Gusaba Imbabazi kw’abahutu bikomeje kugonga urukuta

Image

Dr. Pierre Damien Habumuremyi ashyigikiye ko Abahutu basaba Imbabazi

Perezida wa IBUKA Dr. Dusingizemungu Jean Pierre   aratangaza ko atemeranya n’igitekerezo cya bamwe mu bayobozi b’Abahutu basaba imbabazi mu izina rya bagenzi babo bakoze Jenoside, avuga ko abakoze icyaha ari bo bakwiye gusaba imbabazi, badakwiye kuzisabirwa.

Dr. Dusingizemungu Jean Pierre yabitangaje mu kiganiro n’ikinyamakuru Izuba Rirashe ku wa 17 Nyakanga 2013.

Iminsi ibiri nyuma yo kuvuga aya magambo ariko, uyu Muyobozi wa IBUKA yatangarije Igihe.com, ko gusaba imbabazi kwa bamwe mu Bahutu b’abayobozi asanga byanagira umumaro kuko ari ugufungura abakinangiye.

Bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu barimo Minisitiri w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi, bamaze kujya ahagaragara basaba imbabazi mu izina ry’Abahutu bene wabo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, undi wagaragaye mu ruhame (mu nama yaguye y’ishyaka rya FPR-Inkotanyi) ni Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Mukasonga Solange, wasabye imbabazi mu izina rya musaza we Anastase Gasana wanabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Guverinoma y’u Rwanda, utemeranya n’igitekerezo cy’uko Abahutu bamwe basaba imbabazi Abatutsi.

Perezida wa IBUKA, Dr. Dusingizemungu Jean Pierre avugana n’Izuba Rirashe, yagize ati “Imbabazi ni process, ubundi imbabazi zisabwa n’uwakoze icyaha. Twebwe [abacitse ku icumu] ntidufitanye ikibazo n’Abahutu batakoze icyaha, ahubwo bajya banakangurira bene wabo batwiciye kuza kudusaba imbabazi no kutwereka aho abacu babashyize.”

Avugana n’Igihe.com, Dr. Dusingizemungu yavuze ko hari ubusobanuro atari afite ubwo yavugaga ko atemeranya n’iki gitekerezo, ariko noneho akaba ashima kiriya gitekerezo ndetse akavuga ko gikwiye kugezwa ku baturage bo hasi, aho kuba abayobozi bajya mu itangazamakuru no mu mahuriro ya politiki gusa.

Umuturage witwa Albert Baudouin Twizeyimana, we anenga icyo gitekerezo avuga ko nta muntu ukwiye gusaba imbabazi mu izina ry’undi, kuko ntawakwihandagaza ngo avuge ko ahagarariye ubwoko runaka.

Twizerimana ati “Numva iki kintu giciye ukubiri n’amahame twemeraga nk’Abanyarwanda, twamaze kwemeza ko Abanyarwanda nta bwoko bafite, nta moko agomba kubaranga aho banyuze cyangwa aho basaba akazi. Byaba rero bitangaje twumvise ko hari  groupe runaka y’abiswe Abahutu bashobora guhagararira abandi bagasaba imbabazi, abandi bakitwa Abatutsi bagasabwa imbabazi. Jyewe nemera ko nta muntu wahagarariye umuryango cyangwa ubwoko akora icyaha. No gusaba imbabazi byagombye gukorwa n’umuntu ku giti cye.”

Umuyobozi wa “Art for Peace” Bamporiki Edouard ari nawe watangije iki gitekerezo, yatangarije Izuba Rirashe ko yizeye ko amaherezo intego izagerwaho.

Bamporiki yagize ati “Byatangiye nibaza uko nakira igikomere mfite. Ni igitekerezo mfatanyije n’abandi kandi twese dutandukanye ubwoko. Ubu tumaze kunyura mu Turere 15, hasigaye utundi Turere 15 na za kaminuza.”

Nubwo iki gitekerezo kimaze kutakirwa neza na bamwe mu Banyarwanda, Bamporiki agira ati “Jyewe sinanarenganya abantu, Abanyarwanda barakomeretse ku buryo n’iyo tuzanye amahoro abantu barikanga. Ndabizi amaherezo bizaba byiza kuko intego yacu atari ugukomeretsa imitima.”

Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ntirafata uruhande rwayo kuri iki kibazo, ariko Umuyobozi Mukuru wayo John  Rucyahana, avuga ko abantu babyakiriye nabi kandi ari igitekerezo cyiza.

John Rucyahana yagize ati “Iki gitekerezo abantu bagifata uko uriya mwana [Bamporiki Edouard wazanye igitekerezo] atabigenje, kuko yavugaga ashingiye ku ngaruka ziza mu bitekerezo zitewe no kumva bitirirwa (abana bakomoka ku Bahutu) kuba bafitanye isano n’abakoze icyaha, akiyanga kuko atekereza ko abonwa nk’ufite uruhare mu byabaye kuko afitanye isano n’ababikoze, akavuga ngo kugira ngo ibi bintu bidushiremo ni ngombwa ko tubiganira tugasabana imbabazi.”

Hari abavuga ko iki gitekerezo ari cyiza, ariko ko cyaje mu gihe kitari cyo, abandi bakavuga ko kitari gikwiye kuko ntacyo cyamarira Abanyarwanda mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

Umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro (IRDP), we asanga iki gitekerezo ari cyiza. Prof. Rwanyindo Pierre Ruzirabwoba yagize ati “Abishe ni inzigo kandi inzigo imarwa no guhora, ariko ibyo Abanyarwanda twarabyanze, ahubwo duhitamo umurongo w’ubwiyunge, ngasanga biri muri uwo murongo. Iyo urebye usanga mbere hari amashyaka menshi atavuga rumwe na MRND, ariko Jenoside itangiye bose barahagurutse bafatanya nayo batangira kwica Abatutsi, utarishe yararebereye, uwo nawe agomba gusaba imbabazi.”

Abadashima iki gitekerezo bavuga ko abasaba imbabazi mu ruhame ari ugushaka amaramuko, ariko badakwiye kuvuga mu izina ry’Abahutu.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 30/07/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. 1 Comment.

  1. バッグ ブランド メンズ

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: