Abapolisi bakekwaho gukubita umunyamakuru bagiye kugezwa muri Parike

Image

    Umunyamakuru Ndahiro Valence

Polisi iravuga ko muri iki cyumweru, izashyikiriza ubushinjacyaha dosiye irimo abapolisi bakekwaho gukubita umunyamakuru wa City Radio.

Ndahiro Valence avuga ko yakubiswe na Polisi i Nyabugogo mu ijoro ryo kuwa 13 Nyakanga 2013, azira kubaza abapolisi igituma bakubita umuturage.

Icyumweru gishize Ndahiro Valence yatangarije Izuba Rirashe ko nta cyizere afite ko Polisi ikurikirana abapolisi bamukubise.

Ndahiro Valence (Papy), yagize ati “Ndabona baratereye agati mu ryinyo. Bambwiye ko bazambwira ariko narategeje ndaheba.”

Polisi y’Igihugu ivuga ko iperereza rigeze ku musozo, hasigaye kubazwa abantu babiri kugira ngo idosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Umugenzacyaha Mukuru mu Mujyi wa Kigali, Senior Superintendent Urbain Mwiseneza yagize ati “Dosiye tuzayishyikiriza parike muri iki cyumweru, ndumva dusigaje kubaza abantu nka babiri, ibindi ntacyo twabivugaho kuko tugikora iperereza.”

Supt. Mwiseneza yanze kuvuga umubare w’abakurikiranwe, ariko umunyamakuru wakubiswe avuga ko bari abapolisi 6, gusa abamukubise bakaba ari babiri.

Inzego z’umutekano zabanje gushidikanya ku mikorere y’umunyamakuru dore ko yafashwe hagati mu ijoro, hakibazwa niba yari ari mukazi cyangwa se yari ari mu kabari, kugeza ubu amakuru ava mu nzego z’umutekano yemeza ko atari yanyoye inzoga.

Umukuru wa Polisi IGP Emmanuel Gasana, aherutse kubwira abanyamakuru ko Polisi izakurikirana kiriya kibazo kuko badashobora kwihanganira abahohotera abanyamakuru ndetse n’abahohotera Abanyarwanda muri rusange.

Source: http://www.izuba-rirashe.com/m-1882-abapolisi-bakekwaho-gukubita-umunyamakuru-bagiye-kugezwa-muri-parike.html

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 05/08/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: