruswa ngo bashyirwe ku rutonde rw’abapolisi bajya mu butumwa bw’amahoro mu mahanga, abandi bagafatwa bakira ayo mafaranga.

ACP Gatare yavuze ko ubusanzwe iyo umupolisi afatiwe mu cyaha anyuzwa imbere ya inite zishinzwe imyitwarire (UDC), akerekwa icyaha yakozwe, akacyisobanuraho ndetse iyo inite akaba ari nayo imugenerera igihano cyangwa ikamushyira mu rwego runaka rw’ibihano hakurikijwe ipeti yari afite.

Muri aba 34 bafashwe, harimo 27 basabiwe n’iyo inite kwirukanwa muri Polisi y’Igihugu, 4 bazakora igihano bahawe bakirangiza bagasubira mu mirimo yabo, naho abandi 3 bakaba bataragenerwa ibihano.

Mu gihe abaturage bafatwa baha ruswa abapolisi bakurikiranwa n’inkiko, uyu muvugizi wa polisi yabwiye abanyamakuru ko abo bapolisi birukanwe bagiye gusubira mu buzima bwa gisivili, ariko ngo nta zindi nkurukizi kuri bo (ntibazaregwa mu nkiko)

Tariki ya 23/07/2013, umuyobozi mukuru wa Polisi IGP Emmanuel Gasana yari yatangarije abanyamakuru ko ababajwe n’abapolisi batandukira amahame y’akazi kabo bakijandika muri ruswa. IGP Gasana yavuze ko kuva mu mwaka wa 2012 kugeza icyo gihe, hari hamaze gufatwa abapolisi 126 bari mu bikorwa bya ruswa.

Icyegeranyo cya Transparency International cyasohotse muri Nyakanga 2013 kigaragaza ko inzego za Polisi n’ubucamanza mu Rwanda arizo ziza ku isonga mu gutangirwamo ruswa kurusha izindi nzego, icyakora ibi u Rwanda rukaba rubisangiye n’ibindi bihugu byo mu karere.

IGP Gasana yari yagize ati: “Nubwo ruswa iri muri Polisi ntabwo uru rwego ruyishyigikiye (institutionalized), ibitera ruswa ni byinshi ariko nta shingiro bifite. Vuba aha twirukanye 48; n’ubu tugiye kwirukana abandi”.

Kugeza ubu Polisi yamaze gushyiraho urwego rwihariye rushinzwe kurwanya ruswa muri Polisi ndetse no mu zindi nzego za Leta, kandi ngo banabijyanisha no guhozaho amasomo arebana n’imyitwarire y’abapolisi.

Ntibyari bisanzwe ko abapolisi bafatiwe mu byaha bya ruswa berekwa abanyamakuru ndetse bakabafotora. Aka kabaye agashya.

Gusa n’ubwo beretswe abanyamakuru, ntabwo hatangajwe amazina yabo, inzego n’aho bakoreraga.

Umuvugizi wa Polisi yabwiye abanyamakuru ko amazina bazayahabwa mu gihe kiri imbere icyakora ACP Gatare yemeye gutangaza izina rya DPU Nshizirungu wafatiwe mu byaha byo gushaka gucikisha imfungwa [ahari hakoreshejwe ruswa].

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 11/09/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. 1 Comment.

  1. Umuti ndawuvuguse nimwongeze abapolice bato umushahara murebeko ruswa idacika

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: