Leta y’u #Rwanda iranengwa kutorohereza itangazamakuru

Image

Saidati Mukakibibi, Agnes Uwimana, Emmanuel Mugisha na Gatera Stanley

Hari abavuga ko ibinyamakuru bimwe bicunzwe nkaza Butike (Boutiques) aho nyiri butike ashobora kurwara ikirirwa ifunzwe ariko banyirabyo(Ibitangazamakuru) bavuga ko bakorera mu gihugu kitorohereza Itangazamakuru.

Umuyobozi w’ihuriro ry’ibinyamakuru byandika Theodori Ntarindwa yatangarije izuba rirashe ko leta yakomanyirije bikomeye ibitangazamakuru ku buryo bigoye ko bakomeza gukora.

Ntarindwa yagize ati, “Kubona leta itanga amabwiriza yuko amatangazo yayo ahabwa imvaho gusa! Urumva se tuzakora gute kandi leta ariyo yihariye amatangazo yo kwamamaza agera kuri 95%? Ndabona bigoye gukorera itangazamakuru muri iki gihugu, bareke habeho ubwisanzure mu gutanga amasoko, tujye dutsindwa twapiganye.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda avuga ko umuti w’ikibazo cy’imibereho mibi y’ibitangazamakuru ari uko byishyira hamwe bigahuza imbaraga.

Mugisha Emmanuel yagize ati; “twakomeje gusaba ko ibitangazamakuru byishyira hamwe cyane cyane byabindi biciriritse ariko bitabona umusaruro, bamwe mubafite ibitangazamakuru bafite imyumvire yo kwiharira. Inama nkuru y’itangazamakuru irashaka gusuzuma ubushobozi bukenewe muri  uyu mwaka 2013/2014 ari nabyo bizadufasha kumenya uko twafasha ibyo bitangazamakuru. “

Ariko Umuyobozi w’ihuriro ry’ibitangazamakuru byandika Theodori Ntarindwa avuga ko uyu atari umuti.

Ntarindwa yagize ati, “Ikibazo nuko batabona amasoko kuko leta yayahariye ibitangazamakuru nk’Imvaho na Newtimes naho ibyo guhuza ibitangazamakuru sibyo kuko buri gitangazamakuru kiba gifite ibitekerezo byacyo byihariye gishaka gushyira imbere bitandukanye na Koperative.”

Abayobozi b’Ibitangazamakuru barafungwa n’ibinyamakuru bigafunga

Hashize umwaka umuyobozi w’ikinyamakuru Umusingi afunzwe bituma n’ikinyamakuru cye kitagaragara ku Isoko, iki kinyamakuru cyongeye kujya ku Isoko nyuma y’icyumweru kimwe Gatera Stanley afunguwe.

Avuga ko nawe yifuza gukorana n’abandi abantu ariko impungenge ziracyari zose kuko nyuma yo gufungwa abanyamakuru yakoreshaga bahise bagira ubwoba.

Gatera avuga ko byaba byiza abantu bivanga mu Itangazamakuru babiretse rigakora mu bwisanzure haba mubijyanye n’ubukungu ndetse no kwandika mubwisanzure.

Gatera Stanley yagize ati; “nifuzaga ko ikinyamakuru cyakomeza nubwo nagize ibibazo, narafunzwe n’abanyamakuru nakoreshaga bagira ubwoba, numva ibyaba byiza twabona abanyamakuru bakunda umwuga ku buryo naho umuyobozi yagira ikibazo bakomeza akazi!”

Gatera avuga ko asa nkaho atangiriye ku busa nyamara ikinyamakuru cye cyari gitangiye kwinjiza amafaranga menshi mbere yuko afungwa. Avuga ko bimusaba gukoresha imbaraga zidasanzwe kugira ngo asubire ku murongo.

Uretse Ikinyamakuru Umusingi, ikinyamakuru umurabyo nacyo cyarahagaze nyuma yaho umuyobozi wacyo Nkusi Uwimana Agnes afunzwe hamwe  n’umunyamakuru Saidati Mukakibibi  muri Nyakanga 2010. Nyuma y’imyaka 4 muri gereza, Mukakibibi Saidati aherutse gutangariza Izuba rirashe ko barimo kwiga uburyo bwo gusubukura ikinyamakuru Umurabyo

Mukakibibi Saidati yagize ati; “gukora itangazamakuru nyaryo nuko ugira ikibazo igitangazamakuru wari uyoboye  kigakomeza, biransaba gushaka abakozi nshobora guhemba, ubu turashaka abakozi bafite ubumenyi. Ndashaka gukora itangazamakuru ku buryo umukozi ugukorera yumva amerewe neza nanjye.”

Ibinyamakuru bifite ibibazo cyane, bifite umwihariko wo kwandika inkuru zidashimisha ubutegetsi buriho ku buryo byagiye bikomanyirizwa kubona amatangazo ya  leta ndetse abanyamakuru bamwe barafungwa abandi barahunga bazira ibyo banditse.

Umuyobozi w’ihuriro ry’ibinyamakuru byandika Theodori Ntarindwa avuga ko bavuze ibibazo byabo ku buryo buhagije ariko abagomba kubumva basa nkaho bavuniye ibiti mu matwi ku buryo gukora Itangazamakuru mu Rwanda bibagoye cyane.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 12/08/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: