FDLR niyo iri inyuma y’iterabwoba riherutse kuba mu mujyi wa Kigali-Polisi

Image

Abakekwaho gutera grenades

Polisi y’Igihugu yerekanye abasore babiri bakekwaho gutera grenades mu Mujyi wa Kigali kuya 26 Nyakanga 2013.

Mugabonake Jean de Dieu w’imyaka 23 na Ntakirutimana Jean de Dieu w’imyaka 21 y’amavuko bafitanye isano, nibo beretswe abanyamakuru kandi bakaba bafitanye isano.

Ntakirutimana Jean de Dieu wari umusirikare wa FDLR kugeza taliki 28 Mutarama 2013, yavuze ko yahawe ubutumwa bwo gutera grenades muri Nyabugogo na Commando we witwa Col. Bizimana Enock amwizeza ko bari hafi gufata ubutegetsi.

Ntakirutimana Jean de Dieu yatashye mu buryo busanzwe (acyuwe na UNHCR), avuga ko atinjiranye grenades mu gihugu ahubwo zazanywe n’uwitwa Magwenderi Emmanuel we wahise asubira muri Kongo nyuma yo gutera grenades.

Ntakirutimana yagize ati “Ntabyo guhisha ubu. Ni twebwe twateye grenades, twavuye muri Kongo turi bane, tumaze kuzitera twirukanse n’amaguru hanyuma tuza gufata moto.”

Uwitwa Mugabonake Jean de Dieu ntiyemera uruhare rwe muri iki gikorwa cyahitanye abantu 3 naho abandi 32 bagakomereka.

Polisi ivuga ko ari muramu wa Ntakirutimana. Uyu Mugabonake asanzwe atuye Bugesera, by’umwihariko akaba ariwe wari ucumbikiye Ntakirutimana ndetse ngo bakaba barafashe igihe gihagije cyo kuneka (kugenzura) ahagombaga guterwa grenades muri Nyabugogo.

Umuvugizi wa Polisi, ACP Badege Theos yavuze ko  “Bikiba [hakimara guterwa grenades] yarirukanse agana giti cy’inyoni, nyuma aza gutega moto yerekeza Runda araharara bucya afata imodoka ijya Rusizi, yafashwe yerekeza muri Kongo. Iki ni igikorwa cy’iterabwoba bidasubirwaho cyateguwe na FDLR nkuko na ba nyir’ubwite babyivugira”

Polisi ivuga ko hakiri abandi bakurikiranywe muri iki igikorwa cyahitanye abantu 3 hagakomereka 32, abafashwe bagiye gushyikirizwa ubushinjacyaha, aho bakurikiranyweho iterabwoba, kugambanira igihugu, kwica no gukomeretsa bigambiriwe. Mu gihe nibagezwa mu rukiko bagahamwa n’icyaha bashobora guhanishwa igifungo cya burundu.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 05/08/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: