Polisi y’u #Rwanda yongeye kugirana ibibazo n’umunyamakuru

Umuyobozi w’igitangazamakuru Umuryango.com yahaswe ibibazo na polisi nyuma yuko urubuga rwe rwabaye urwa mbere kwerekana impinduka ziherutse gukorwa mugipolisi cy’u Rwanda.

Image
ibumoso: Joseph Hakuzwumuremyi n’umukuru wa Polisi Gasana

Joseph Hakuzwumuremyi yahamagajwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi IGP Emmanuel Gasana amubaza impamvu yanditse amakuru arebana n’ihindagurwa ry’imyanya muri polisi rashyizwe ahagaragara kuwa mbere taliki 03 Nzeri 2013

Joseph Hakuzwumuremyi kandi yanasabwe kuvana iyo nkuru kurubuga rwa Interineti ahita abikora. Ubwo yari amaze gutandukana n’umuyobozi mukuru wa Polisi; Hakuzwumuremyi yavuze ko yahatiwe kuvuga uwamuhaye ayo makuru.

“Yari arakaye cyane(IGP Gasana Emmanuel) ansaba ko namubwira uwampaye ayo makuru, nari mfite ubwoba ariko ubu ndumva nta kibazo kandi ndibwira ko batabikurikirana ariko sinababwiye aho nayakuye(amakuru), bambwiye ko amakuru nayabonye mu buryo butemewe ariko bantegetse kuyikura kurubuga ndabikora.”

Joseph Hakuzwumuremyi yamagajwe na Polisi kumugoroba wo kuwa 04 Nzeri 2013, abazwa n’umukuru wa Polisi IGP Emmanuel Gasana, umukuru w’ishami ry’ubugenzacyaha ACP Theos Badege n’umuvugizi wa polisi ACP Damas Gatare.

Umuvugizi wa Polisi yemeje ko Polisi yatumije uyu munyamakuru ariko nta cyaha akurikiranyweho.

“Twaramuhamagaye nk’abandi banyarwanda bose kuko ari ibisanzwe ariko ni murwego rwo kunoza imikoranire yacu.”

Itegeko rishya ry’itangazamakuru ryashyizwe ho umukono n’umukuru w’igihugu mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2013, riha uburenganzira urwego rw’abanyamakuru bigenzura,  kugenzura imikorere ya buri munsi y’abanyamakuru.

Umuyobozi w’urwo rwego Robert Mugabe yavuze ko Polisi ikigira uruhare mukubangamira ubwisanzure bw’abanyamakuru mu Rwanda; yongeraho ko bazakomeza gusobanurira inzego z’umutekano ko atarizo zigenzura imyitwarire y’abanyamakuru n’ibyo batangaza.

Robert Mugabe yagize ati, “Twebwe ubundi tuvugana n’urwego rwagiranye ikibazo n’igitangazamakuru, amategeko ateganya ko banyura kuri Rwanda media commission, tumaze kubimenya [ko umunyamakuru yahamagajwe]twavuganye na Polisi tubabwira ko bubahiriza ibiteganywa n’amategeko, kuko [ibikorwa nk’ibi] bibangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru, kuko abanyamakuru badakora mu bwisanzure.”

 

Leave a comment