Senateri Kantarama yareguye cyangwa yaregujwe?

 

Penelope Kantarama

Penelope Kantarama

Ukwezi kurashize Senateri Kantarama Penelope ahagaritse imirimo ye muri Sena y’u Rwanda, ariko amakuru yakomeje kugirwa ibanga.

Nta rwego na rumwe rubishinzwe ruvuga icyatumye Kantarama ahagarika imirimo ye nubwo hari amakuru avuga ko yaba yarirukanywe bitewe n’amagambo yavuze ashyigikira ibyavuzwe na Perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete ko u Rwanda rwashyikirana na FDLR.

Madamu  Kantarama Penelope ntiyitabye telefoni ye ubwo hategurwaga iyi nkuru ndetse ntiyasubije n’ubutumwa bugufi (sms)   ku mpamvu zatumye ava ku mirimo ye muri Sena.

 Perezida wa Sena abajijwe impamvu zo kwegura kwa Kantarama yavuze ko atari we wazimenya ahubwo byabazwa nyir’ubwite.

Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene, yavuze ko we yakiriye ibaruwa; akora ibiteganywa n’amategeko, ati “Ntabwo ari jyewe wakira kwegura kwe, ariko mwamwibariza icyatumye yegura. Icyakora yanyandikiye ibaruwa yo kwegura nanjye mbishyikiriza Perezida wa Repubulika n’Urukiko rw’Ikirenga.”

 Biragoye kumva ko Perezida wa Sena atazi impamvu zo gusezera muri Sena kwa Penelope Kantarama, dore ko bombi baturuka mu ishyaka rya PSD, by’umwihariko Kantarama abereye umubitsi naho Ntawukuliryayo akaba Umunyamabanga Mukuru.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu Nteko Inshinga Amategeko avuga  ko Hon. Kantarama Penelope yeguye taliki ya 12 Nyakanga 2013 ku mpamvu ze bwite.

Augustin  Habimana yagize ati “Ntabwo yirukanywe kuko nta nteko rusange yateranye ngo ifate icyemezo cyo kumwirukana, ibaruwa yo kwegura ivuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite, ubwo rero mwazimwibariza.”

Kantarama Penelope yari mu Basenateri bashyizweho na Perezida Paul Kagame mu kwezi k’Ukwakira 2011. Yagizwe Senateri avuye ku mwanya w’Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Umutekano mu Gihugu, yanabaye kandi Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.

Ubu Perezida wa Repubulika niwe ufite inshingano zo gushaka usimbura Madamu Kantarama nkuko biteganywa n’Itegeko Nshinga ingingo ya 86 irebana n’isimburwa ry’Umusenateri.

Iyi ngingo igira iti Mu gihe Umusenateri watowe yeguye, apfuye, avanwe ku murimo n’icyemezo cy’urukiko cyangwa agize impamvu imubuza burundu kurangiza inshingano ze igihe cya manda gisigaye kingana nibura n’umwaka umwe, harongera hakaba amatora. Iyo ari Umusenateri washyizweho, urwego rwamushyizeho ni narwo rugena umusimbura. Umusenateri mushya utowe cyangwa ushyizweho arangiza igice cya manda gisigaye cy’uwo yasimbuye; ntiyongera gutorwa cyangwa gushyirwaho nk’Umusenateri.”

Niba impamvu zo kwegura cyangwa kwirukanwa kwa Penelope Kantarama zaba zishingiye ku magambo yavuze ashyigikira aya Kikwete, ntibiramenyekana aho yayavugiye nubwo hari abavuga ko yaba yarayavuganye na bamwe mu Basenateri bakorana,  icyakora abakora mu Nteko Ishinga Amategeko bakavuga ko ikibazo cyo gushyikirana na FDLR n’u Rwanda kitigeze kiganirwaho muri Sena byaviramo Kantarama kwegura cyangwa kwirukanwa.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 19/08/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. 3 Comments.

  1. senkindi Zacharie

    none se ubu uyu mubyeyi arabarizwahe? birababaje kubona umutegarugori nkuyu wagaragaje gukunda igihugu akagenda agirirwa icyizere yirukanwa n’amazimwe. yenda iri jambo rirakomeye nkoresheje ariko nanone uzi ikinyarwanda asomye neza iyi nkuru asanga ari amazimwe yabaye. Jye sindicarana nawe ngo tuganire ariko numva bavuga ko ari umurokore, ngo na kumwe baha icyubahiro abagabo ngo icye agikomeraho. Reka turangize amatora abakuru bazamwegere nta mpamvu zo gutakaza imbaraga

    Like

  2. senkindi Zacharie

    nibyo ndarangije

    Like

  3. aha kuba murwanda ni ukwizirika

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: