Ubushinjacyaha bwemeje ko uwahoze ari umujyanama wa Perezida Kagame

ImageUbushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda buremeza ko bwafatiriye imitungo ya Tribert Rujugiro Ayabatwa, ku mpamvu z’iperereza ku byaha akurikiranyweho.
 
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Alain Mukuralinda yatangarije Izuba Rirashe ko ibyakozwe bidafite aho bihuriye n’impamvu za Politike nkuko bivugwa.
 
Mukuralinda yagize ati “Ayo makonti n’imitungo byarafatiriwe kuko hariho gukorwa iperereza, kandi byakozwe hashingiwe ku itegeko ryo muri 2004. Dufite ububasha duhabwa n’amategeko ryo gufatira imitungo idafite bene yo, cyane iyo dukeka ko yaba ikoreshwa mu buryo bwateza ibibazo.”
 
Inkuru y’ifatirwa ry’imitungo ya Rujugiro yashyizwe ahagaragara mu cyumweru gishize n’Umuvugizi we Dr. David Himbara, nawe wigeze kuba Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’ubukungu, bombi ubu bakaba bari mu batavuga rumwe n’ubutegetsi.
 
Dr. Himbara ntiyashoboye kwitaba Telefoni ubwo twakurikiranaga iyi nkuru, ariko binyuze mu bindi bitangazamakuru yamaganye (Himbara) ibyakozwe na Leta y’u Rwanda.
 
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda yanze kuvuga ibyo bakurikiranyeho Rujugiro, ariko ashimangira ko atari impamvu za Politike. Ati “Abashaka kubihuza n’impamvu za Politike ni akazi kabo, icyo tuzi ni uko ntaho bihuriye! Hari amazu menshi twafatiriye (acungwa na Leta) ku Kisimenti afite agaciro ka miliyari 3, si igitangaza rero gufatira aya Rujugiro.”
 

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 21/08/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: