Perezida Kagame agiye gusesa Inteko Ishinga Amategeko

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Ibiro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda biratangaza ko umukuru w’igihugu azasesa Inteko Ishinga Amategeko mbere y’italiki 23 Kanama 2013.

Minisitiri muri Perezidansi yatangarije Izuba Rirashe ko hakurikijwe ingengabihe y’amatora y’abadepite azaba taliki 16-18 Nzeri 2013, umukuru w’igihugu ashobora gusesa ku mugaragaro Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite hagati y’italiki 6-23 Kanama 2013.

Madamu Tugireyezu Venantia yagize ati, “Ntabwo twari twemeza italiki [gusesa Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite] bizakorwaho  ari uko hakurikijwe ingengabihe y’amatora, turateganya ko uyu muhango uzakorwa hagati y’italiki 6-23, igisigaye ni uko duhuza aya mataliki na gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.”

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko umukuru w’igihugu asesa Inteko Ishinga Amategeko bitarenze ukwezi kumwe imbere y’amatora.

Ingingo ya 76 y’Itegeko Nshinga iteganya ko:  “Icyakora, kubera impamvu z’amatora, Perezida wa Repubulika asesa umutwe w’abadepite hasigaye nibura iminsi mirongo itatu (30) kandi itarenga iminsi mirongo itandatu (60) ngo manda y’abawugize irangire.”

Mu gihe gusesa umutwe w’abadepite ari umuhango gusa, biteganyijwe ko bitarenze taliki ya 05 Kanama 2013 intumwa za rubanda zizasoza imirimo yazo zari zimazemo imyaka itanu. Kuri iyi taliki nibwo hazaba hasojwe igihembwe cya kabiri ubusanzwe cyatangiye taliki 05 Kamena 2013. Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga, igihembwe cy’Inteko Ishinga Amategeko kimara amezi abiri.

Ingingo ya 71 y’itegeko shinga igira iti:

“Imitwe y’Inteko Ishinga Amategeko iterana mu bihembwe bitatu (3) bisanzwe; buri gihembwe kimara amezi abiri (2): Igihembwe cya mbere gitangira ku itariki ya 5 Gashyantare; igihembwe cya kabiri gitangira ku itariki ya 5 Kamena; igihembwe cya gatatu gitangira ku itariki ya 5 Ukwakira.

Iyo umunsi w’itangizwa ry’igihembwe atari uw’akazi, ryimurirwa ku munsi ukurikira, bitashoboka rikimurirwa ku munsi wa mbere w’akazi ukurikira”.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu Nteko Ishinga Amategeko yabwiye Izuba Rirashe ko hari imishinga myinshi y’amategeko umutwe w’abadepite ugiye udasuzumye nubwo hari n’amategeko menshi yatowe n’abadepite barangije manda yabo.

Habimana Augustin yagize ati, “imirimo y’Inteko ntabwo ijya irangira, hari imishinga y’amategeko myinshi itararangira byumvikana ko hari ibizakorwa n’indi nteko izaba imaze gutorwa.”
Kwiyamamaza kw’imitwe ya politike n’Abakandida bigenga bizatangira ku wa 26 Kanama bigere taliki ya 15 Nzeri 2013.
Gutangaza urutonde ntakuka rw’abakandida bemerewe kwiyamamariza imyanya y’Abadepite bizakorwa taliki 19 Kanama 2013.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 01/08/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: