Tharcisse Karugarama yiteguye kujya mu rukiko

  • Karugarama yazanye inzobere zagombaga gutwara Leta amadolari 251.720 USD
  • Inzobere zagombaga gukodesha buri kwezi inzu y’amadolari 3000 kandi ngo ni iye
  • Yabujije amahirwe umukozi we kujya kwiga abandi barafungwa
  • Aravuga ko yiteguye kujya mu rukiko niba afite icyo aregwa
Image
Uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera Tharcisse Karugarama aravuga ko yiteguye kujya mu rukiko mu gihe yaba afite icyo aregwa n’umuntu uwari we wese bagiranye ikibazo akiri Minisitiri.
Imikorere ya Karugarama no gukurikiranwa na zimwe mu nzego za Leta bigiye ahagaragara nyuma y’amezi abiri avanywe ku mwanya w’Ubuminisitiri.
Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko rwakurikiranye ikibazo cya Karugarama n’abakozi yari ayoboye yahagaritse imyaka ibiri icyakora baza gusubizwa mu kazi na Minisitiri Johnston Busingye.
Umuyobozi ushinzwe gukurikirana imyitwarire y’abayobozi mu rwego rw’Umuvunyi, Kajangana Jean Aime, avuga ko Karugarama yasabwe gusubiza mu kazi abakozi yirukanye ariko aranga.
Kajangana Jean Aimé yagize ati, “Ikibazo cyari gishingiye ku marido aho Karugarama avuga ko mu gutanga isoko batumye leta itanga amafaranga menshi kandi atari ngombwa ndetse habaho ikibazo cy’ibipimo by’amarido n’ibyari byatanzwe mu gihe cyo gutanga isoko. Karugarama yavugaga ko bariye ruswa ndetse bafungwa amezi abiri ariko twebwe twabonaga ibyo atari ikibazo.”
Imiterere y’Ikibazo
Mu mwaka wa 2010 nibwo muri Ministeri y’ubutabera hatanzwe isoko ry’amarido yagombaga gushyirwa mu nyubako nshya ya Ministeri. Isoko ryahawe Kompanyi yitwa “SOCOMAT” rifite agaciro ka 14. 957.560 frw.
Taliki 05/08/2010 Minisitiri Karugarama (Uwari Minisitiri w’ubutabera) yandikiye ubushinjacyaha asaba ko uwari ushinzwe amasoko muri Minisiteri y’ubutabera yakurikiranwa byihuse kuko abona ko hashobora kuba harimo ibyaha mu mikorere ye. Muri iyi baruwa (Izuba Rirashe rifitiye Kopi); Karugarama avuga ko isoko ryari rifite agaciro ka Miliyoni 6.948.972 FRW nyamara ushinzwe amasoko aza kwandikira PS (Umunyamabanga Uhoraho) amumenyesha ko hakwishyurwa Miliyoni 14.957.560 FRW kandi hahinduwe ibipimo by’amarido.
Muri iyi baruwa Karugarama yandikiye ubushinjacyaha, yasabye ko uyu mukozi yakurikiranwa byihuse.
Ati “Nshingiye ku makuru na raporo dufite, turabona ko hari ikitagenda neza muri uyu mugambi w’isoko. Turakeka ko hari umugambi mubi kandi uhuriweho n’uwatsindiye isoko n’umukozi wa Ministeri y’ubutabera. Turasaba ko Ubushinjacyaha na Polisi byihutirwa bakurikirana iki kibazo hagafatwa ingamba. Mu izina rya guverinoma y’u Rwanda, turasaba ko iki kibazo gikurikiranwa mu buryo bwihuse.”
Uyu mukozi wakurikiranwaga yitwa Mukaneza Xaverine, yaje gufungwa by’agateganyo ibyumweru bibiri hamwe n’uwari ushinzwe Logistics witwa Nyirakamana Consolee. Abandi baje gukurikiranwa mu rukiko muri iki kibazo harimo uwari Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri witwa Nyirasafari Esperance, Umucungamari Simeon Sehumbya ndetse na Munyangabe Frodouard na Gashumba Nadia bari mu kanama k’amasoko.
Aba bose baraburanye baza kugirwa abere ariko Tharcisse Karugarama yanga ko babiri (Mukaneza Xaverine na Nyirakamana Consolee) basubizwa mu kazi.
Abakozi bavuga ko bazize kunyuranya n’ibyifuzo by’uwari Minisitiri wabo
Nyuma yo gusubizwa mu kazi na Minisitiri mushya w’ubutabera Johnston Busingye, aba bakozi bavuga ko bazize kuba bararwanyije [icyo bita amanyanga] amakosa ya Karugarama.
Intandaro yo kwibasirwa na Karugarama (Nkuko babivuga) ngo Karugarama yazanye abantu 6 yise inzobere zo kugira inama leta mu bijyanye na Kontaro mpuzamahanga, ibi abikora Umunyamabanga Uhoraho atabizi ndetse n’akanama gashinzwe amasoko katabizi!
Aba bazungu bava muri Amerika ngo bagombaga guhembwa buri umwe Miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3.000.000 frw) buri kwezi, bagatura mu nzu (bose) ikodeshwa amadolari 3000 USD (byibuze ni 1,950,000 FRW) buri kwezi, bagahabwa imodoka ndetse n’amafaranga y’itumanaho.
Icyatangaje aba bakozi nuko iyi nzu yari yashimwe na Minisitiri ndetse n’ushinzwe imari n’ubutegetsi (DAF) ariko Umunyamabanga Uhoraho ndetse n’abashinzwe isoko batabizi, nkuko bigaragara mu ibaruwa Nyirasafari Esperance (PS) yandikiye minisitiri w’abakozi ba Leta akagenera Kopi na Perezida wa Repubulika.
Iyi baruwa Izuba Rirashe rifitiye kopi igaragaza ko hari umugambi hagati ya Karugarama, DAF n’inzobere z’Abanyamerika wari gutuma Leta itanga 251,720 USD (163.618.000 FRW) ku mwaka umwe.
“Nyuma yo kumenyesha abari bitabiriye inama iby’ayo masezerano (MoU) afite agaciro k’amadolari 251.720 USD, Nyakubahwa Minisitiri w’ubutabera (Tharcisse Karugarama) yatumenyesheje ko we na madamu Mukakigeri Daphrose (DAF wa Ministeri) barangije kubona inzu basanze yazacumbikirwamo inzobere zizashakwa muri iyi project yavuzwe haruguru, muri iyo nama DAF yamenyesheje ko isoko ry’iyo nzu rigeze kure ndetse ko n’igiciro bacyumvikanyeho (negocier) bemeranyijwe 3.000 USD buri kwezi!”.
Iyo nzu iri Kimihurura hafi na MINIJUST ngo baje gusanga ari iya Tharcisse Karugarama.
Aba bakozi bashyigikiwe na PS Nyirasfari Esperance banze ko aba bakozi bahabwa ibyo Minisitiri yasabaga nubwo Tharcisse Karugarama yari yaramaze gusinyana nabo amasezerano y’imikoranire (MoU).
Aba bakozi bakavuga ko aribyo byatumye Karugarama abasiga icyaha ndetse birangira bahagaritswe ku kazi ndetse abandi barafungwa.
Mukaneza Xaverine ushinzwe amasoko muri MINIJUST yagize ati, “Uriya Mugabo yari azi ko ari jyewe umubangamiye mu migambi ye ariko byose byatewe na DAF (Mukakigeri Daphrose) kuko nari namugaragarije ko ibyakozwe na Minisitiri bitari mu mucyo.
“Igitangaje nuko Minisitiri na DAF bari baramaze gutoranya inzu izo nzobere zizabamo, iyo nzu ikaba yaragombaga gukodeshwa amadolari 3000 USD, ibyo babikoze abashinzwe gutanga amasoko n’Umunyamabanga Uhoraho batabizi.”
Uko Umunyamabanga Uhoraho yavuguruje Minisitiri Karugarama
Uwari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ubutabera, Nyirasafari Esperance (ubu yasubiye mu rugaga rw’Abavoka mu Rwanda) yakoze ibintu bitamenyerewe kuko yashyize ku mugaragaro imikorere idahwitse ya Minisitiri we ubwo yandikiraga Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo ndetse agenera Kopi abayobozi bakuru b’igihugu ahereye kuri Perezida wa Repubulika. Muri iyo baruwa PS yavugaga ko ibyemezo byose byafashwe na Minisitiri Karugarama yabikoze atamugishije inama kandi abikora mu buryo bunyuranye n’amategeko.
1
 23
Ingaruka byagize ku bakozi
Uwitwa Mukaneza Xaverine yamaze imyaka 2 adakora ndetse afungwa atwite, icyo gihe animwa uburenganzira bwo kujya kuminuza mu Buholandi. Ubu arishyuza arenga miliyoni 11 z’Amafaranga y’u Rwanda. Naho Nyirakamana Consolee nawe arishyuza umushahara w’imyaka ibiri ariko nubwo yagaruwe muri Minisiteri ntarasubizwa mu nshingano ze (Logistics officer). Uwari Umunyamabanga Uhoraho Nyirasafari Esperance yavanywe kuri uwo mwanya ubu yagiye gushaka akazi ko kunganira abantu mu nkiko.
Icyo Karugarama abivugaho
Uwari Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Tharcisse Karugarama yanze kuganira birambuye n’umunyamakuru w’Izuba Rirashe ariko ku murongo wa telefoni avuga aya magambo.
“Ndumva atari ngombwa kujya mu itangazamakuru kuko musanzwe munyandikaho ibyo mushaka ariko niba hari ufite ikibazo nanjye bwite azajye kundega tuzaburana mu rukiko, niba ari amakosa nakoze mu kazi mwabibaza abansimbuye kuko ubwo nayakoze numva ari inshingano mfite, ubwo abandi babikurikirana.”
Mu muhango w’ihererekanyabubasha (handover) hagati ya Tharcisse Karugarama, n’uwa musimbuye Johnston Busingye, Karugarama yasabye imbabazi umukozi wese yaba yarakoreye ikosa mu kazi bahuriragamo umunsi ku wundi mu gihe cy’imyaka hafi 7 yari amaze ayobora iyi Minisiteri.
Mu izina ry’abakozi bose, uwari ayoboye uyu muhango yabwiye Karugarama ko bamubabariye ndetse banamushimira gukorana nawe ngo kuko bamwibonagamo mu kazi ka buri munsi.
Ku wa 24 Gicurasi 2013 nibwo Perezida Paul Kagame yakuyeho Tharcisse Karugarama ku mwanya wa Minisitiri w’ubutabera amusimbuza Johnston Busingye.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 06/09/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: